Soma ibirimo

Imesero rya Beteli: Bamesa byose, kuva ku gitambaro cyo mu gikoni kugeza kuri karuvati

Imesero rya Beteli: Bamesa byose, kuva ku gitambaro cyo mu gikoni kugeza kuri karuvati

Abagabo n’abagore bakiri bato bakorera ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova muri Amerika, bakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo bamesa toni zigera ku 1.800 z’imyenda buri mwaka. Iyo myenda ni iy’abakozi bakorera mu mazu y’icyo cyicaro i Brooklyn, Patterson na Wallkill muri leta ya New York. Nubwo umubare w’ibyo bamesa utangaje, ikintu cyihariye ni ukuntu ibyo bamesa bitandukanye cyane.

Buri munsi ababa mu mazu ya Beteli yo muri Amerika bameshesha imyenda irenga 11.000. Muri yo haba harimo amashati 2.300 n’amapantalo 650, hakiyongeraho amasogisi, imyambaro y’imbere n’udupira tw’amaboko magufi. Nanone bohereza indi myenda 900 igomba guhanagurwa.

Iryo mesero ryakira nanone ibirundo by’amashuka, amasume n’ibiringiti hamwe n’imyambaro abakozi bo mu gikoni bambara, n’ibindi bitambaro by’isuku. Ibyo byose biba bigomba kumeswa, bikumutswa hanyuma bigashyikirizwa ba nyirabyo. Ibitambaro by’isuku babimesera hamwe, ariko indi myenda ishobora kwangirika, urugero nka karuvati cyangwa amabuluze, yo itunganywa ukwayo.

Abakora mu imesero bagenzura ko nta mwambaro wacitse, cyangwa ukaba utariho ibipesu. Iyo hari igipesu kigomba guterwa, hari imashini yabigenewe ihita ibikora cyangwa bakagiteresha intoki. Iyo hari umwambaro ukeneye gusanwa cyangwa ukaba wangiritse gato, haba hari umudozi wo kuwudoda.

Kugira ngo bashobore gutandukanya iyo myambaro ibarirwa mu bihumbi, hari imashini igenda itera kashe kuri buri mwenda, iyo kashe ikaba iriho kode yihariye. Izo kode zifasha gutandukanya buri mwenda, kugira ngo abagize umuryango wa Beteli yo muri Amerika, buri wese ashobore guhabwa imyenda ye.

Abakozi bashya bo mu imesero batozwa na bagenzi babo b’inararibonye bakorana. Utozwa ashobora gutozwa gusohoza inshingano zitandukanye zigera kuri 20. Umwe mu mirimo isa n’aho yoroshye ariko ifata igihe kugira ngo umuntu ayimenyere, ni ukuvana ikizinga ku mwenda. Umukozi mushya aba agomba kuba azi neza ubwoko bw’ibitambaro imyenda idozemo, akamenya n’igishobora kuyangiza mu gihe imeshwe mu buryo ubu n’ubu, cyangwa ikamesheshwa ubwoko runaka bw’umuti.

Tajh umaze umwaka n’igice akora mu imesero, yavuze iby’abakozi bakorana agira ati “dufitanye ubucuti bukomeye. Gukorana n’abantu barerewe mu mico itandukanye nta ko bisa.” Undi mukozi witwa Shelly, yaravuze ati “kuba dushobora gufasha abagize umuryango wa Beteli kwambara neza bakaberwa, biranshimisha!”