Abahamya ba Yehova bashimiwe kuba bafasha abimukira
Abahamya ba Yehova icyenda bo muri Ositaraliya bahawe seritifika zo kubashimira umurimo udasanzwe bakora wo gufasha abimukira bo muri kimwe mu bigo binini bakirirwamo. Iyo seritifika, Abahamya ba Yehova bayihawe n’ikigo cya Curtin cyakirirwamo abimukira kiri hafi y’umugi wa Derby, mu burengerezuba bwa Ositaraliya. *
Buri cyumweru abo Bahamya basura abimukira bakabatega amatwi kandi bakabagezaho ubutumwa bwo muri Bibiliya buhumuriza. Christopher Riddoch ushinzwe iyobokamana n’umuco muri iyo gereza yavuze ko “iyo [Abahamya] bamaze gusura abo bimukira uhita ubona ko byagize icyo bitanga.” Yakomeje avuga ko iyo abimukira bamaze gusurwa batangira kugira akanyamuneza kandi bakishima, kuko baba bamenye ko “hari abantu babitaho by’ukuri.”
Nanone Riddoch yavuze ko iyo seritifika yahawe Abahamya ba Yehova ari akantu gato ko kubashimira, kuko yivugiye ati “muhindura imibereho y’abantu dushinzwe.” Yongeyeho ko abo Bahamya “bahesha ishema imiryango yabo, itorero ryabo n’ukwizera kwabo.”
^ par. 2 Icyo kigo gishobora gucumbikira abantu 1.500.