Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani bafashije abaturanyi babo
Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu majyaruguru y’u Butaliyani mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2016, hari imidugudu yo mu magepfo y’umugi wa Moncalieri yarengewe n’amazi. Hari aho amazi yazamutse agera kuri santimetero 50. Hari ikinyamakuru cyavuze ko iyo mvura yangije ibintu byinshi. Abayobozi bahise bahungisha abantu bagera ku 1500, bituma nta muntu uhasiga ubuzima. Icyakora, abantu benshi bahatakarije ibintu byabo.
Gufatanya byagize icyo bigeraho
Abahamya ba Yehova bahise bakora amakipe matomato batangira akazi. Bafashije abantu bibasiwe n’iyo mvura, babafasha gukuraho ibyondo n’imyanda no gusukura ibintu byabo. Igihe ikipi imwe yari izanye ibikoresho n’ibyokurya yageraga ku muhanda wari wafunzwe n’abayobozi, barabaretse baratambuka kugira ngo bage gufasha umuryango wari ukeneye ibyo bazanye. Abahamya bafashije bagenzi babo n’abandi bantu bo mu yandi madini.
Urugero, hari icyumba cyo mu nzu nini ibamo abantu benshi cyari cyarengewe n’amazi. Igihe ikipi y’ubutabazi yari imaze gukura amazi muri icyo cyumba, Abahamya baje gufasha umuvandimwe witwa Antonio n’abagize umuryango we gukuraho imyanda yari yasigaye muri icyo cyumba. Nyuma yaho, abo Bahamya bafashije n’abandi babaga muri iyo nzu. Batonze umurongo, bakagenda bahererekanya ibintu byari muri iyo nzu; mu masaha make bahise babirangiza. Abo bantu bishimiye ko Abahamya babafashije. Hari umugore wabaga muri iyo nzu wegereye umugore wa Antonio aramubwira ati: “Udushimirire Abahamya bagenzi bawe; ibyo badukoreye byaturenze.”
Abantu bo mu mudugudu umwe na wo wibasiwe n’imvura nyinshi babonye ukuntu Abahamya bakoraga amakipi, maze bagafasha abatakaje ibyabo. Ibyo byabakoze ku mutima, maze biyemeza kujya gufatanya n’abo Bahamya. Nanone bishimiye gukurikiza amabwiriza bahabwaga n’uwari uhagarariye ayo makipi y’ubutabazi.
Yabashimiye “ubwitange” bagaragaje
Hari umugabo wari ufite inzu yangiritse cyane kandi igaraji rye ryari ryuzuye ibyondo. Yatangajwe no kubona Abahamya umunani bamara amasaha ane bakora ubutaruhuka, kugira ngo bavane imyanda mu igaraji rye. Yahobeye abo Bahamya maze yandika ku mbuga nkoranyambaga abashimira “ubwitange” bagaragaje.
Hari Umuhamya wavuze ati: “Twafashije abaturanyi bacu batari Abahamya, kandi abenshi muri bo bari kigero k’imyaka 80. Bamwe muri bo badushimiraga barira kubera ibyo twabakoreye.” Hari umugabo ukomeye muri Kiliziya Gatolika wishimiye uko Abahamya bamufashije, maze aravuga ati: “Biratangaje kubona ukuntu mwadufashije kandi tudahuje idini.” Undi mugabo we yagize ati: “Mbabazwa n’uko icyo abantu babaziho ari uko mukomanga ku ngo z’abantu ku Cyumweru, ariko ntibamenye ko mufasha n’abandi.