Gusura Beteli
Twishimiye kugutumira ngo uzasure ibiro byacu, nanone bakunze kwita Beteli. Hari bimwe mu biro byacu bifite ahantu umuntu yitembereza.
Gusura byasubukuwe: Ku itariki ya 1 Kamena 2023, ni bwo mu bihugu byinshi hasubukuwe gusura ibiro by'amashami. Niba ushaka andi makuru hamagara ku biro by'ishami wifuza gusura. Turagusaba kutazaza gusura mu gihe bagusanzemo COVID-19, ufite inkorora cyangwa ibicurane cyangwa uherutse guhura n'umuntu urwaye COVID-19.
U Buyapani
Saba gusura
Ese ni ngombwa gusaba gusura mbere y’igihe? Yego. Ni byiza ko abantu baza gusura Beteli babanza kubisaba mbere y’igihe, uko baba bangana kose, kugira ngo twirinde umuvundo.
Ese niba ntarasabye gusura mbere y’igihe, nzemererwa gutembera? Niba utarasabye gusura mbere y’igihe, dushobora kutazagutembereza. Haba hari umubare ntarengwa w’abantu basura buri munsi.
Ni ryari ngomba kuhagera? Kugira ngo abantu bataba benshi cyane, usabwe kuhagera nibura habura isaha ngo utangire gusura.
Nasaba gusura nte? Kanda ahanditse ngo: “Saba gusura.”
Ese nahindura gahunda yo gusura? Yego. Kanda ahanditse ngo: “Reba cyangwa uhindure gahunda yo gusura.”
Nakora iki niba nta gahunda yo gusura ihari ku matariki nifuza? Jya ukomeza usure uru rubuga. Hari ubwo wabona itariki wifuza, mu gihe hari abahinduye gahunda yo gusura cyangwa bayihagaritse.
Saba gusura
Imurika
Umurage wacu: Muri iryo murika wahasanga inyandiko zigaragaza uko Yehova yaduhaye umugisha, tugakora umurimo mu myaka isaga 100 ishize. Abahasura babona amateka yaranze Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu, harimo n’ibikoresho byihariye bakoreshaga mu murimo wo kubwiriza icyo gihe n’amateka y’umurimo wakozwe n’abamisiyonari.
Amateka ya Bibiliya mu Buyapani: Aha uhasanga Bibiliya zidakunze kuboneka, nanone hari Bibiliya ya mbere yahinduwe mu Kiyapani.
Aderesi na nomero za terefoni
4-7-1 Nakashinden
EBINA CITY
KANAGAWA-PREF
243-0496
JAPAN
+81 46-233-0005
Reba aha aho ari ho