Soma ibirimo

Ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova byahurijwe hamwe

Ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova byahurijwe hamwe

Guhera muri Nzeri 2012, imirimo yakorwaga n’ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova bisaga 20, yimuriwe mu bindi biro binini.

Hari n’ibindi biro bishya byashyizweho muri Siberiya no muri Macédoine. Ibyo byatewe n’impamvu ebyiri z’ingenzi:

1. Ikoranabuhanga ryoroheje akazi

Mu myaka ya vuba aha, iterambere mu by’itumanaho n’ikoranabuhanga mu gucapa, byatumye ibiro by’amashami bimwe na bimwe bigabanya umubare w’abakozi. Kubera ko ku biro by’amashami binini hasigaye hakora abakozi bake, abakozi bari basanzwe bakora ku biro by’amashami bito byo mu bindi bihugu babonye aho baba.

Ibyo byatumye umurimo wo kwigisha Bibiliya uyoborwa n’Abahamya b’inararibonye bakorera aho ibiro by’amashami byahurijwe. Urugero, ibiro by’ishami byo muri Megizike ni byo bisigaye bigenzura umurimo wo kubwiriza muri Kosita Rika, El Salvador, Gwatemala, Hondurasi, Nikaragwa na Panama. Ibyo byatumye ibiro by’amashami byo muri ibyo bihugu bitandatu bifungwa.

Abahamya 40 bakoreraga ku biro by’amashami byo muri ibyo bihugu bitandatu bajyanywe gukorera ku biro by’ishami byo muri Megizike. Abagera kuri 95 ku ijana bagumye mu bihugu bakomokamo, aho basigaye bamara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza.

Abandi bakozi bo muri ibyo bihugu byo muri Amerika yo hagati, batangiye gukorera mu biro by’ubuhinduzi bigenzurwa n’ibiro by’ishami bya Megizike. Urugero, Abahamya bagera kuri 20 bo muri Panama bahindura ibitabo by’Abahamya mu ndimi zivugwa n’abasangwabutaka. Nanone, hari Abahamya 16 bahindurira ibitabo byacu mu ndimi enye zivugwa mu gihugu cya Gwatemala, bakorera ahahoze ibiro by’ishami by’ icyo gihugu. Muri Amerika yo hagati, guhindura imikorere byagabanyije umubare w’abakora ku biro by’ishami, uva kuri 300 ugera hafi kuri 75.

2. Habonetse abakozi bamara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza.

Kubera ko hari ibiro by’amashami byahurijwe hamwe, ababwiriza b’inararibonye bakoreraga ku biro by’amashami bito, ubu bibanda ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Umuhamya wo muri Afurika woherejwe mu murimo wo kubwiriza, yaranditse ati “guhindura uko nabagaho ngatangira ubuzima bushya, byabanje kungora mu mezi ya mbere. Icyakora, kubwiriza buri munsi byampesheje ibyishimo n’imigisha bitagereranywa. Ubu nigisha Bibiliya abantu 20, kandi bamwe baza mu materaniro y’itorero.”