Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova bakoze isuku mu mugi wa Rostov-on-Don

Abahamya ba Yehova bakoze isuku mu mugi wa Rostov-on-Don

Ku itariki ya 20 Gicurasi 2015, umuyobozi w’umugi munini wa Rostov-on-Don, mu majyepfo y’u Burusiya, yandikiye Abahamya ba Yehova ibaruwa yo kubashimira “kubera ko bifatanyije mu mirimo yo gusukura uwo mugi.”

Igihe habaga umuganda rusange wo gusukura umugi wa Rostov-on-Don, Abahamya ba Yehova bo mu matorero ane batoraguye imyanda yose yari mu mihanda no hafi y’imigezi. Mu masaha make gusa bari bamaze gukusanya imifuka 300 y’ibishingwe, bayipakira mu makamyo.

Kuki Abahamya bitabiriye icyo gikorwa? Umugore witwa Raisa ufite imyaka 67 yaravuze ati “iki gikorwa nange numva kindeba. Ndashaka ko umugi ntuyemo ugira isuku kandi buri wese agatura ahantu hasa neza. Nubwo abantu benshi batamenya ibyo twakoze, iki gikorwa cyanshimishije cyane. Icyo nzi cyo ni uko Yehova Imana abibona.” Aleksander yongeyeho ati “ntabwo tubwiriza abantu gusa, ahubwo dukora n’indi mirimo ibafitiye akamaro. Gufasha abaturanyi bange biranshimisha cyane.”

Ababonye ubwitange bw’Abahamya ba Yehova byarabashimishije cyane. Hari umugabo watangaye amenye ko ibyo Abahamya barimo bakora batari bubihemberwe. Yahise yifatanya na bo. Nyuma yaho yaravuze ati “sinari narigeze ntekereza ko nakwishimira gukora isuku.” Yongeyeho ati “bamwe muri mwe ntimutuye aha, ariko mwaje kudufasha gukora isuku.”

Hari umuyobozi w’umugi wabonye ko hari itsinda ry’Abahamya ryatoraguye imyanda myinshi cyane. Yarabafotoye bari hafi y’iyo myanda bakusanyije kugira ngo ajye “yereka abandi bantu uko bagomba gukora isuku.”