Ubuzima bwo kuri Beteli
Abantu benshi basura ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati
Bamwe bashyiraho imihati idasanzwe kugira ngo basure ibyo biro by’ishami. Abenshi bakodesha za bisi bagakora urugendo rw’iminsi myinshi. Ni iki abakiri bato bavuga kuri iyo gahunda yo gusura Beteli?
Imurika rya Bibiliya ryubahisha izina rya Yehova
Iri ni imurika rya Bibiliya ribera ku cyicaro cyacu gikuru guhera mu mwaka wa 2013. Hari Bibiliya nyinshi utapfa gusanga ahandi twahawe kugira ngo zishyirwe muri iryo murika.
Umunsi wo gusura inzu yubatse ku rutare
Ibiro by’ishami byo mu Burayi bwo hagati byatumiye abatuye hafi y’aho bikorera, abikorera n’abo mu nzego z’ubutegetsi mu munsi w’imurikabikorwa, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Tumaze imyaka 30 i Selters”. Ni iki bamwe mu bantu 3.000 bari aho bavuze?
Imurika rya Bibiliya ryihariye
Kuva kera, Yehova yagiye amenyesha abantu izina rye. Irebere ukuntu izina ry’Imana ryakomeje gushyirwa muri Bibiliya zitandukanye.
Tugutumiriye gusura ibiro byacu byo muri Amerika
Ushobora gusura icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova n’ibiro by’ishami bya Amerika.
Urugendo rutazibagirana
Marcellus yatsinze inzitizi nyinshi kugira ngo abashe gusura Beteli yo muri Amerika n’icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Ese byaramushimishije?
Isambu y’i Wallkill imaze imyaka 50
Muri iyi videwo, George Couch arasobanura uko byagenze kugira ngo Abahamya ba Yehova babone isambu ya kabiri iri hafi y’umugi wa New York City, bakunze kwita “amasambu ya Watchtower.”
Bimuka bakava ahitwa 117 Adams Street
Abagize umuryango wa Beteli baravuga ibintu byiza bihereranye n’umurimo w’ingenzi wo gucapa wakorerwaga muri iri capiro ritazibagirana ry’i Brooklyn.
Bagombaga kuba barangije mu minsi 60
Abahamya ba Yehova bagombaga kwimuka mu mazu atanu, yari ahantu hangana n’ibibuga 11 by’umupira w’amaguru. Ni iki abo Bahamya bakozi kugira ngo bubahirize igihe?
Amasambu ya Watchtower amaze imyaka mirongo itanu atanga umusaruro
Menya uko ibikorerwa muri iyo sambu byagiye bihinduka uko imyaka yagiye ihita, mu rwego rwo guteza imbere umurimo w’Abahamya ba Yehova wo kwigisha Bibiliya.
Isambu igaburira abantu babarirwa muri za miriyoni
Menya uko icapiro ryo mu isambu ya Watchtower mu majyaruguru ya New York rituma abantu babarirwa muri za miriyoni babona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka.
Abanyeshuri basuye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike
Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ryigisha iby’amasomero no gushyingura inyandiko, basuye ibiro byacu muri Megizike. Umwe muri bo yavuze ko byamufashije kurwanya urwikekwe.
Videwo: Icyapa kimaze igihe kirekire
Irebere iby’icyapa cy’Umunara w’Umurinzi, kimaze igihe kirekire i Brooklyn, mu mugi wa New York.
Imesero rya Beteli: Bamesa byose, kuva ku gitambaro cyo mu gikoni kugeza kuri karuvati
Buri mwaka, abagabo n’abagore bakiri bato bo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova muri Amerika bakoresha igihe cyabo n’imbaraga mu kumesa toni 1.800 z’imyenda.
Igihe cyo kuva mu nzu iri i Brooklyn, New York yahoze ari Hoteli Bossert kirageze
Abahamya ba Yehova bagurishije inzu y’amagorofa 14. Menya amateka amaze imyaka 100 y’iyo nzu nziza cyane.
Icyapa cy’Umunara w’Umurinzi kimaze igihe i Brooklyn
Hashize imyaka 40 abatuye umugi wa New York bareba icyapa kiri hejuru ku mazu icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova gikoreramo.
Ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova byahurijwe hamwe
Menya impamvu ebyiri z’ingenzi zatumye ibiro by’amashami birenga 20 bihurizwa hamwe.