Abantu benshi basura ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati
Mu mwaka wa 2015, Abarenga 175.000 baje gusura ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati, bikorera muri Megizike; ugereranyije buri munsi hasurwa n’abantu 670. Abenshi baza bari mu matsinda manini, bakora ingendo muri za bisi bakodesheje. Bamwe bamara amezi menshi bitegura izo ngendo.
“Umushinga wa Beteli”
Benshi mu basura ibyo biro, nanone byitwa Beteli, bibasaba kwigomwa. Urugero, Abenshi mu bagize itorero ryo muri leta ya Veracruz muri Megizike nta mafaranga bari bafite yo kwishyura urugendo rw’ibirometero 550 muri bisi. Bakoze icyo bise “umushinga wa Beteli.” Bashyizeho amatsinda yari kujya ateka ibyokurya akanabigurisha. Batunganyaga amacupa ya plasitiki kugira ngo azongera akoreshwe. Nyuma y’amezi atatu, bari bamaze kubona amafaranga ahagije ngo bajye gusura Beteli.
Ese imihati bashyizeho yababereye imfabusa? Oya rwose! Umusore ukiri muto witwa Lucio, yaranditse ati “gusura Beteli byatumye nishyiriraho izindi ntego zo mu buryo bw’umwuka kandi ubu nsigaye nkorana n’itorero mu buryo bwuzuye.” Elizabeth, ufite imyaka 18 yagize ati “kuri Beteli, nahaboneye urukundo nyakuri ruranga abagaragu ba Yehova. Byatumye numva ngomba gukora byinshi mu murimo w’Imana, none ubu ndi umupayiniya w’igihe cyose.”
Hasurwa n’abantu babarirwa mu bihumbi
Hari igihe ku munsi umwe haza abashyitsi babarirwa mu bihumbi. Ibiro bishinzwe gutembereza abantu biba bifite akazi katoroshye ko kubakira. Lizzy yaravuze ati “iyo ubonye ukuntu haza gusurwa n’abantu benshi wumva biguteye inkunga. Kumva imihati abaje gusura Beteli baba bashyizeho n’ukuntu bigomwe kugira ngo baze bikomeza ukwizera kwanjye.”
Kugira ngo tubashe gutembereza abantu babarirwa mu bihumbi baba baje, twifashisha n’abandi bakozi ba Beteli. Nubwo ibyo biba byiyongereye ku kandi kazi baba bafite, birabashimisha. Juan yaravuze ati “iyo maze gutembereza abantu nkabona bishimye, numva imihati nashyizeho atari imfabusa.”
“Abana barabikunda cyane”
Abana bakunda gusura Beteli kandi bakabyishimira. Noriko, ukora mu Rwego Rushinzwe Orudinateri yaravuze ati “njya mbaza abana baza gusura niba bifuza kuzakora kuri Beteli, bose bakansubiza bati ‘yego.’” Ahantu hashishikaza abana ni ahari ibishushanyo bya Kalebu. Iyo bahageze bifotoreza kuri ibyo bishushanyo bya Kalebu na Sofiya, bakina muri videwo z’uruhererekane zivuga ngo Ba incuti y’Imana. Noriko yaravuze ati “abana barabikunda cyane.”
Abana benshi bavuga ukuntu bishimira akazi gakorerwa kuri Beteli. Urugero, umuhungu ukiri muto wo muri Megizike witwa Henry yamaze igihe abika udufaranga kugira ngo azatange impano naza gusura Beteli. Yanditse ibaruwa iherekeje izo mpano agira ati “aya mafaranga muzayakoreshe mucapa ibindi bitabo. Mbashimira umwete mugaragaza mu murimo wa Yehova.”
Uhawe ikaze
Gusura ibiro by’Abahamya ba Yehova n’amacapiro yabo biri hirya no hino ku isi ni ubuntu. Niba wifuza gusura bimwe muri ibyo biro uhawe ikaze. Tuzi neza ko bizagushimisha. Niba wifuza kumenya aho wasura, n’igihe wahasurira, jya ahanditse ngo ABO TURI BO > GUSURA IBIRO BYACU.