Umunsi wo gusura inzu yubatse ku rutare
Abahamya ba Yehova bafite ibiro by’amashami 15 hirya no hino ku isi bicapa ibitabo. Bimwe muri ibyo biro ni ibiro by’ishami by’u Burayi bwo hagati, biri i Selters mu Budage, ahitwa Steinfels, bisobanura “urutare”.
Ku itariki ya 23 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2014, ibiro by’ishami by’u Burayi bwo hagati byatumiriye abatuye aho bikorera, abikorera n’abayobozi bo muri ako gace kuza mu munsi murikabikorwa. Insanganyamatsiko y’uwo munsi yagiraga iti “Tumaze imyaka 30 i Selters.” Ibyo birakwiriye kuko amazu ibyo biro bikoreramo yatashywe ku itariki ya 21 Mata 1984.
Abantu basaga 3.000 bitabiriye uwo muhango maze batambagira amazu ibyo biro bikoreramo. Umuyobozi w’umugi, na we umaze imyaka igera kuri 30 mu buyobozi, yagize ati “gusura ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova buri gihe biba ari ibintu bidasanzwe. Na n’ubu ntangazwa n’ukuntu ibi biro biri i Steinfels byubatswe vuba cyane, kuva mu wa 1979 kugeza mu wa 1984!”
Ibintu by’ingenzi byaranze icyo gikorwa
Abitabiriye uwo muhango bageze ahamurikirwaga ibintu bimwe na bimwe hari handitse ngo “Ubwoko bwa Yehova mu Burayi bwo hagati.” Basobanukiwe ibyaranze imyaka 120 y’amateka y’Abahamya bo muri ako karere. Iryo murika ry’amateka rizagumaho.
Nanone hamuritswe Bibiliya nziza kandi zidakunze kuboneka. Urugero, muri iryo murika harimo Bibiliya yuzuye ya kera cyane yo mu rurimi rw’ikidage yo mu mwaka wa 1534 ndetse n’igice cya Bibiliya yahinduwe na Elias Hutter yo mu mwaka wa 1599, irimo umwandiko uhinduye mu ndimi 12. Uretse n’ibyo kandi, amafoto na videwo byerekanywe hamwe n’ameza bamurikiragaho, byagaragazaga akamaro ko gukurikiza inama zo muri Bibiliya muri iki gihe.
Nanone abaje muri iryo murikabikorwa biboneye gahunda ihoraho y’abagabo n’abagore basaga 1.000 bakora kuri ibyo biro by’ishami kandi bakanahaba. Kugira ngo babisobanukirwe neza babanje gusura icyiciro cyari gifite umutwe uvuga ngo “Uko tubaho” maze basura amwe mu mazu y’amacumbi. Nanone baririye mu cyumba cyo gufatiramo amafunguro, batembera no mu busitani. Hari umushyitsi wagize ati “aha hantu ni heza bitavugwa!”
Icyiciro cya kabiri cyari gifite umutwe uvuga ngo “Icapiro,” cyerekanaga aho ibitabo bicapirwa, aho biteranyirizwa n’aho urwego rushinzwe kohereza ibitabo rukorera. Abo bashyitsi biboneye ukuntu ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapwa, uko biteranywa, n’uko byoherezwa mu bihugu bisaga 50. Umwe muri abo bashyitsi yaravuze ati “sinari nzi ko Abahamya ba Yehova ari umuryango ukorera ku isi hose! Ibitabo byabo bigera ku isi hose. Kugera ku bintu nk’ibi ukoresha abantu badakorera ibihembo, ni igitangaza rwose!”
Ikindi kintu cy’ingenzi abo bashyitsi babonye ni aherekanirwaga urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova, ni ukuvuga jw.org. Abato n’abakuru bose beretswe uko urwo rubuga ruteye kandi bareba videwo, basubizwa n’ibibazo byinshi bibazaga.
Kubera ko abo bashyitsi bari bamaze gusobanukirwa ibirebana n’umurimo Abahamya ba Yehova bakora ku isi hose, bashimishijwe n’ibyo dukora kandi batahana akanyamuneza ku maso. Umwe mu bagabo bari baje yagize ati “hari imitekerereze itari yo nari mfite ku Bahamya. Ngomba guhindura uko nababonaga.” Undi mugore na we yaravuze ati “kuva ubu urwikekwe nari mbafitiye ruvuyeho” kandi abisubiramo kenshi.