Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova bifatanyije mu gikorwa cyo gusukura ishyamba riri hafi y’i Lviv

Abahamya ba Yehova bifatanyije mu gikorwa cyo gusukura ishyamba riri hafi y’i Lviv

Ku itariki ya 6 Gicurasi 2017 Abahamya ba Yehova bagera ku 130 bafatanyije n’abandi gusukura ishyamba riri hafi y’i Lviv, muri Ukraine. Abahamya bari mu kigero k’imyaka iri hagati ya 22 na 80 baba ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri hafi y’iryo shyamba, basukuye ahantu hangana na hegitari 50, bakusanya imyanda ipima ibiro 600 mu masaha atatu gusa.

Umwenjenyeri witwa Mykhailo Splavinskyi ukora mu kigo gishinzwe kwita kuri iryo shyamba yaravuze ati: “Kuva mu mwaka wa 2014, buri mwaka Abahamya ba Yehova bifatanya mu gikorwa cyo gusukura iryo shyamba.”

Impamvu iryo shyamba rikenera gusukurwa

Splavinskyi yongeyeho ati: “Hari ibintu bibiri bituma ishyamba ryandura. Icya mbere ni uko hari abantu barijugunyamo imyanda. Icya kabiri, ni uko hari ibikamyo biza bikajugunyamo imyanda.”

Kujugunya imyanda muri iryo shyamba ni ikibazo gihangayikishije cyane. Splavinskyi yakomeje agira ati: “Iyo myanda itinda kubora. Ihumanya amazi aturuka muri iryo shyamba kandi ibyo byangiza ibidukikije.” Ibirahuri byamenaguritse bikubitana n’imirasire y’izuba bigatera inkongi y’umuriro. Nanone ibyo birahuri n’inshinge abantu baba baratayemo bishobora gukomeretsa abantu cyanecyane abana. Ibyo byose nta kindi cyabikemura uretse kuvanamo iyo myanda.”

Gusukura ishyamba rifite hegitari 3.300 ntibiba byoroshye. Splavinskyi yakomeje agira ati: “Dufite abakozi batanu bashinzwe kwita ku ishyamba. Ni yo mpamvu rimwe mu mwaka dusaba abantu bose kudufasha gukora isuku.”

Gukusanya imyanda no kuyijugunya

Abahamya bitangiye gukora isuku muri iryo shyamba bitwaje udupfukantoki, amashashi na rato kugira ngo babone uko bakusanya amacupa, amapine, ibirahuri, ibyuma, impapuro, inshinge zakoreshejwe n’ibindi bintu. Ihor Fedak ushinzwe iby’amashyamba muri ako karere yaravuze ati: “Aho Abahamya baba bakoze isuku, haba hakeye cyane.”

Nubwo nta tegeko leta yashyizeho ryo gutandukanya imyanda, abo Bahamya bo barabikoze. Bashyize hamwe ibirahuri, impapuro n’amashashi kugira ngo bizavemo ibindi bintu. Abakora mu kigo gishinzwe isuku cyo muri ako gace, bajyana iyo myanda bakavanamo ibindi bintu byakongera gukoreshwa. Kuva mu wa 2016 Abahamya ni bo bishyura icyo kigo kugira ngo gitunganye iyo myanda baba bayoye. Nanone Fedak yaravuze ati: “Nshimira Abahamya ba Yehova kubera ukuntu badufasha cyane.”

“Gukora isuku ntibintera ipfunwe”

Buri mwaka Abahamya ba Yehova bifatanya mu gikorwa cyo gusukura ishyamba. Bakunda kugira uruhare mu bikorwa byo kwita ku baturage no ku mashyamba. Volker yavuze ibintu ahuriyeho n’abantu benshi; yaravuze ati: “Gukora isuku ntibintera ipfunwe. Gukorera abandi ni byiza kandi bituma numva nyuzwe.”

Anzhelika yongeyeho ati: “Mbona ko ik’ingenzi atari ukumenya uwataye imyanda, ahubwo ni icyo nakora ngo nyivaneho.” Lois ufite imyaka 78 na we yifatanyije muri icyo gikorwa. Yaravuze ati: “Aho kugira ngo urakazwe n’uko bataye imyanda mu nzira, ahubwo ibyiza ni ukuyitora ukayivana mu nzira.”

Wieslaw yaravuze ati: “Abantu bakunze kutubona twambaye karuvati, tugiye kubwiriza. Icyakora tuba twiteguye no kuzinga amashati tugasukura ishyamba cyangwa tugakora ibindi bintu bifitiye abaturage akamaro.”