Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo?
Yego. Dore impamvu zigaragaza ko turi Abakristo:
Twihatira gukurikiza inyigisho za Yesu Kristo hamwe n’imyifatire ye.—1 Petero 2:21.
Twemera ko Yesu ari we uzaduhesha agakiza, kandi ko “nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”—Ibyakozwe 4:12.
Iyo abantu babaye Abahamya ba Yehova, babatizwa mu izina rya Yesu.—Matayo 28:18, 19.
Amasengesho yacu tuyavuga mu izina rya Yesu.—Yohana 15:16.
Twemera ko Yesu ari Umutware wa buri mugabo wese.—1 Abakorinto 11:3.
Icyakora hari ibindi bintu bidutandukanya n’andi madini avuga ko ari aya gikristo. Urugero, twemera ko Bibiliya yigisha ko Yesu ari Umwana w’Imana, ariko atari umwe mu bagize Ubutatu (Mariko 12:29). Ntitwemera ko ubugingo budapfa. Nanone twemera ko inyigisho y’uko Imana izababariza abantu mu muriro w’iteka idashingiye mu Byanditswe, kandi ko abayobozi b’idini batagombye guhabwa amazina y’icyubahiro abashyira hejuru y’abandi.—Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4; Matayo 23:8-10.