Inteko Nyobozi yateye inkunga Abahamya bo mu Burusiya no muri Ukraine
“Twagaragarijwe urukundo mu buryo budasanzwe!” Ayo magambo yavuzwe n’umugore wo muri Ukraine amaze kumva Stephen Lett asoma ibaruwa y’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Yari umwe mu Bahamya 165.000 bari bateze amatwi umuvandimwe Lett igihe yari yasuye icyo gihugu ku itariki ya 10 n’iya 11 Gicurasi 2014.
Disikuru zishingiye ku Byanditswe ndetse n’iyo baruwa byasemuwe mu ndimi eshanu kandi abantu bari bateraniye mu Mazu y’Ubwami 700 yo hirya no hino muri Ukraine barabikurikiranye.
Icyo gihe, Mark Sanderson, na we wo mu Nteko Nyobozi, yasomeye iyo baruwa abavandimwe bose bo mu Burusiya. Iyo baruwa na za disikuru byahinduwe mu ndimi 14, kandi abantu 180.413 bo mu matorero asaga 2.500 yo muri Belarusi no mu Burusiya, barabikurikiranye.
Iyo baruwa y’Inteko Nyobozi yari igenewe amatorero yose yo mu Burusiya no muri Ukraine. Umuvandimwe Sanderson yasomye iyo baruwa mu kirusiya. Ibyo byatumye ibiro by’ishami byo muri icyo gihugu byandika biti “abavandimwe na bashiki bacu bakozwe ku mutima no kuba Inteko Nyobozi ibazirikana bigeze aho. Twese twumvaga ari nk’aho abagize Inteko Nyobozi baduhoboye mu buryo bwuje urukundo.”
Iyo baruwa yari igamije guhumuriza no gutera inkunga Abahamya bo muri ako gace kibasiwe n’imyivumbagatanyo ishingiye kuri politiki. Yateraga abavandimwe inkunga yo gukomeza ‘kutaba ab’isi’ birinda kugira aho babogamira mu bibazo bya politiki.—Yohana 17:16.
Ku bw’ibyo, Inteko Nyobozi yateye Abahamya inkunga yo gukomeza gushyikirana na Yehova binyuze mu isengesho, kwiyigisha no gutekereza ku byo basoma mu Ijambo ry’Imana. Abateranye bibukijwe ko uko ibigeragezo bahura na byo byaba biri kose, bashobora kwiringira isezerano ry’Imana ridakuka riboneka muri Yesaya 54:17. Iryo sezerano rigira riti “intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.”
Inteko Nyobozi yashoje iyo baruwa igira iti “turabakunda cyane. Mwizere rwose ko buri gihe tubazirikana kandi ko dusenga Yehova tubasabira.”
Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ukraine byagize icyo bivuga kuri urwo ruzinduko. Byagize biti “abavandimwe bakozwe ku mutima no kuba Inteko Nyobozi ibitaho kandi ikabagaragariza urukundo. Kuba umuvandimwe Lett na Sanderson baraje muri Ukraine no mu Burusiya mu gihe kimwe, byashimangiye ubumwe buranga ubwoko bw’Imana kandi byatumye abavandimwe babona ukuntu Yehova na Yesu babitaho. Twese twemera ko uru ruzinduko rwaje mu gihe gikwiriye, kandi rwatumye twiyemeza gukomeza gukorera Yehova uko ibigeragezo twahura na byo byaba bimeze kose.”