Soma ibirimo

Yafashije abakiri bato guhangana n’ikibazo cyo kunnyuzura

Yafashije abakiri bato guhangana n’ikibazo cyo kunnyuzura

Hugo ufite imyaka icumi aherutse guhabwa igihembo cyitiriwe Diana gitangwa n’umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza, kuko yafashije abanyeshuri bigana kumenya uko bakwitwara mu gihe bannyuzuwe.

Hugo yagize ati “iki gihembo ngikesha videwo ishushanyije ivuga ibyo kunnyuzura (Beat a Bully Without Using Your Fists). Namenyekanye nk’umwana wafashaga abandi guhangana n’ikibazo cyo kunnyuzura kubera ibyo narebye muri iyo videwo iri ku rubuga rwa jw.org.”

“Abana bo hirya no hino ku isi barannyuzurwa buri munsi . . . , ariko . . . ushobora kugira icyo ubikoraho.” (Ayo magambo yakuwe muri videwo ivuga ibyo kunnyuzura)

Hugo yabanje kwereka iyo videwo abarimu be. Bashimishijwe n’iyo videwo maze bashyiraho gahunda y’uko abana bose bajya bagera ku rubuga rwa jw.org. Ubu abana bari hagati y’imyaka umunani n’icumi bo ku ishuri rya Hugo basura urubuga rwa jw.org buri gihe. Bavuga ko iyo videwo yabafashije guhangana n’ikibazo cyo kunnyuzura. Nanone babonye ibisubizo by’ibibazo bibaza, urugero nko kumenya uko bahitamo incuti nyakuri.

Ibitekerezo bifasha abakiri bato

Elijah ufite imyaka umunani wiga ku rindi shuri ryo mu Bwongereza, na we yari ahaganye n’ikibazo cyo kunnyuzurwa. We n’umuryango we barebeye hamwe ya videwo ivuga ibyo kunnyuzura, hanyuma bitoreza hamwe icyo yavuga n’icyo yakora mu gihe hagize umunnyuzura. Ibyo byatumye Elijah yigirira icyizere maze ahangana n’icyo kibazo. Nyuma yaho, mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibyo kunnyuzura, uhagarariye abarimu bo ku ishuri rya Elijah yeretse iyo videwo abanyeshuri bose.

Birumvikana ko ikibazo cyo kunnyuzura kitari mu Bwongereza gusa, ahubwo kiri ku isi hose. Iyo videwo yafashije abakiri bato bo hirya no hino ku isi.

Ivie w’imyaka icumi uba muri Amerika yatinyaga umukobwa bigana wamunnyuzuraga. Amaze kureba iyo videwo ivuga ibyo kunnyuzura, yamenye uko yakwitwara kuri uwo mukobwa. Nanone yabibwiye umwarimu we aramufasha. Amaherezo uwo munyeshuri yasabye Ivie imbabazi, none ubu babanye neza.

Abahamya ba Yehova bashakisha icyatuma abakiri bato bamererwa neza. Tuzakomeza gusohora inyandiko na videwo birimo inama zabafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo buri munsi, urugero nko kunnyuzurwa.