Soma ibirimo

Kwibuka ikoraniro “ryazengurutse isi”

Kwibuka ikoraniro “ryazengurutse isi”

Ubu hashize imyaka 50 Abahamya ba Yehova 583 bakoze urugendo rw’amezi abiri n’igice bazenguruka isi. Ariko ntibari ba mukerarugendo aba dusanzwe tuzi. Intego yabo y’ibanze yari uguterana inkunga n’Abakristo bagenzi babo mu makoraniro y’intara yo mu 1963, yari afite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka.” Kubera ko izo ntumwa zakoze urugendo kandi zigahura n’Abahamya bo mu bihugu birenga 20, urwo ruhererekane rw’amakoraniro rwiswe ikoraniro “ryazengurutse isi.”

Kimwe mu byari bishishikaje muri ayo makoraniro, ni disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Igihe Imana izaba itegeka isi yose.” Nathan Knorr wari waturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, ni we watanze iyo disikuru muri ayo makoraniro hafi ya yose. Yasobanuye ukuntu ibibazo isi ifite bigenda birushaho kuba isobe, agaragaza aho ibyo bitandukaniye n’isezerano rihebuje rya Bibiliya, rivuga ibyo gusubiza Paradizo ku isi. Abateranye kuri iyo disikuru ku isi hose bari 580.509.

Ikoraniro “ryazengurutse isi” mu mezi abiri n’igice

Iryo koraniro ryatangiriye mu mugi wa Milwaukee muri leta ya Wisconsin muri Amerika. Intumwa zirangije iryo koraniro zerekeje mu burasirazuba. Barangije ikoraniro ry’i New York, bagiye mu Bwongereza, muri Suwede, mu Budage no mu Butaliyani. Iyo bageraga muri buri gihugu, bifatanyaga mu murimo wo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya.

Abaturage benshi bo mu bihugu babaga basuye, bishimiye ko Abahamya bafashe igihe cyo kubasura. Hari umukobwa wo mu mugi wa Stockholm muri Suwede, wavuze ati “sinzigera nibagirwa ko mwansuye. . . . Ubu koko mwaturutse iyo hose muje kumbwira ibyerekeye Imana yanyu? Muri abo gushimirwa rwose.”

Icyakora igihe bageraga mu mugi wa Atene mu Bugiriki, ibintu byarahindutse. Leta yaburijemo uburenganzira yari yatanze bwo guteranira muri sitade ya Panathinaikos, bitewe no kotswa igitutu n’abayobozi b’amadini. Ariko abo Bahamya barangwa n’ishyaka ntibigeze bacika intege. Mu mpera za Kanama, abagera hafi ku 10.000 bashoboye gukurikiranira porogaramu y’iryo koraniro mu mazu y’abantu ku giti cyabo no mu matorero.

Bavuye muri Atene, bagiye muri Libani, Yorudaniya, Isirayeli no muri Shipure. Bagenzi babo bahuje ukwizera babakiranye urugwiro, rimwe na rimwe hakabaho ibintu bishimishije. Igihe bageraga mu mugi wa Nicosie muri Shipure, umwe muri izo ntumwa yavuze inkuru y’ibyamubayeho agira ati “iyo nabaga ngeze mu rugo nari ncumbitsemo maze nkavanamo inkweto, . . . zahitaga zibura . . . , nkongera kuzibona nyuma y’iminota itanu, zihanaguye kandi zishashagirana!”

Mbere yo gusoza urwo rugendo, intumwa zari zitabiriye ayo makoraniro zagiye muri Aziya no muri Pasifika. Ibihugu by’u Buhindi, Birimaniya (Miyanimari y’ubu), Tayilande, Hong Kong, Singapuru, Filipine, Indoneziya, Ositaraliya, Tayiwani, u Buyapani, Nouvelle-Zélande, Fiji na Koreya byakiriye izo ntumwa n’abandi Bahamya babarirwa mu bihumbi bo muri ibyo bihugu. Abenshi bahinduye gahunda zabo kugira ngo bajye muri iryo koraniro, ariko byari akarusho ku musore n’inkumi bari abafiyanse, bari baturutse mu mugi wa Yokosuka, mu Buyapani. Igihe uwo musore yasabaga konji yo kujya mu ikoraniro ry’i Kyoto, umukoresha we yamubwiye ko abajya gushyingura n’abagiye mu bukwe ari bo bonyine bahabwa konji. Kubera ko bateganyaga gushyingiranwa, bahise bihutisha ubukwe, buba mbere y’itariki bari bateganyije. Mu kwezi kwa buki bari bibereye mu ikoraniro.

Urwo rugendo rwarangiye mu ntangiro za Nzeri, mu makoraniro yabereye muri Hawayi no muri Kaliforuniya muri Amerika. Mu mugi wa Pasadena muri Kaliforuniya, aho amakoraniro yabereye bwa nyuma, abateranye barenze abari bitezwe. Ibyo byatumye imodoka ziba nyinshi cyane igihe iryo koraniro ryari rirangiye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, hari ikinyamakuru cyo muri ako gace cyanditse ko umukuru w’abapolisi yavuze ko iryo “koraniro ryarimo abantu bafite ikinyabupfura kuruta abandi bose yabonye.”

Ntirizibagirana

Na n’ubu ayo makoraniro aracyibukwa. Igitabo gisobanura ibya Bibiliya cyasohotse muri iryo koraniro, ari cyo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” kiracyakoreshwa mu materaniro y’Abahamya ba Yehova.

Harold King nyuma gato y’uko ava muri gereza yo mu Bushinwa

Nanone hari indirimbo nshya yaririmbwe mu ikoraniro ry’i New York. Yanditswe na Harold King, Umuhamya wari warafungiwe muri gereza yo mu Bushinwa akaza gufungurwa mu wa 1963. Iyo ndirimbo yari ifite umutwe ugira uti “Kuri buri rugi.” Harold King yahimbye iyo ndirimbo igihe yari afungiwe muri kasho ya wenyine, kandi na n’ubu Abahamya ba Yehova baracyayiririmba, ikaba yitwa “Ku nzu n’inzu.”

Muri iki gihe, Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova atandukanye cyane n’aya kera. Abera ahantu hato kandi agahuza abantu batari benshi cyane. Kubera ko abera ahantu henshi, abayajyamo ntibakora ingendo ndende. Ibyo hamwe n’ibindi byorohejwe, byatumye abantu barushaho kwita ku nyigisho zihatangirwa. Abahamya barenga miriyoni ndwi n’abo baba batumiye bajya muri ayo makoraniro buri mwaka. Ese wifuza kuzifatanya natwe muri iyi mpeshyi? Uzabaze aho ayo makoraniro azabera hafi y’iwanyu.