Soma ibirimo

Dusubize amaso inyuma

Dusubize amaso inyuma

Mu Kwakira 2012, ku cyicaro cyacu gikuru kiri i Brooklyn muri leta ya New York, hatangijwe gahunda yo kumurika ibintu byaranze amateka y’Abahamya ba Yehova. * Iryo murika rigaragaza intambara abantu bamwe na bamwe barwanye, akaga bahuye na ko n’ukuntu banesheje igihe bihatiraga gushyira mu bikorwa amahame ya gikristo.

Iyo abashyitsi basura aho hantu, batangirira ku byabaye mu mwaka wa 33 bagakomereza ku byo muri iki gihe. Iryo murika rigizwe n’ibice bine, kandi ibyo bice bigenda bihuzwa n’umurongo ugaragaza uko ibintu byagiye bikurikirana. Buri gice kiba gifite umurongo w’Ibyanditswe w’ifatizo, kandi kibimburirwa na videwo ngufi iri mu cyongereza, ariko ifite amagambo yiyandika mu zindi ndimi esheshatu, harimo icyesipanyoli, igifaransa, igikoreya, igiporutugali, igitaliyani n’ikiyapani.

Ibice by’ingenzi bigize iryo murika

Igice cya mbere gifite umutwe uvuga ngo “Abantu bakunze umwijima.” Uwo mutwe uhuje n’amagambo Yesu yavuze muri Yohana 3:19. Bibiliya yahanuye ko hari ‘kuzaduka abantu [babi] bagoreka ukuri’ (Ibyakozwe 20:30). Icyo gice kiriho umurongo w’igihe ugaragaza ibikorwa biteye agahinda abo bantu bakoze.

Igice cya kabiri gifite umutwe uvuga ngo “Umucyo numurike,” uhuje n’ibivugwa mu 2 Abakorinto 4:6. Umurongo w’igihe w’icyo gice ugaragaza ibyabaye kuva mu mpera z’imyaka 1800 kugeza mu ntangiriro za 1900. Icyo gice gitangirana n’inkuru ivuga iby’abantu barangwaga n’ishyaka batangiye kwiga Bibiliya ari yo yonyine bashingiyeho. Nanone kigaragaza uko ubumenyi bari bafite bwagiye bwiyongera n’uko umubare wabo wagiye wiyongera mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.

Muri icyo gice cya kabiri hakurikiraho sinema izwi cyane ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création). Mu wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya (uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe) batangiye kwerekana iyo sinema igizwe n’amashusho agenda aherekejwe n’amajwi. Imaze gusohoka, mu myaka yakurikiyeho abantu babarirwa muri za miriyoni bazaga bisukiranya baje kuyireba. Muri iryo murika herekanwa amwe mu mafoto y’umwimerere y’icyo gihe, videwo ngufi n’izindi sinema zigaragaza amafoto asaga 500 y’amabara.

Igice cya gatatu gifite umutwe uvuga ngo ‘Ikiyoka cyararakaye,’ uhuje n’ibivugwa mu Byahishuwe 12:17. Kigaragaza ibitotezo abigishwa ba Kristo bahuye na byo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, hamwe n’inkuru zishishikaje z’Abakristo banze kugira aho babogamira mu ntambara. Harimo kandi videwo igaragaza ibyabaye ku Muhamya wo mu Butaliyani witwa Remigio Cuminetti, wanze kwambara imyenda ya gisirikare cyangwa kurwana mu Ntambara ya Mbere y’Isi. Indi videwo ivuga ibyabaye kuri Alois Moser wo muri Otirishiya. We yanze gusubiramo indamukanyo yo gusingiza Hitler (Heil Hitler!). Ibyo byatumye yirukanwa ku kazi, amaherezo ajyanwa mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Dachau.

Nanone herekanwa akumba kameze nka kasho karimo umwijima, kagaragaza amafoto y’Abahamya ba Yehova bo mu Bugiriki, u Buyapani, Polonye na Siberiya, bafunzwe bazira ukwizera kwabo.

Igice cya nyuma gifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza ku mahanga yose,” uhuje n’ibivugwa muri Matayo 24:14. Gisobanura ibyo Abahamya ba Yehova bakoze uhereye mu wa 1950 kugeza ubu. Hari n’amafoto agaragaza ukuntu umurimo wo kubwiriza wagiye waguka mu buryo bwihuse kandi ukaba ukomeje gukorwa, hamwe n’urukundo rubaranga.

Iyo umuntu arangije gusura aho hantu, aba ashobora no gusura utuzu tugaragaza amafoto y’Inzu ya Bibiliya n’Ihema ry’Ibonaniro rya Brooklyn. Ayo mazu Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga 100 bayakoresha.

Kuki aho hantu ho kumurika ibikorwa hubatswe?

Imirimo yo gukora igishushanyo mbonera cy’aho hantu yatwaye umwaka naho kuhubaka bitwara amezi. Abahamya bo hirya no hino ku isi babigizemo uruhare batanga ibintu byabo by’agaciro basigiwe n’abababanjirije.

Kuki ibyo byose byakozwe? Umwe mu bagize Inteko Nyobozi yabajijwe icyo gusura aho hantu bizamarira Abahamya ba Yehova, asubiza asubiramo amagambo azwi cyane agira ati “utazi iyo ava, ntamenya iyo ajya.”

^ par. 2 Iryo murika ribera ahitwa 25 Columbia Heights, i Brooklyn muri leta ya New York. Abantu bashobora gusura aho ribera kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira ni ubuntu.