Abahamya ba Yehova bizera iki?
Twebwe Abahamya ba Yehova twihatira kuba Abakristo nyakuri nk’uko Yesu yigishije kandi tukigana intumwa ze. Iyi ngingo ivuga muri make imyizerere yacu.
Imana. Dusenga Imana imwe y’ukuri, Ishoborabyose ari na yo Muremyi, yitwa Yehova (Zaburi 83:18; Ibyahishuwe 4:11). Ni Imana ya Aburahamu, Mose na Yesu.—Kuva 3:6; 32:11; Yohana 20:17.
Bibiliya. Twemera ko Bibiliya irimo ubutumwa bwahumetswe n’Imana bugenewe abantu (Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16). Ibyo twizera bishingiye ku bitabo 66 bya Bibiliya, ni ukuvuga icyo abantu bakunze kwita Isezerano Rishya n’Isezerano rya Kera. Porofeseri Jason D. BeDuhn yagize icyo abivugaho igihe yavugaga ko Abahamya ba Yehova “bashingira imyizerere yabo n’imigenzo yabo yose ku mwimerere wa Bibiliya, batabanje kugena mbere y’igihe icyo batekereza ko Bibiliya izabivugaho.” a
Nubwo twemera Bibiliya yose, ntidufata buri jambo ryose uko ryakabaye. Twemera ko harimo imvugo z’ikigereranyo n’ingero ku buryo umuntu atabifata ijambo ku rindi.—Ibyahishuwe 1:1.
Yesu. Dukurikiza inyigisho za Yesu n’urugero yadusigiye kandi twemera ko ari umukiza wacu akaba n’Umwana w’Imana (Matayo 20:28; Ibyakozwe 5:31). Ubwo rero turi Abakristo (Ibyakozwe 11:26). Bibiliya yadufashije kumenya ko Yesu atari Imana Ishoborabyose kandi ko inyigisho y’Ubutatu idashingiye kuri Bibiliya.—Yohana 14:28.
Ubwami bw’Imana. Ni ubutegetsi nyakuri butegekera mu ijuru; ntibuba mu mitima y’Abakristo. Buzasimbura ubutegetsi bw’abantu kandi busohoze umugambi Imana ifitiye isi (Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10). Ibyo buzabikora vuba aha kuko ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 24:3-14.
Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru. Yatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914.—Ibyahishuwe 11:15.
Agakiza. Dushobora gukizwa icyaha n’urupfu tubikesheje igitambo cy’incungu cya Yesu (Matayo 20:28; Ibyakozwe 4:12). Kugira ngo icyo gitambo kigirire abantu akamaro, bagomba kwizera Yesu, bagahindura imibereho yabo kandi bakabatizwa (Matayo 28:19, 20; Yohana 3:16; Ibyakozwe 3:19, 20). Ibikorwa umuntu akora ni byo bigaragaza ko afite ukwizera kuzima (Yakobo 2:24, 26). Icyakora agakiza si ikintu umuntu ahabwa nk’igihembo yakoreye; ahubwo tugakesha “ubuntu butagereranywa bw’Imana.”—Abagalatiya 2:16, 21.
Ijuru. Yehova Imana, Yesu Kristo n’abamarayika b’indahemuka baba mu ijuru b (Zaburi 103:19-21; Ibyakozwe 7:55). Abantu bake gusa bagera ku 144.000 bazazuka bajye mu ijuru gutegekana na Yesu mu Bwami bwe.—Daniyeli 7:27; 2 Timoteyo 2:12; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3.
Imana yaremye isi kugira ngo abantu bayitureho iteka ryose (Zaburi 104:5; 115:16; Umubwiriza 1:4). Imana izatuma abantu bumvira bagira ubuzima butunganye, babeho iteka ryose ku isi yahindutse paradizo.—Zaburi 37:11, 34.
Ibibi n’imibabaro. Ibyo byatangiye igihe umumarayika umwe yigomekaga ku Mana (Yohana 8:44). Uwo mumarayika amaze kwigomeka yabaye “Satani” n’“Umwanzi.” Yashutse umugabo n’umugore ba mbere bifatanya na we, ibyo bituma ibibi n’imibabaro bigera ku babakomokaho bose (Intangiriro 3:1-6; Abaroma 5:12). Kugira ngo Imana ikemure ibibazo byatewe na Satani, yararetse ibibi n’imibabaro bikomeza kubaho, ariko ntizemera ko bikomeza kubaho iteka ryose.
Urupfu. Iyo abantu bapfuye ntibaba bakiriho (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5, 10). Ntibababarizwa mu muriro utazima.
Imana izazura abantu babarirwa muri za miriyari (Ibyakozwe 24:15). Icyakora, abazazuka ntibashake kumenya Imana, bazarimburwa iteka ryose kandi ntibazongera kuzuka.—Ibyahishuwe 20:14, 15.
Umuryango. Turacyakurikiza ihame ryashyizweho n’Imana ry’uko umugabo ashyingiranwa n’umugore umwe, bakaba bashobora gutana ari uko gusa umwe aciye inyuma uwo bashakanye (Matayo 19:4-9). Twemera tudashidikanya ko inama zitangwa muri Bibiliya ari zo zishobora gutuma abagize imiryango babana neza.—Abefeso 5:22–6:1.
Ntidusenga dukoresheje umusaraba cyangwa amashusho ayo ari yo yose (Gutegeka kwa Kabiri 4:15-19; 1 Yohana 5:21). Gahunda yacu yo gusenga ikubiyemo:
Gusenga Imana.—Abafilipi 4:6.
Gusoma Bibiliya no kuyiga.—Zaburi 1:1-3.
Gutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya.—Zaburi 77:12.
Guteranira hamwe tugasenga, tukiga Bibiliya, tukaririmba, tukatura ukwizera kwacu kandi tugatera inkunga Abahamya n’abandi bantu.—Abakolosayi 3:16; Abaheburayo 10:23-25.
Kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’—Matayo 24:14.
Kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho kimwe n’andi mazu agamije guteza imbere umurimo wo kwigisha Bibiliya ku isi hose.—Zaburi 127:1.
Kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi.—Ibyakozwe 11:27-30.
Imikorere yacu. Twibumbiye mu matorero, buri torero rikaba riyoborwa n’inteko y’abasaza. Icyakora abasaza ntibagize itsinda ry’abayobozi b’idini kandi ntibahemberwa imirimo bakora (Matayo 10:8; 23:8). Mu materaniro yacu ntitwaka icya cumi cyangwa amaturo (2 Abakorinto 9:7). Umurimo wacu ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Abatanze impano ntibavugwa amazina.
Inteko Nyobozi, ari ryo tsinda rito ry’abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka, ikorera ku cyicaro gikuru, igaha ubuyobozi Abahamya ba Yehova bo ku isi hose.—Matayo 24:45.
Twunze ubumwe. Ku isi hose dufite imyizerere imwe (1 Abakorinto 1:10). Nanone dukora uko dushoboye kose tukirinda amacakubiri ashingiye ku bwoko cyangwa urwego rw’imibereho (Ibyakozwe 10:34, 35; Yakobo 2:4). Nubwo twunze ubumwe ntibibuza umuntu kwihitiramo ikimunogeye. Buri Muhamya afata imyanzuro ashingiye ku mutimanama we watojwe na Bibiliya.—Abaroma 14:1-4; Abaheburayo 5:14.
Imyifatire yacu. Mu byo dukora byose twihatira kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde (Yohana 13:34, 35). Twirinda ibikorwa bidashimisha Imana, urugero nko guterwa amaraso (Ibyakozwe 15:28, 29; Abagalatiya 5:19-21). Dukunda amahoro kandi ntitwivanga mu ntambara (Matayo 5:9; Yesaya 2:4). Twumvira abayobozi n’amategeko y’igihugu atadusaba kurenga ku mategeko y’Imana.—Matayo 22:21; Ibyakozwe 5:29.
Imibanire yacu n’abandi. Yesu yaravuze ati “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Nanone yavuze ko Abakristo ‘atari ab’isi’ (Matayo 22:39; Yohana 17:16). Ubwo rero tugerageza ‘gukorera bose ibyiza,’ ariko tukirinda kwivanga muri politiki no kwifatanya n’andi madini (Abagalatiya 6:10; 2 Abakorinto 6:14). Icyakora, ntitubuza abandi kujya muri politiki cyangwa mu idini bashaka.—Abaroma 14:12.
Niba ukeneye kumenya ibindi Abahamya ba Yehova bizera, uzajye ku rubuga rwacu, usure ibiro byacu by’ishami, ujye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami ikwegereye cyangwa uganire n’Umuhamya wa Yehova wo mu gace k’iwanyu.
a Reba igitabo Truth in Translation ku ipaji ya 165.
b Abamarayika babi birukanywe mu ijuru ariko bakomeje kubaho.—Ibyahishuwe 12:7-9.