Soma ibirimo

Gusura Beteli

Twishimiye kugutumira ngo uzasure ibiro byacu, nanone bakunze kwita Beteli. Hari bimwe mu biro byacu bifite ahantu umuntu yitembereza.

Gusura byasubukuwe: Ku itariki ya 1 Kamena 2023, ni bwo mu bihugu byinshi hasubukuwe gusura ibiro by'amashami. Niba ushaka andi makuru hamagara ku biro by'ishami wifuza gusura. Turagusaba kutazaza gusura mu gihe bagusanzemo COVID-19, ufite inkorora cyangwa ibicurane cyangwa uherutse guhura n'umuntu urwaye COVID-19.

Burezili

Ibyo berekana

Bibiliya n’Umwanditsi wayo. Iri murika rigaragaza ko Umwanditsi wa Bibiliya ari Yehova Imana, rikamuha icyubahiro akwiriye. Nanone rigaragaza ko insanganyamatsiko ya Bibiliya ari Ubwami bw’Imana. Ryerekana uko byagenze ngo ubu tube dufite Bibiliya kandi rigaragaza ukuntu Yehova yayirinze, nubwo abantu nta ko batagize ngo bayirwanye.

Amateka. Iri murika rigaragaza uko Yehova yahaye umugisha abakoraga umurimo wo kubwiriza muri Burezili, mu myaka isaga 120. Abahasura bibonera amateka yaranze Abahamya ba Yehova bo muri Burezili, kuva bagitangira n’uko bagiye biyongera, nubwo bagiye barwanywa kandi bagatotezwa.

Aderesi na nomero za telefone

Reba aho ari ho