Ese mukora umurimo w’ubumisiyonari?
Yego. Aho Abahamya ba Yehova baba bari hose, bagerageza kwitwara nk’abamisiyonari, bakagenda bageza ku bo bahuye na bo ibirebana n’ukwizera kwabo.—Matayo 28:19, 20.
Uretse ibyo, hari Abahamya ba Yehova basura uduce two mu bihugu byabo tutarabwirizwa cyangwa bakimukirayo, kugira ngo bageze ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya ku bantu butarageraho. Hari n’abandi Bahamya bimukira mu bindi bihugu kugira ngo bakore byinshi kurushaho mu murimo wo kubwiriza. Bishimira kugira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu, bugira buti “muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyakozwe 1:8.
Mu mwaka wa 1943 twashinze ishuri riha bamwe mu bamisiyonari bacu amahugurwa yihariye. Kuva icyo gihe, Abahamya bagera ku 8.000 bize muri iryo shuri, ryitwa Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi.