Banesheje urwikekwe
Abahamya ba Yehova bemera ko abantu b’amoko yose bareshya imbere y’Imana (Ibyakozwe 10:34, 35). Binyuze ku nyigisho zo muri Bibiliya, tugerageza gufasha abantu kwikuramo urwikekwe rwashinze imizi.
Byongeye kandi, ntidushyigikira umutwe uwo ari wo wose ubiba mu bantu urwango rushingiye ku moko cyanga ku ibara ry’uruhu. Urugero, mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi, Abahamya ba Yehova bo mu Budage n’ahandi banze gushyigikira amatwara ya Hitler yari yuzuye urwango. Ababarirwa mu magana bishwe bazira kutamushyigikira.
Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ntibigeze bashishikariza abayoboke babo kwifatanya muri jenoside yabaye mu Rwanda mu wa 1994. N’ikimenyimenyi bamwe muri bo bemeye guhara amagara yabo kugeza ubwo bapfuye bazira guhisha abahigwaga.
Kubera ko twifuza gufasha abantu b’amoko yose, twandika ibitabo mu ndimi zigera kuri 600 kandi tukabigeza ku bantu. Ni na yo mpamvu abantu bose “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose,” bahabwa ikaze mu matorero yacu.—Ibyahishuwe 7:9.