Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika?
Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho
Ikinyoma: Impamvu Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika ni uko atari Abakristo.
Ukuri: Twemera ko Yesu Kristo ari Umukiza wacu, kandi twihatira ‘kugera ikirenge mu cye.’—1 Petero 2:21; Luka 2:11.
Ikinyoma: Ntimwemera ko Yesu yazutse.
Ukuri: Twemera ko Yesu yazutse, tukemera ko inyigisho y’umuzuko ari inyigisho y’ishingiro igize ukwizera kwa gikristo, kandi tukayibandaho mu gihe tubwiriza.—1 Abakorinto 15:3, 4, 12-15.
Ikinyoma: Kuba abana banyu batabona uburyo bwo kwishimira umunsi wa Pasika, nta cyo biba bibabwiye.
Ukuri: Dukunda abana bacu. N’ikimenyimenyi, dukora uko dushoboye kugira ngo tubigishe kandi tubafashe kugira ibyishimo.—Tito 2:4.
None se kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika?
Kwizihiza Pasika ntibishingiye kuri Bibiliya
Yesu yadutegetse kwizihiza urupfu rwe; si izuka rye. Buri mwaka twizihiza umunsi mukuru wo kwibuka urupfu rwe ku munsi yapfiriyeho, dukurikije kalendari ya Bibiliya ishingiye ku mboneko z’ukwezi.—Luka 22:19, 20.
Tuzi neza ko Imana itemera imihango ikorwa kuri Pasika, kuko ikomoka mu minsi mikuru ya kera ijyana no gusenga imana z’uburumbuke. Imana idusaba ‘kuyiyegurira nta kindi tuyibangikanyije na cyo,” kandi iyo tuyisenze dukora ibikorwa itemera, irababara.—Kuva 20:5; 1 Abami 18:21.
Twemera tudashidikanya ko umwanzuro twafashe wo kutizihiza Pasika ushingiye kuri Bibiliya, idutera inkunga yo gukoresha ‘ubwenge bwacu n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,’ aho gukurikiza buhumyi imigenzo y’abantu (Imigani 3:21; Matayo 15:3). Icyakora nubwo tumenyesha abandi imyizerere yacu ku birebana na Pasika iyo babidusabye, tunubaha uburenganzira bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye.—1 Petero 3:15.