“Muri intangarugero pe!”
ABAHAMYA BA YEHOVA bo mu mugi wa Saponara wo muri Sicile, bahawe ishusho y’urwibutso bitewe n’uko bafashije abantu bibasiwe n’umwuzure wabaye muri ako gace.
Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2011, hari imigi n’imidugudu yo mu Ntara ya Messina yarengewe n’amazi. Kuri uwo mugoroba mu mugi wa Saponara hacitse inkangu ihitana abantu batatu, harimo umwana umwe n’abantu bakuru babiri.
Mu minsi yakurikiye uwo mwuzure, Abahamya ba Yehova bashyizeho amatsinda ry’abantu bagiye gutabara bitwaje ibikoresho byari bikenewe byose, bitangira gukuraho ibyondo n’ibisigazwa by’amazu yo mu turere twibasiwe cyane n’uwo mwuzure.
Ayo matsinda yakoranye n’abayobozi maze atanga inkunga aho zari zikenewe. Bakomeje gukora nubwo ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze byari birangiye. Mu Bahamya bari hagati ya 50 na 80 babigizemo uruhare, harimo abari bakoze urugendo rw’ibirometero bisaga 97.
Bamwe mu batuye muri ako karere kibasiwe n’uwo mwuzure, bashimiye Abahamya. Umuyobozi w’uwo mugi yahoraga avuga ati “muri intangarugero pe!”
Hashize amezi atanu ibyo bibaye, Fabio Vinci, mu izina ry’ubuyobozi bw’umugi, yahaye itorero ry’Abahamya ba Yehova ishusho y’urwibutso abashimira.