Soma ibirimo

Gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 137 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 137 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Ku itariki ya 13 Nzeri 2014, abarangije mu ishuri rya 137 rya Gileyadi baherewe impamyabumenyi mu kigo cy’Abahamya ba Yehova Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha, kiri i Patterson muri leta ya New York. Iryo shuri ritoza ababwirizabutumwa b’Abahamya ba Yehova basanzwe ari inararibonye, kugira ngo barusheho kuzuza ibisabwa bityo bashobore gukomeza amatorero n’ibiro by’amashami aho boherejwe. Abantu 12.333 bakurikiranye uwo muhango, bamwe bari aho waberaga i Patterson, abandi bawukurikiranira kuri videwo bari muri Kanada, Jamayika, Poruto Riko no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wari uhagarariye porogaramu. Mu kiganiro yatanze kibimburira iyo porogaramu, yagaragaje ukuntu ibyo Yehova atekereza bisumba cyane ibyo dutekereza (Yesaya 55:8, 9). Yavuze ko nubwo abo banyeshuri bari bamaze amezi atanu yose biga imitekerereze y’Imana, ibyo bamenye ari bike cyane, ari ibyo ‘ku nkengero z’inzira z’Imana’ (Yobu 26:14). Nanone umuvandimwe Herd yavuze ko igihe cyose duhuriye hamwe kugira ngo tuganire ku bintu by’Imana bitugirira akamaro, kandi ko ari na yo ntego y’iyo porogaramu.

‘Imbuto z’umwuka ni ukwihangana’ (Abagalatiya 5:22). John Larson, umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekanye uburyo bubiri twagaragazamo imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana, ni ukuvuga kwihangana. Uburyo bwa mbere, ni ukwihanganira Yehova mu gihe adutoza kandi akadufasha kugira ukwizera gukomeye (1 Petero 5:10). Aburahamu yabaye urugero rwiza rwo kwihangana igihe Yehova yamutozaga, amaherezo akaza gusohoza isezerano yari yaramusezeranyije.​—Abaheburayo 6:15.

Uburyo bwa kabiri twagaragazamo uwo muco, ni ukwihangana mu gihe tudahise tugera ku byo twifuzaga kugeraho. Iyo abanyeshuri barangije ishuri rya Gileyadi, hari igihe baba biteze kugera kuri byinshi. Iyo bageze aho boherejwe gukora umurimo maze ibintu ntibigende neza nk’uko babitekerezaga, bashobora gutekereza bati “ubanza hari ikitagenda.” Larson ashingiye ku byamubayeho, yabijeje ko icyabafasha kunesha izo mbogamizi ari ukwihangana mu gihe badahise bagera ku byo bifuzaga kugeraho, kandi bagakomeza kugira umwete mu gihe Imana isoza imyitozo yabo.​—Abaheburayo 6:11, 12.

“Mukomeze kugira umutima wicisha bugufi maze muzabeho iteka.” Anthony Morris, wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru ishingiye ku magambo yo muri Zaburi ya 22:26, igice cya nyuma cy’uwo murongo kikaba kivuga ngo “imitima yanyu irakabaho iteka ryose.” Tugomba kwicisha bugufi kugira ngo tuzabone uwo mugisha. Umuvandimwe Morris yatsindagirije ko iyo tuticisha bugufi Yehova adashobora kudukoresha. Uwo ari we wese muri twe, niyo yaba amaze igihe kirekire ari Umukristo, ashobora gutangira gupfobya akamaro ko kugira imico nk’iya Kristo Yesu.​—2 Petero 1:9.

Mu Byanditswe harimo ingero z’abantu bicishaga bugufi n’abataricishaga bugufi. Herod Agrippa wari umwibone, yemeye amagambo abaturage bamubwiye bamushyeshyenga, bamuha icyubahiro kigenewe Imana yonyine. Ibyo byatumye umumarayika w’Imana amukubita maze “atangira kugwa inyo” (Ibyakozwe 12:21-23). Icyakora igihe Yesu yacyahaga Petero akamubwira ko ibyo atekereza “atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu,” Petero ntiyarakaye cyangwa ngo yivumbure (Matayo 16:21-23). Yemeye gukosorwa kandi atanga urugero rwiza rwo kwicisha bugufi.​—1 Petero 5:5.

Bamwe mu barangije iryo shuri bazoherezwa gukora kuri Beteli, kuri bimwe mu biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova. Morris yababwiye ko nibaticisha bugufi nta byishimo bazabonera mu nshingano bazaba basohoza. Icyakora, ntibyoroshye ko umuntu amenya ko aticisha bugufi. Kugira ngo yumvikanishe icyo gitekerezo, yavuze ko kera hari umusaza wagiriwe inama bitewe n’uko aticishaga bugufi, maze yandikira ibiro by’ishami agira ati “nta muntu wicisha bugufi nkanjye.” Morris yateye abanyeshuri inkunga yo kwirinda imyifatire nk’iyo. Bazakomeza kwicisha bugufi ari uko birinze kumva ko bafite ububasha, ahubwo bakumva ko ububasha nyabwo bufitwe na Yehova Imana na Kristo Yesu.

“Imana ‘ntitanga umwuka iwugera’” (Yohana 3:34). Michael Burnett, umwarimu mu ishuri rya Gileyadi, yibukije abanyeshuri ko umwuka wera uzabafasha gutsinda ingorane cyangwa impungenge bazahura na zo bageze aho boherejwe. Umwuka w’Imana wafashije Besaleli gutsinda inzitizi yahuye na zo mu nshingano ye yo kubaka ihema ry’ibonaniro (Kuva 35:30-35). Umwuka wera wongereye ubushobozi bwa Besaleli kandi umufasha kwigisha abandi. Umwuka wera ushobora no kubikorera abanyeshuri barangije mu ishuri rya Gileyadi, cyane cyane mu gihe bakurikije uburyo bwo kwigisha bushingiye mu Byanditswe, batojwe igihe bari mu ishuri.

Mu gihe cya Besaleli, Abisirayelikazi na bo bagize uruhare rukomeye mu kubaka ihema ry’ibonaniro (Kuva 35:25, 26). Mu buryo nk’ubwo, bashiki bacu bagiye bagaragaza ko ari “abagore b’abahanga” mu ishuri mu gihe bashyigikira abagabo babo. Burnett yashoje agira abanyeshuri inama igira iti “mujye mureka ubuhanga mufite bujyanirane no kwicisha bugufi no kumvira. Nimubigenza mutyo, Yehova azabaha umwuka we mu buryo bwuzuye.”

“Ese waza tukabyinana?” Mark Noumair, ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha, yatanze disikuru ahereye ku rugero rw’Umwami Dawidi, igihe yari ajyanye isanduku y’isezerano i Yerusalemu (2 Samweli 6:12-14). Icyo gihe Dawidi yabyinnye yicishije bugufi kandi yishimye ari kumwe n’“abaja b’abagaragu be” (2 Samweli 6:20-22). Abo baja ntishobora kwibagirwa ukuntu babyinanye n’Umwami Dawidi. Umuvandimwe Noumair yasabye abanyeshuri ‘kubyinana n’abaja.’ Yarababajije ati “ese muzaba ba bantu bazwiho gufasha abafite inshingano zoroheje cyangwa abatazifite? . . . Ese muzaha abantu agaciro mushingiye ku mico yo mu buryo bw’umwuka bafite?”

Abanyeshuri nibagaragaza urukundo nk’urwo rudahemuka bazaba bigana Yehova (Zaburi 113:6, 7). Ndetse no mu gihe abo banyeshuri bazaba bari kumwe n’abantu baticisha bugufi, ntibakwiriye kwemera ko ukudatungana kw’abo bantu kubagiraho ingaruka. Noumair yabwiye abanyeshuri ati “mujye mwumva ko nta cyo muri cyo, mufate umukumbi wa Yehova nk’uko we ubwe yabikora.”

“Kubwiriza igihe cyose habonetse uburyo.” William Samuelson, Umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, yavuze ko Pawulo yakoreshaga uburyo bwose abonye kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza (Ibyakozwe 17:17). Yatanze disikuru igizwe n’ibyerekanwa bishingiye ku byo abanyeshuri bagezeho mu murimo wo kubwiriza, igihe bari mu shuri rya Gileyadi. Urugero, hari umugabo n’umugore bahuye n’umugore ukora mu iduka ricuruza ibyokurya. Bategereje ko abakiriya bagabanuka maze bamwereka videwo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” Nanone bamweretse urubuga rwacu rwa jw.org, bamwereka aho yakura ibindi bitekerezo mu rurimi rwe kavukire rw’ikilawosiya. Uwo mugabo n’umugore basubiye kumusura bakomeza kumwitaho.

“Mujye muhora mwiteguye gukora umurimo w’Ubwami.” William Nonkes ukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo ku biro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize icyo abaza abanyeshuri bane. Bari barakurikije ibivugwa muri Yesaya 6:8, bitangira gukora umurimo w’Ubwami, ariko ishuri rya Gileyadi ryabateguriye gukora byinshi kurushaho. Mushiki wacu Snolia Maseko yavuze ko ishuri rya Gileyadi ryamufashije kumenya ibyo yanonosora, cyane cyane nko mu gukoresha neza igihe ndetse n’iyo umuntu yaba ashoje umunsi ananiwe. Yagize ati “iri shuri ryatumye nkora n’ibyo ntatekerezaga ko nashobora gukora.” Umuvandimwe Dennis Nielsen yamenye uko igitekerezo gikubiye muri Zefaniya 3:17 cyamufasha kwirinda gucika intege mu murimo. Yaravuze ati “mu gihe ndi mu murimo wo kubwiriza ntibigende neza, nagombye kwibuka ko Yehova we akomeza kwishima. Ubwo rero nanjye ni uko nagombye kubigenza.”

“Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere” (Matayo 6:26). Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru y’ingenzi kuri uwo munsi. Ashingiye ku nyigisho ya Yesu ivuga ko dukwiriye ‘kwitegereza’ inyoni, yavuze amasomo atandukanye zishobora kutwigisha.​—Yobu 12:7.

Urugero, nk’uko Yehova agaburira inyoni, natwe ntazabura kutugaburira. Turi abo mu “nzu y’Imana” kandi idusezeranya ko ‘izatunga abayo’ (1 Timoteyo 3:15; 5:8). Ariko birumvikana ko natwe hari icyo tugomba gukora. Kimwe n’uko inyoni na zo ziba zigomba gushaka ibyokurya Imana itanga, natwe tugomba gukomeza ‘gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana’ kugira ngo iduhe imigisha.​—Matayo 6:33.

Nanone umuvandimwe Lett yavuze ko iyo inyoni nyinshi zibonye ikintu giteje akaga ziburira izindi nyoni. Mu buryo nk’ubwo, iyo bikwiriye tuburira abandi, urugero nk’iyo umuvandimwe ‘atandukiriye, na mbere y’uko abimenya’ (Abagalatiya 6:1). Nanone mu murimo wo kubwiriza, tuburira abantu tubabwira iby’“umunsi wa Yehova” wegereje cyane (Zefaniya 1:14). Lett yatanze urundi rugero avuga ko nk’uko inyoni zigenda zimuka ziguruka hejuru y’imisozi miremire, natwe Yehova adufasha kunesha inzitizi zagereranywa n’iyo misozi.​—Matayo 17:20.

Umusozo. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo, nuko umwe muri bo asoma ibaruwa yo gushimira. Umuvandimwe Herd yashoje avuga ko gucengeza ibitekerezo bya Yehova mu mitima yacu byagereranywa no gukwikira imisumari yabugenewe mu muhanda wa gari ya moshi. Kugira ngo umusumari uwushimangire neza, bisaba kuwukubita inyundo inshuro nyinshi. Mu buryo nk’ubwo, abarangije mu ishuri rya Gileyadi na bo bagomba gukomeza gutekereza ku byo bize muri iryo shuri. Umuvandimwe Herd yarababwiye ati “mujye mufata akanya mubishimangire mu mitima yanyu. Nimuyoborwa n’ibitekerezo by’Imana muzabera abandi umugisha.”