Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova badaterwa amaraso?

Kuki Abahamya ba Yehova badaterwa amaraso?

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho

 Ikinyoma: Abahamya ba Yehova ntibajya bivuza.

 Ukuri: Twe n’imiryango yacu duharanira icyatuma twivuza neza uko bishoboka kose. Iyo turwaye, twivuza ku baganga bafite ubuhanga bwo kutuvura cyangwa kutubaga bitabaye ngombwa ko badutera amaraso. Twishimira cyane iterambere ryagezweho mu by’ubuvuzi. Mu by’ukuri, uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso bukoreshwa mu kuvura abarwayi b’Abahamya, busigaye bukoreshwa no mu kuvura abantu bose. Mu bihugu byinshi, umurwayi uwo ari we wese ashobora guhitamo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso kugira ngo yirinde ingaruka ziterwa no guterwa amaraso, urugero nk’indwara zandurira mu maraso, iziterwa n’ubwivumbure bw’umubiri n’izindi ziterwa n’amakosa y’abaganga.

 Ikinyoma: Abahamya ba Yehova bemera ko ukwizera k’umuntu gushobora kumukiza indwara.

 Ukuri: Ntidukiza abantu indwara mu buryo bw’igitangaza.

 Ikinyoma: Kuvurwa hadakoreshejwe amaraso birahenda cyane.

 Ukuri: Kuvurwa hadakoreshejwe amaraso birahendutse. a

 Ikinyoma: Buri mwaka hapfa Abahamya benshi, hakubiyemo n’abana, bitewe n’uko banze guterwa amaraso.

 Ukuri: Icyo gitekerezo nta shingiro na mba gifite. Abaganga bamenyereye kubaga abantu barwaye indwara zikomeye, urugero nk’umutima, ingingo z’umubiri, cyangwa byaba ngombwa bakabateramo urugingo rushya, batabateye amaraso. b Akenshi abarwayi badaterwa amaraso, hakubiyemo n’abana, bakira neza cyangwa bagakira vuba kurusha abemera kuyaterwa. c Uko biri kose, nta wakwemeza ko umuntu ashobora gupfa cyangwa gukira bitewe n’uko yatewe amaraso cyangwa ntayaterwe.

Kuki Abahamya ba Yehova batemera guterwa amaraso?

 Icyo ni ikibazo cyo mu rwego rw’idini, aho kuba ikibazo kirebana n’ubuvuzi. Isezerano rya Kera n’Isezerano rishya birimo amategeko yumvikana neza avuga ko tugomba kwirinda amaraso (Intangiriro 9:​4; Abalewi 17:​10; Gutegeka kwa Kabiri 12:​23; Ibyakozwe 15:​28, 29). Nanone, Imana ibona ko amaraso agereranya ubuzima bw’umuntu (Abalewi 17:​14). Ku bw’ibyo, twirinda guterwa amaraso bidatewe gusa n’uko twifuza kumvira Imana, ahubwo nanone bitewe n’uko tuyubaha kuko ari yo dukesha ubuzima.

Bahinduye uko babonaga ibintu

Abaganga bashobora kubaga umuntu urwaye indwara zikomeye, batamuteye amaraso

 Hari igihe abaganga babonaga muri rusange ko uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso ari ukwiyahura cyangwa ko ari ukwigira intagondwa, ariko mu myaka ya vuba aha bahinduye uko babibonaga. Urugero, mu mwaka wa 2004 hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru kivuga ibirebana n’ubuvuzi, cyagize kiti “mu myaka iri imbere, uburyo bwinshi bukoreshwa mu kuvura abarwayi b’Abahamya ba Yehova ni bwo buzajya bukoreshwa mu kuvura n’abandi.” d Mu 2010, hari ikinyamakuru cyasohoye indi ngingo yagiraga iti “Abahamya ba Yehova si bo bonyine bagombye kubagwa hadakoreshejwe amaraso. Ubwo buryo bwagombye guhora bukoreshwa no mu kubaga abandi.”​—Ikinyamakuru Heart, Lung and Circulation.

 Abaganga babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi, basigaye bakoresha uburyo bwo kubaga umuntu ntatakaze amaraso menshi, kugira ngo bashobore kumuvura badakoresheje amaraso. Ubwo buryo busimbura ubwo guterwa amaraso bukoreshwa no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi n’abarwayi benshi batari Abahamya ba Yehova bagiye basaba ko ari bwo bwakoreshwa mu kubavura.

a Reba igitabo Transfusion and Apheresis Science, Umubumbe wa 33, No.3, p. 349.

b Reba ibitabo bikurikira: The Journal of Thoracic and Cardiovascular Surgery, Umubumbe wa 134, No. 2, pp. 287-288; Texas Heart Institute Journal, Umubumbe wa 38, No. 5, p. 563; Basics of Blood Management, p. 2; na Continuing Education in Anaesthesia, Critical Care & Pain, Umubumbe wa 4, No. 2, p. 39.

c Reba ibitabo bikurikira: The Journal of Thoracic and Cardiovascular Surgery, Umubumbe wa 89, No. 6, p. 918; na Heart, Lung and Circulation, Umubumbe wa 19, No. 9, p. 658.

d Reba igitabo Continuing Education in Anaesthesia, Critical Care & Pain, Umubumbe wa 4, No. 2, ipaji ya 39.