Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 1

Ibanga twishimira kumenya

Ibanga twishimira kumenya

Ese hari umuntu wigeze kukubwira ibanga?— * Bibiliya ivuga ibanga ryihariye, ryitwa “ibanga ryera.” Ni ibanga ryera kubera ko rituruka ku Mana. Kandi ryitwa ibanga kubera ko abantu batari barizi. Ndetse n’abamarayika bifuzaga kurimenya. Ese wifuza kumenya iryo banga?—

Utekereza ko abamarayika bifuzaga kumenya iki?

Kera cyane, Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere. Bitwaga Adamu na Eva. Imana yabahaye ahantu heza ho gutura, hitwaga ubusitani bwa Edeni. Iyo Adamu na Eva bumvira Imana, bo n’abana babo bari guhindura isi yose ikaba paradizo, ikamera nk’ubwo busitani. Kandi bari kuba muri iyo Paradizo iteka ryose. Ariko se uribuka ibyo Adamu na Eva bakoze?—

Adamu na Eva basuzuguye Imana, kandi iyo ni yo mpamvu tutari muri paradizo muri iki gihe. Ariko Imana yavuze ko izahindura isi yose ikaba nziza cyane, kandi abantu bakayibamo iteka bishimye. Ibyo yari kubikora ite? Hashize igihe kirekire abantu batabizi. Byari ibanga.

Igihe Yesu yazaga ku isi, yigishije abantu ibintu byinshi byerekeye iryo banga. Yavuze ko iryo banga ryari rihereranye n’Ubwami bw’Imana. Yesu yabwiye abantu ngo bajye basenga basaba ko ubwo Bwami buza. Ni bwo buzahindura isi paradizo nziza.

Ese kumenya iryo banga biragushimishije?— Wibuke ko abumvira Yehova ari bo bonyine bazaba muri Paradizo. Bibiliya itubwira inkuru nyinshi z’abagabo n’abagore bumviye Yehova. Ese wakwifuza kubamenya?— Reka turebe bamwe muri bo, n’ukuntu dushobora kumera nka bo.

^ par. 3 Muri izi nkuru, uzajya ubona aka kamenyetso (—) inyuma y’ibibazo bimwe na bimwe. Kakwibutsa ko ugomba gutuza gato ukareka umwana wawe agasubiza.