Soma ibirimo

Gusura Beteli

Twishimiye kugutumira ngo uzasure ibiro byacu, nanone bakunze kwita Beteli. Hari bimwe mu biro byacu bifite ahantu umuntu yitembereza.

Gusura byasubukuwe: Ku itariki ya 1 Kamena 2023, ni bwo mu bihugu byinshi hasubukuwe gusura ibiro by'amashami. Niba ushaka andi makuru hamagara ku biro by'ishami wifuza gusura. Turagusaba kutazaza gusura mu gihe bagusanzemo COVID-19, ufite inkorora cyangwa ibicurane cyangwa uherutse guhura n'umuntu urwaye COVID-19.

Afurika y’Epfo

Ibyo berekana

Aho gusura bitangirira: Iyo usuye Beteli, bakwereka videwo zigaragaza ibihakorerwa n’uko bishyigikira gahunda yo gusenga Yehova.

Icapiro rya 2: Hateganyijwe videwo zigaragaza agaciro k’umurimo w’ubuhinduzi no gucapa ibitabo mu ndimi zimwe na zimwe. Hari ahantu umuntu ahagarara akaba ashobora kureba icapiro. Mu bindi, harimo imurika rya Bibiliya rigaragaza uko izina ry’Imana ryagiye rikoreshwa muri Bibiliya zasohotse mu ndimi zitandukanye zikoreshwa muri icyo gihugu.

Icapiro rya 3: Hari ahantu habigenewe uhagarara ukareba aho icapiro riri kandi ukabona aho ibitabo byohererezwa. Nanone werekwa videwo zigaragaza uko Amazu y’Ubwami yubakwa, uko ibitabo byoherezwa n’uko amajwi na videwo bitunganywa.

Andi makuru: Hari bisi nto zitwara abashyitsi ahantu hose batembera. Hari aho abashyitsi bicara bagasangira ibyo bazanye.

Aderesi na nomero za telefone

Reba aho ari ho