Abahamya ba Yehova bahawe igihembo cyo kubungabunga ibidukikije
Icapiro ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Megizike, ryagiye ribona icyemezo rihawe na Leta ya Megizike, cyemeza ko ryita ku isuku kurusha izindi nganda, mu gihe cy’imyaka irindwi ikurikiranye.
Ku ya 26 Nzeri 2012, ni bwo leta ya Megizike yahaye Abahamya ba Yehova icyemezo cy’ishimwe “bitewe n’uko biyemeje kubungabunga ibidukikije no kubirinda.”
Iyo gahunda yashyizweho na leta, igamije gufasha inganda gutera imbere ariko zitangije ibidukikije.
Buri mwaka, Abahamya ba Yehova na bo bifatanya mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, nubwo ari umuryango udaharanira inyungu. Umuvugizi w’icapiro ry’Abahamya muri Megizike yaravuze ati “kugira ngo tubone iki gihembo, tuba tugomba gutanga ibimenyetso bigaragaza ko imikorere yacu n’ibyuka twohereza mu kirere, bihuje n’amategeko agenga ibidukikije akurikizwa mu gihugu, nibura mu bintu birindwi: umwuka, amazi, ibishingwe byo mu mugi, ibishingwe biteje akaga, kurinda impanuka, ingufu z’amashanyarazi no gutoza abantu kubungabunga ibidukikije. Nta tegeko rihatira inganda kwiyandikisha muri iyi gahunda y’igenzura. Tujyamo ku bushake.”
Abahamya ba Yehova ku isi hose, bakora uko bashoboye kugira ngo birinde kwangiza ibidukikije, dore ko bidufatiye runini.