Impamvu Abahamya ba Yehova batifatanya mu minsi mikuru y’ibihugu
Abahamya ba Yehova bubaha ubutegetsi kandi banubaha ibirango by’ibihugu byabo. Twubaha uburenganzira abandi bafite bwo guhitamo kurahira ku ibendera, kuramutsa ibendera cyangwa kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
Icyakora, twe Abahamya ba Yehova duhitamo kutifatanya muri ibyo bikorwa kubera ko twizera ko binyuranyije n’ibyo Bibiliya yigisha. Twishimira ko n’abandi bubaha uburenganzira bwacu nk’uko natwe twubaha amahitamo yabo.
Muri iyi ngingo turasuzuma
Ni iki Bibiliya ivuga kuri iyi ngingo?
Dore inyigisho ebyiri z’ingenzi zo muri Bibiliya zidufasha guhitamo neza:
Imana yonyine ni yo igomba gusengwa. Bibiliya igira iti: “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Luka 4:8). Indahiro n’indirimbo zubahiriza ibihugu, akenshi ziba zikubiyemo amagambo yerekena ko umuntu yiyeguriye igihugu kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ubwo rero, Abahamya ba Yehova bumva badashobora kwifatanya mu bintu nk’ibyo.
Nanone kandi Abahamya ba Yehova babona ko kuramutsa ibendera ari kimwe n’igikorwa cyo gusenga ibishushanyo kandi Bibiliya irabibuza (1 Abakorinto 10:14). Hari abahanga mu by’amateka bemeza ko burya amabendera y’ibihugu ari nk’ibimenyetso by’idini. Umuhanga mu by’amateka witwa Carlton J.H.Hayes a yaranditse ati: “Gukunda igihugu byabaye nk’idini maze ibendera riba nk’imana.” Ku birebana n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, umwanditsi witwa Daniel P. Mannix yaranditse ati: “Abakristo ntibemeraga. . . guha icyubahiro umwami w’abami w’Umuroma, kandi no muri iki gihe ntibashobora guha ibendera icyubahiro kigenewe Imana. b
Nubwo Abahamya ba Yehova bataramutsa ibendera, ntibaryubahuka ngo baritwike cyangwa ngo bariteshe agaciro mu buryo ubwari bwo bwose kandi ni na ko bimeze ku bindi birango by’igihugu.
Imbere y’Imana abantu bose barangana (Ibyakozwe 10:34, 35). Bibiliya ivuga ko Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe” (Ibyakozwe 17:26). Iyo ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bizera ko byaba ari amakosa kumva ko ubwoko cyangwa igihugu runaka ari byiza kurusha ibindi. Twubaha abantu bose, tutitaye ku hantu bakomoka cyangwa aho batuye.—1 Petero 2:17.
Byagenda bite se niba kujya muri iyo minsi mikuru bisabwa n’amategeko?
Abahamya ba Yehova ntibarwanya ubutegetsi. Twemera ko ubutegetsi ari kimwe mu bintu ‘byashyizweho n’Imana’ kubera ko ireka bugakomeza kubaho (Abaroma 13:1-7). Nanone twizera ko Abakristo bagomba kubaha abategetsi bariho.—Luka 20:25.
Ariko se byagenda bite mu gihe ibyo amategeko asaba bitandukanye n’ibyo Imana idusaba? Rimwe na rimwe, hari igihe Abahamya basaba abayobozi kugira icyo bahindura kuri ayo mategeko. c Aho bidakunze, Abahamya ba Yehova bahitamo “kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” ariko bakabikora mu kinyabupfura.—Ibyakozwe 5:29.
Ese Abahamya ba Yehova bajya mu mashyaka ya politike?
Oya. Abahamya ba Yehova nta ruhande na rumwe bashyigikira mu bibazo bya politike cyangwa mu bijyanye n’imibereho y’abaturage. Kuba duhitamo kutarahira ku ibendera, kutaramutsa ibendera no kutaririmba indirimbo yubahiriza igihugu ntitubiterwa n’uko turwanya leta. Ahubwo tuba dushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya itwigisha ku birebana n’iminsi mikuru y’ibihugu.
a Essays on Nationalism, ipaji ya 107-108.
b The Way of the Gladiator, ipaji ya 212.
c Urugero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Hashize imyaka 75 bajyanwe mu rukiko bazira kuyoborwa n’umutimanama.”