Soma ibirimo

Abantu babarirwa mu bihumbi bize gusoma no kwandika

Abantu babarirwa mu bihumbi bize gusoma no kwandika

Mu mwaka wa 2011, Abahamya ba Yehova bigishije gusoma no kwandika abantu bakuru basaga 5.700.

Gana:

Mu myaka 25 ishize, twigishije abantu basaga 9.000 gusoma no kwandika.

Zambiya:

Kuva mu wa 2002, abantu bagera ku 12.000, bamenye gusoma no kwandika neza. Umukecuru witwa Agnes ufite imyaka 82, yaravuze ati “mu itorero bakimara gutangaza ko hagiye gutangira gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika, nahise niyandikisha. Ku ncuro ya mbere, natashye nzi kwandika izina ryanjye.”

Peru:

Umugore w’imyaka 55 yaravuze ati “kubera ko ababyeyi banjye batigeze banjyana mu ishuri, numvaga ntazigera menya gusoma no kwandika.”

Mozambike:

Mu myaka 15 ishize, abantu basaga 19.000 bize gusoma no kwandika. Uwitwa Felizarda yaravuze ati “nshimishwa n’uko ubu nshobora gusomera abandi Bibiliya. Mbere byarangoraga cyane.”

Ibirwa bya Salomo:

Ibiro byacu byo muri icyo gihugu byaranditse biti “mu myaka yashize, abantu benshi batuye mu duce twitaruye ntibajyaga mu ishuri. Abakobwa bize na bo ni mbarwa. Ni yo mpamvu twigishije abantu bakuru gusoma no kwandika. Ubu abenshi bamaze kubimenya, kandi usanga bararushijeho kwigirira icyizere.”