Soma ibirimo

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Reba videwo igaragaza icyo abakiri bato bo hirya no hino ku isi bavuga ku birebana n’ibibazo bahura na byo, n’uko bahangana na byo.

 

Uko naganira n’ababyeyi bange

Bizakugirira akamaro kenshi kurusha uko wari ubyiteze.

Icyo abakiri bato bavuga ku bihereranye na telefoni zigendanwa

Abakiri bato bakoresha telefoni mu bintu byinshi. Ese gutunga telefoni igendanwa ni byiza cyangwa ni bibi?

Nakora iki mu gihe bannyuzuye?

Ntushobora kubuza abantu kukunnyuzura ariko ushobora guhindura uko ubyakira.

Icyo bagenzi bawe bavuga ku ngeso yo kurazika ibintu

Iyumvire ukuntu bagenzi bawe bavuga ingaruka zo kurazika ibintu n’akamaro ko gukoresha igihe neza.

Icyo abakiri bato bavuga ku bihereranye n’amafaranga

Irebere icyo bagenzi bawe bavuze ku birebana no kuzigama amafaranga, kuyakoresha no kuyabona mu buryo bushyize mu gaciro.

Ndi muntu ki?

Gusobanukirwa uwo uri we byagufasha guhangana n’ibibazo uhura na byo.

Narwanya nte ibishuko by’urungano?

Reba uburyo amahame yo muri Bibiliya yagufasha kugira icyo ugeraho.

Icyo abakiri bato bavuga ku birebana n’uko bagaragara

Kuki abakiri bato bahangayikishwa cyane n’uko bagaragara?

Kuki mpangayikishwa n’uko ngaragara?

Menya icyagufasha gutegeka amarangamutima yawe.

Nahangana nte n’abampatira gukora imibonano mpuzabitsina ntarashaka?

Amahame atatu yo muri Bibiliya yagufasha gutsinda iki gishuko.

Icyo abakiri bato bavuga ku birebana no kubuzwa amahwemo n’umuntu ashaka ko muryamana

Umva uko bagenzi bawe bavuga ibyo kubuzwa amahwemo n’umuntu ushaka ko muryamana, n’icyo wakora bikubayeho.

Uko wagira ubuzima bwiza

Ese kurya neza no kubona umwanya wo gukora siporo birakugora? Muri iyi videwo urabona uko wabigenza kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Abakiri bato barasobanura impamvu bemera Imana

Muri iyi videwo y’iminota itatu, abakiri bato barasobanura impamvu bemera ko hariho Umuremyi.

Ese kwizera Imana bihuje n’ubwenge?

Reba uko abakiri bato babiri barwanyije gushidikanya n’ukuntu bakoze uko bashoboye ngo bagire ukwizera gukomeye.

Impamvu dufite ukwizera—Ubwihindurize cyangwa irema

Fabian na Marith basobanuye ukuntu bakomeje kwizera ko hariho Umuremyi nubwo ku ishuri bigishijwe ko ibintu byabayeho binyuze ku bwihindurize.

Bibiliya yamfasha ite?

Igisubizo gishobora kugufasha kubaho wishimye.

Abakiri bato bavuga ku byerekeye gusoma Bibiliya

Gusoma si ko buri gihe byoroha ariko gusoma Bibiliya byo birihariye. Dore abakiri bato bane basobanura akamaro ko gusoma Bibiliya.

Impamvu dufite ukwizera—Uko mbona amahame y’Imana

Abakiri bato basobanura uko birinze ingaruka zibabaje zageze ku bo biganaga.

Nakosora nte amakosa yanjye?

Ushobora gusanga igisubizo kitagoye nk’uko wabitekerezaga.

Imibereho ishimishije kurusha iyindi

Ese urifuza kugira ubuzima bufite intego? Tega amatwi Cameron mu gihe atubwira uko yashimishijwe no kujya kubwiriza mu kindi gihugu.