Soma ibirimo

Abarangije mu ishuri rya 134 rya Gileyadi—“Mwigane ukwizera kwabo”

Abarangije mu ishuri rya 134 rya Gileyadi—“Mwigane ukwizera kwabo”

Abarangije mu ishuri rya 134 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi, bahawe impamyabumenyi zabo kuwa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2013, mu kigo cy’Abahamya ba Yehova gitangirwamo inyigisho kiri i Patterson, muri leta ya New York. Icyo kigo gihugura ababwirizabutumwa b’Abahamya ba Yehova, kugira ngo barusheho kugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza. Uwo muhango wari witabiriwe n’abanyeshuri, incuti zabo, abavandimwe babo n’abandi bashyitsi. Abitabiriye uwo muhango bose hamwe bari 9.912.

Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wari uhagarariye iyo porogaramu. Yibukije abari aho ko Ishuri rya Gileyadi ryatangiye ku itariki ya 1 Gashyantare 1943, ubu hakaba hashize imyaka 70. Icyo gihe, uwari umuyobozi w’iryo shuri ari we Nathan Knorr, yagaragaje intego yaryo agira ati “haramutse habonetse abandi babwiriza, [ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana] bushobora kugera ku bantu babarirwa mu magana cyangwa babarirwa mu bihumbi. Twizeye ko Umwami azaduha umugisha bakaboneka.” Ese icyizere uwo muvandimwe yari afite cyari gifite ishingiro?

Reka dufate urugero. Nyuma y’igihe gito iryo shuri ritangiye, umuvandimwe Knorr yasuye igihugu cya Megizike, ashakisha aho abamisiyonari bari kurangiza mu ishuri rya Gileyadi bari kuzoherezwa. Igihe yari muri icyo gihugu, amatorero yose ari ku birometero 240 uturutse mu mugi wa Mexico, yatumiwe mu iteraniro ryitabiriwe n’abantu 400. Hashize imyaka igera kuri 70 abamisiyonari ba mbere barangije muri iryo shuri boherejwe muri icyo gihugu. Ubu amatorero ari muri utwo turere aramutse yongeye gutumirirwa kuza gukurikirana iyo porogaramu, hashobora kuza abarenga 200.000.

“Icyo ufite mu ntoki ni iki?” Anthony Griffin, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze disikuru ishingiye ku nkuru iboneka mu Kuva 4:2. Muri iyo nkuru, Imana yabajije Mose iti “icyo ufite mu ntoki ni iki?” Mose yarashubije ati “ni inkoni.” Yehova yakoresheje iyo nkoni kugira ngo ibe ikimenyetso cy’uko ahaye Mose ububasha n’inshingano (Kuva 4:5). Mose yakoresheje ubwo bubasha asohoza inshingano ye neza, kandi yahesheje Imana ikuzo. Ariko hari igihe yabukoresheje nabi yihesha ikuzo, kandi atonganya abavandimwe be igihe bari i “Meriba.”​—Kubara 20:9-13.

Umuvandimwe Griffin yagereranyije inkoni ya Mose n’inyigisho abanyeshuri bahawe, abasaba kudakoresha izo nyigisho bategeka abandi. Yabagiriye inama igira iti “ibyo mwigishijwe muzabikoreshe musingiza Yehova kandi mumuhesha icyubahiro. Nimubigenza mutyo, muzakomeza kubera imigisha abo mukorera.”

“Mwibuke manu.” Umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi, yagaragaje amasomo ane twavana kuri manu Imana yahaye Abisirayeli mu buryo bw’igitangaza igihe bari mu butayu.

  • Mukomeze gukorana umwete (Kubara 11:8). Kugira ngo manu igirire akamaro Abisirayeli, bagombaga kuyitora, bakayiteka hanyuma bakayirya.​—Kuva 16:21.

  • Ntimuzigere mwitotombera amafunguro Yehova aduha (Kubara 11:5, 6). Nubwo Abisirayeli bitotombeye manu, Yehova we yabonaga ko ari we bitotombeye. Kimwe na manu, ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka tubona si ko buri gihe biba bishishikaje, ariko biba birimo intungamubiri. Twagombye gushimira Yehova buri gihe uko aduhaye ibyokurya.

  • Mwiringire byimazeyo ko Yehova azabaha ibyokurya. Imana yahaga Abisirayeli manu buri munsi nta gusiba. Ku munsi wabanzirizaga Isabato, bahabwaga manu yari kubatunga mu minsi ibiri (Kuva 16:22-26). Natwe twiringira ko Yehova azaduha ibyo dukeneye byose.​—Matayo 6:​11.

  • Nta na rimwe kwigomeka biduhesha imigisha (Kuva 16:19, 20, 25-28). Iyo Abisirayeli bageragezaga gutora manu ku Isabato byarakazaga Yehova, kandi mu gihe cy’iminsi itanu hagira abatoragura manu yo kuraza, ikagwa inyo igatangira kunuka.

Hanyuma umuvandimwe Lett yateye abanyeshuri inkunga yo kujya bibuka ayo masomo twavana kuri manu, kuko ari bwo Yehova ‘azabagomororera ingomero zo mu ijuru, akabaha umugisha bakabura aho bawukwiza.’​—Malaki 3:​10.

“Mwitegure kuba mu isi nshya.” William Samuelson uhagarariye Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, yavuze ko nubwo twese dutegerezanyije amatsiko menshi kuba mu isi nshya, ari iby’ingenzi cyane ko twitegura kuyibamo. Ibyo bisaba ko ‘tugira ubwenge.’​—1 Petero 4:7.

Uko tubona intege nke zacu, ni byo bigaragaza ko dufite ubwenge. Ntitwagombye kwitirira Satani cyangwa isi ayoboye intege nke cyangwa amakosa yacu, wenda twibwira ko tuzikosora mu isi nshya, ubwo Imana izaba imaze kuvanaho ibintu bidutera gukora ibibi. No muri iki gihe, dushobora kurwanya ingeso mbi, urugero nk’ubwikunde, turamutse twihatiye ‘kwambara kamere nshya.’​—Abefeso 4:24.

“Shyira ikaramu hasi.” Mark Noumair, umwarimu mu ishuri rya Gileyadi yakoresheje urugero rw’ikaramu, yagereranywa no ‘kwiyandikira’ cyangwa kwishyiriraho amahame atuyobora mu mibereho yacu. ‘Dushyira ikaramu hasi’ twemera ko Yehova adushyiriraho amahame atuyobora mu nzira zacu.

Umwami Sawuli yatanze urugero rutubera umuburo mu birebana n’ibyo. Igihe yajyaga ku ngoma yari umuntu woroheje kandi wicisha bugufi (1 Samweli 10:22, 27; 11:13). Icyakora nyuma yaho, yabaye nk’‘uwiyandikira’ cyangwa nk’uwishyiriraho amahame amuyobora, igihe yakoraga ibyo yibwiraga ko ari byo bikwiriye, kandi akishakira ikuzo. Imana yaramwanze kuko yayisuzuguye.​—1 Samweli 14:24; 15:10, 11.

Nubwo abo banyeshuri bakomeje kuba indahemuka kugeza igihe bajyaga mu ishuri, umuvandimwe Noumair yabibukije ko bagomba gukomeza gukorera Imana nk’uko ibishaka. Yabahaye umuburo ugira uti “muzirinde kwishuka mwibwira ko kuba Imana ibakoresha, bisobanura byanze bikunze ko mwemerwa na yo.” Urugero, igihe Mose yakuraga amazi mu rutare mu buryo bw’igitangaza, ntiyakurikije amabwiriza yari yahawe n’Imana. Nubwo ibyo yabigezeho, Yehova ntiyamuhaye imigisha.​—Kubara 20:7-12.

“Twunge mu ijwi ry’umumarayika uguruka aringanije ijuru.” Iyo disikuru ishingiye mu Byahishuwe 14:6, 7, yatanzwe na Sam Roberson umwarimu wo mu ishuri rya Gileyadi. Muri iyo disikuru yasabye abanyeshuri gusubiramo bimwe mu byabaye igihe bari mu murimo wo kubwiriza Ubwami. Urugero, igihe umwe mu banyeshuri wari wabazwe yari kwa muganga, yabwirije umuforomo. Kubera ko uwo muforomo yakomokaga muri Peru, uwo munyeshuri yatangije ikiganiro amwereka ifoto igaragaza umurimo wo kubwiriza mu gace ka Chachapoyas muri Peru, iri ku rubuga rwa jw.org. Ibyo byatumye uwo muforomo n’umugabo we batangira kwiga Bibiliya.

“Waranshutse nemera gushukwa” (Yeremiya 20:7). Allen Shuster wo muri komite y’ishami yo muri Amerika, yagize icyo abaza abanyeshuri babiri bize iryo shuri n’abagore babo. Abo banyeshuri bumvaga ko Yehova ‘yabashutse.’ Mu buhe buryo? Babanje gushidikanya bibaza niba bazashobora gukurikirana amasomo y’ishuri rya Gileyadi. Ariko ishuri rimaze gutangira, bashimishijwe cyane n’ubufasha bahawe, ku buryo byabafashije kurangiza amasomo neza. Mushiki wacu witwa Marianne Aronsson yishimiye cyane imyitozo yaherewe mu ishuri rya Gileyadi. Yaravuze ati “sinzigera ngira ikibazo cyo kumenya ibyo ndi bwige; buri murongo wo muri Bibiliya ni ubutunzi bukomeye.”

“Mwigane ukwizera kwabo.” David Splane wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru y’ifatizo yari ishingiye mu Baheburayo 13:7, hagira hati “mwibuke ababayobora bababwiye ijambo ry’Imana, kandi mujye mutekereza ku ngaruka nziza z’imyifatire yabo, mwigane ukwizera kwabo.” Ni mu buhe buryo ‘abayoboye’ umurimo w’Abahamya ba Yehova mu myaka 70 ishize, bagaragaje ukwizera?

Ku itariki ya 24 Nzeri 1942, Nathan Knorr yatumije inama yahuje abayobozi b’imiryango ibiri ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova, maze atanga igitekerezo cy’uko hashyirwaho ishuri rishya, ni ukuvuga ishuri rya Gileyadi, kugira ngo ritoze abamisiyonari bo kuyobora umurimo mu mafasi mashya. Icyakora, icyo gihe wabonaga bidashoboka ko iryo shuri ritangira. Intambara ya kabiri y’isi yose yacaga ibintu, ku buryo kohereza abamisiyonari mu bihugu byinshi bitari gushoboka cyangwa bikagorana. Uretse n’ibyo, ingaruka zatewe n’ihungabana ry’ubukungu ryo mu myaka ya za 30 zari zikiriho, kandi umuteguro wari ufite amafaranga yo gukoresha muri iryo shuri mu gihe cy’imyaka itanu gusa. Ariko abo bavandimwe bose bagaragaje ukwizera igihe bemeraga icyo gitekerezo.

Abahawe impamyabumenyi mu mashuri yabanje ya Gileyadi na bo bagaragaje ukwizera, ku buryo n’abandi babigana. Bitoje kunyurwa, birinda gukunda amafaranga (Abaheburayo 13:5, 6). Abenshi bumvaga batazongera kubonana n’imiryango yabo, kubera ko iyo miryango itari kubona amafaranga yo kubishyurira itike yo kujya kubasura. Kandi koko, hari abamisiyonari bamaze imyaka 10 cyangwa 15 batarongera kubonana n’imiryango yabo. Icyakora, bemeraga badashidikanya ko Yesu azakomeza kubitaho kandi akita ku miryango yabo nk’uko yagiye abigenza.​—Abaheburayo 13:8.

Ishuri rya mbere rya Gileyadi, 1943

Umuvandimwe Splane amaze kuvuga ingero za bamwe mu bahuriye n’ingorane zikomeye mu bihugu boherejwemo na mbere y’uko biga ishuri rya Gileyadi, yabwiye abanyeshuri ati “mwebwe bagabo n’abagore bakiri bato, mugize umuryango w’abagabo n’abagore bize ishuri rya Gileyadi mu myaka 70 ishize. . . . Mwishimire gukorera Yehova aho ari ho hose.”

Umuvandimwe Splane yashoje disikuru ye yerekana amafoto y’abavandimwe 77 bize ishuri rya Gileyadi, ubu bakaba bakorera ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Amerika, harimo na babiri bize ishuri rya mbere rya Gileyadi mu wa 1943. Ayo mafoto yari aherekejwe n’umuzika wa zimwe mu ndirimbo zacu zirimo n’amajwi y’abaririmbyi, twagiye dukoresha mu gihe cy’imyaka 70 ishize.

Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo, umwe muri bo yasomye ibaruwa yo gushimira mu izina rya bagenzi be. Nyuma yaho umuvandimwe Sanderson yashoje porogaramu avuga ko nubwo hashize imyaka 70, amagambo yavuzwe n’umuvandimwe Knorr mu ishuri rya mbere ry’i Gileyadi agifite ireme. Ayo magambo agira ati “aho waba woherejwe hose, ujye wibuka ko uri . . . umubwiriza w’Ubwami. Iyo nshingano yo gutangaza ishimwe mbere ya Harimagedoni, ni yo nshingano ihebuje ishobora gusohozwa n’umuntu wese ubyifuza. . . . Ubwo rero, igihe cyose ugifite iyo nshingano, ujye ubwiriza.”