Ese Abahamya ba Yehova bafasha abagwiririwe n’ibiza?
Yego. Incuro nyinshi Abahamya ba Yehova bafasha abantu bahuye n’ibiza. Duha imfashanyo Abahamya n’abatari Abahamya, ibyo bikaba bishingiye ku mabwiriza yo muri Bibiliya aboneka mu Bagalatiya 6:10, hagira hati “igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza, nimucyo tujye tubikorera bose, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera.” Nanone tugerageza guhumuriza abagwiririwe n’ibiza, kandi tukabatera inkunga zo mu buryo bw’umwuka baba bakeneye cyane muri icyo gihe.—2 Abakorinto 1:3, 4.
Uko gahunda zikorwa
Iyo habaye ibiza, abasaza b’itorero bo mu gace kagwiririwe n’amakuba, bagerageza gushyikirana n’abagize amatorero yose yo muri ako gace, kugira ngo bamenye uko bamerewe cyangwa bamenye ibyo bakeneye. Nyuma y’ibyo, abasaza batanga raporo ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, bakavuga ibyo babonye n’imfashanyo batanze.
Iyo basanze amatorero yo mu gace kagwiririwe n’amakuba adashobora gutanga imfashanyo zikenewe, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ishyiraho gahunda yo gutanga izo mfashanyo. Ibyo bimeze nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bafashaga bagenzi babo mu gihe cy’amapfa (1 Abakorinto 16:1-4). Ibiro by’ishami byo mu gace kagwiririwe n’ibiza bishyiraho Komite z’Ubutabazi zishinzwe kuyobora ibyo bikorwa. Abahamya bo mu tundi duce batanga igihe cyabo n’umutungo wabo kugira ngo bafashe abandi.—Imigani 17:17.
Aho amafaranga aturuka
Impano zoherezwa ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, zikoreshwa mu bintu bitandukanye, harimo no gufasha abagwiririwe n’ibiza (Ibyakozwe 11:27-30; 2 Abakorinto 8:13-15). Kubera ko ibikorwa by’ubutabazi bikorwa n’abantu babyitangiye badasaba umushahara, amafaranga agenewe ibyo bikorwa akoreshwa icyo yagenewe, aho kuyamarira mu guhemba abakozi. Dukoresha neza impano zose twakira.—2 Abakorinto 8:20.