Ese Abahamya ba Yehova barivuza?
Yego. Abahamya ba Yehova barivuza. Nubwo tugerageza kwita ku buzima bwacu kugira ngo tubeho neza, hari igihe ‘dukenera umuganga’ (Luka 5:31, Easy-to-Read Version). N’ikimenyimenyi, kimwe na Luka wo mu kinyejana cya mbere, hari Abahamya ba Yehova b’abaganga.—Abakolosayi 4:14.
Icyakora, hari uburyo bumwe na bumwe bwo kuvurwa tutemera bitewe n’uko bunyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Urugero, ntitwemera guterwa amaraso kuko Bibiliya ibuza kugaburira umubiri wacu amaraso (Ibyakozwe 15:20). Nanone Bibiliya ntiyemera imiti cyangwa uburyo bwo kuvurwa bufitanye isano n’ubupfumu.—Abagalatiya 5:19-21.
Icyakora, uburyo bwinshi bwo kuvurwa ntibunyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, umuntu ni we wihitiramo uburyo yakoresha. Umuhamya umwe ashobora kwemera gukoresha uburyo runaka cyangwa imiti runaka, undi akabyanga.—Abagalatiya 6:5.