Soma ibirimo

Yashakaga gusimbuka igorofa rya metero 328

Yashakaga gusimbuka igorofa rya metero 328

Umuhamya wa Yehova ufite imyaka 80 witwa Graham Browne, yashoboye kubuza umuntu wari urwaye mu mutwe gusimbuka igorofa rya Sky Tower, rifite uburebure bwa metero 328. Iryo gorofa ryubatse mu mugi wa Auckland muri Nouvelle-Zélande. Graham yaravuze ati “igihe uwo mugabo yasabaga kuvugana n’Umuhamya wa Yehova, abapolisi barampamagaye bansaba niba nakwemera kuvugana na we.

“Abakozi b’iryo gorofa banyambitse imigozi yabigenewe, na Bibiliya yanjye bayizirika ku mugozi muremure. Hanyuma abapolisi banjyanye muri iryo gorofa ahagana hejuru ku ibaraza hari ubujyejuru bwa metero 192, aho abantu bahagarara bakareba hirya no hino. Hari umuyaga mwinshi cyane. Uwo mugabo wavugaga ko agiye gusimbuka, yari yicaye hirya gato y’aho nari ndi mu kayira ko mu kirongozi, amaguru anagana mu kirere.

“Namubwiye mu ijwi rirenga ko ndi Umuhamya wa Yehova kandi ko nifuza kumufasha. Maze gusenga bucece, narambuye Bibiliya ntangira kumuvugisha.

“Namubwiye ukuntu ubuzima ari ubwera, kuko ari na byo nari nigishije mu kiganiro nari mperutse gutanga mu Nzu y’Ubwami y’iwacu.

“Naramubwiye nti ‘Imana ibona ko ufite agaciro kenshi, kandi ni yo yaguhaye impano ihebuje y’ubuzima. None se koko ntukwiriye kugaragaza ko uha agaciro iyo mpano? Rwose ndakwinginze subira inyuma.’

“Nanone namusomeye indi mirongo yo muri Bibiliya, harimo uwo muri Yohana 3:​16, hagira hati ‘Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.’

“Naramubwiye nti ‘urumva rero ko igukunda kandi ko idashaka ko upfa.’

“Dutangira kuvugana, wabonaga asa n’utitaye ku byo namubwiraga. Ibyo byatumye nsengera mu mutima nsaba Yehova kumfasha ngo mubuze gusimbuka. Nagiye kubona mbona arahagurutse buhoro buhoro aza anyegera. Wabonaga afite agahinda kenshi.

“Yarambwiye ati ‘Abahamya ba Yehova baherutse kuza iwanjye ndabirukana. Ndumva nicuza icyatumye mbikora. Ese mushobora kumbabarira?’

“Naramushibije nti ‘humura, hari bamwe muri twe bakoraga nk’ibyo bataraba Abahamya. Rwose nkwijeje ko Yehova azakubabarira.”

“Yarambwiye ati ‘urakoze, untuye umutwaro uremereye numvaga nikoreye.’

“Nakomeje mubwira nti ‘ndumva nguhangayikiye cyane. Urabona jye nambaye umukandara wo kundinda, ariko wowe ushobora guhanuka ugatakaza ubuzima bwawe bw’agaciro kenshi, kandi byababaza Yehova cyane. Ndakwinginze rwose subira inyuma uve aho hantu udahanuka.’

“Nagiye kubona mbona atangiye kugenda atuza. Yanshubije atuje ati ‘nta kibazo, reka nze.’

“Yagarutse ha handi abantu baba bari bitegereza ibyo hirya no hino, nuko abapolisi bamujyana ahantu hari umutekano. Namaze isaha yose mvugana na we.”

Abahamya ba Yehova bita ku bantu, cyane cyane abihebye. Ku isi hose, bifashisha Ibyanditswe bagahumuriza abantu, babizeza ko Imana ibitaho by’ukuri.