Icyapa cy’Umunara w’Umurinzi kimaze igihe i Brooklyn
Hashize imyaka isaga 40 abatuye mu mugi wa New York babona icyapa kireshya na metero 4,6, gifite inyuguti zitukura, kiri hejuru y’amazu icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova gikoreramo. Icyo cyapa gifasha abantu benshi kumenya igihe no kumenya uko ubukonje n’ubushyuhe bingana.
Uwitwa Eboni, iyo ari iwe mu mugi wa Brooklyn aba yitegeye icyo cyapa. Yaravuze ati “ni byiza kuko iyo ndebeye mu idirishya gituma menya isaha, nkamenya uko ubushyuhe n’ubukonje bingana mbere y’uko njya ku kazi. Kimfasha kubahiriza igihe no kwambara imyenda ihuje n’uko hari bwirirwe hameze.”
Ese icyo cyapa cyereka abantu igihe n’uko ikirere cyifashe kizahamara indi myaka 40? Hari igihe bitashoboka. Kubera ko Abahamya ba Yehova bateganya kwimurira icyicaro gikuru cyabo kure y’umugi wa New York, abazasigarana ayo mazu ni bo bazagena niba icyo cyapa cyahaguma.
Icyo cyapa cyashyizweho na ba nyir’ayo mazu, ubu hakaba hashize imyaka 70. Abahamya ba Yehova ni bo bagihinduye bamaze kugura ayo mazu mu wa 1969.
Icyo cyapa gisaba kwitabwaho buri gihe. Hari abantu benshi bagiye bagikoraho imirimo itandukanye kugira ngo gikomeze gukora neza.
Umwe mu bakozi ba nijoro, yaravuze ati “igihe kimwe ari nijoro hari umuyobozi w’ibiganiro wo kuri televiziyo waduterefonnye. Yatubwiye ko isaha yo kuri icyo cyapa yataye igihe ho amasegonda 15. Yashakaga ko tuyiregera kugira ngo na we abe ari yo agenderaho muri porogaramu z’iryo joro. Bahamagaye umukanishi wari uryamye muri iryo joro, aza yihuta aregera iyo saha.”
Kugira ngo icyo cyapa gikore neza kandi kuri gahunda, akenshi byabaga ngombwa ko hagira ibihindurwaho. Mu myaka ya za 80 rwagati, cyongeweho icyuma gipima ubushyuhe muri dogere ku gipimo cya serisiyusi, kugira ngo kijye gisimburana n’icyapimaga muri dogere ku gipimo cya farenayiti.
Mu mwaka wa 2009, ibirahuri bitanga urumuri byariho, byasimbujwe ibindi bitanga urumuri rw’ibara ritukura byizewe, kandi amafaranga akoreshwa mu mirimo yo kwita kuri icyo cyapa ku mwaka agabanukaho amadorari y’amanyamerika 4.000. Ubu icyo cyapa gitwara umuriro muke cyane ugereranyije n’uwo cyatwaraga mbere.