Soma ibirimo

Abahamya babwirije mu irushanwa rya Tour de France

Abahamya babwirije mu irushanwa rya Tour de France

Irushanwa ry’amagare rizwi cyane rya Tour de France ryabaye ku nshuro yaryo ya 103, guhera tariki ya 2 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2016. Abantu bari bahangayitse kuko mu mwaka ushize mu Bufaransa habaye ibitero by’ibyihebe byahitanye abantu basaga 100. Nanone ku itariki ya 14 Nyakanga 2016, umwiyahuzi yafashe igikamyo yahuka mu bantu barimo bakurikira uko umunsi mukuru wizihizwaga mu mugi wa Nice. Icyo gitero cyahitanye abantu 86 kandi gikomeretsa benshi.

Nubwo muri icyo gihe abantu bari bafite ubwoba kandi babajwe n’ababo bapfuye, Abahamya ba Yehova biyemeje guhumuriza Abafaransa bari bahungabanyijwe n’ibyabaye. Ni yo mpamvu Abahamya bashyize utugare turiho ibitabo ahantu hose iryo siganwa ryari kubera. Abahamya barenga 1.400 bifatanyije muri iyo gahunda kandi batanze ibitabo bishingiye kuri Bibiliya bisaga 2.000, babiha abantu bifuzaga ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bibazaga mu buzima.

“Muba muri ahantu hose”!

Abafana bagiye bakurikira abasiganwa mu migi itandukanye, batangajwe n’uko babonaga Abahamya ahantu henshi. Inshuro nyinshi, bamwe mu bateguye iryo rushanwa bashimiye Abahamya bavuga ko ibintu byabo biba biteguye neza. Baravuze bati: “Muba muri ahantu hose iri siganwa ribera”! Abafana benshi baratangaraga, bakavuga bati: “Abahamya ba Yehova na bo barahari. Muri iryo siganwa, hari umushoferi wa bisi wanze kwakira inkuru y’Ubwami ariko mu kinyabupfura, avuga ko bamaze kumuha enye.

Hari abantu bafashe ibitabo ku nshuro ya mbere, kubera ko bakomezaga kubona Abahamya ahantu hose. Hari umukozi wa tereviziyo y’imikino wibutse ko mu irushanwa ry’umwaka ushize na bwo yari yabonye Abahamya. Muri uyu mwaka yagiye ku kagare ahitamo igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango kuko yumvaga cyamufasha. Amaze gusoma ibice bimwe by’icyo gitabo yabwiye bagenzi be ko hari utugare turiho ibitabo, maze na bo baragenda barabifata.

Bahumuriza abantu

Bamwe mu baje kureba iryo siganwa baganiriye n’Abahamya ba Yehova maze bababwira ibibari ku mutima. Hari umukobwa wabwiye Abahamya ko yihebye kandi ko uwo munsi yashakaga kwiyahura, akijugunya muri gari ya moshi ngo imuhitane. Ariko amaze kumva ubutumwa bumuhuriza bwo muri Bibiliya buvuga ibyo Ubwami bw’Imana buzakora mu gihe kizaza, yumvishe bimuhurije, afata umwanzuro wo kutiyahura. Hari undi mugore wabwiye Abahamya ati: “Mukomereze aho rwose”!

Hari umugabo ugendera ku mbago wavuze ko ubusanzwe atisanzura ku bantu atazi. Icyakora yemeye ko Umuhamya Yehova wari wambaye mu buryo bwiyubashye amufasha. Yaravuze ati: “Kuba wansekeye kandi ukaba wambaye neza, ndabigushimira. Byatumye nkugirira ikizere”.