Soma ibirimo

Abarangije mu ishuri rya 135 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Abarangije mu ishuri rya 135 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Kuwa gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2013, abantu 10.500 bitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi abarangije mu ishuri rya 135 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi, mu kigo cy’Abahamya ba Yehova gitangirwamo inyigisho kiri i Patterson, muri leta ya New York. Iryo shuri ritoza ababwiriza b’Abahamya ba Yehova b’inararibonye kugira ngo barusheho gusohoza inshingano zabo.

Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova wari uhagarariye iyo porogaramu, yavuze amagambo yo gutanga ikaze ashingiye muri Matayo 28:19, 20, agira ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”

Umuvandimwe Pierce yagaragaje ko igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yari atangije umurimo wari gukomeza kugeza muri iki gihe. Iyo duhindura abantu abigishwa, tubigisha gukurikiza ibintu byose Yesu yategetse. Birumvikana ko ibyo bikubiyemo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Bityo umwigishwa mushya na we ahinduka umubwiriza w’Ubwami n’umwigisha. Uwo murimo wari gukomeza gukorwa wageze ku ki? Umuvandimwe Pierce yaravuze ati “abatuye isi babaye benshi cyane, kandi ubwoko bw’Imana na bwo bwariyongereye.”

“Batanze ibirenze ubushobozi bwabo.”

Thomas Cheiky wo muri Komite y’ibiro by’ishami bya Amerika, yatanze disikuru ishingiye mu 2 Abakorinto 8:​1-4. Nubwo abari bagize amatorero y’i Makedoniya bo mu kinyejana cya mbere bari abakene, basabye ko batanga imfashanyo zari zigenewe abavandimwe b’i Yerusalemu bari mu bukene. Abarangije mu ishuri rya Gileyadi na bo bagaragaje umwuka nk’uwo wo kugira ubuntu no kwigomwa.

Icyakora nanone, twemera tudashidikanya ko Abanyamakedoniya bagize amakenga, ntibakabya mu gutanga ku buryo basigara iheruheru bo n’imiryango yabo cyangwa ngo bahungabane mu buryo bw’umwuka. Umuvandimwe Cheiky yagiriye abanyeshuri inama yo kwigana Abanyamakedoniya, bakajya bashyira mu gaciro mu gihe bagaragaza umwuka wo gutanga.

“Amasomo ararangiye.” Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi, yagaragaje impamvu abanyeshuri bakwiriye gukomeza kuzirikana ibyababayeho mu ishuri rya Gileyadi. Kimwe n’uko mu gitondo umuntu ashobora kumva injyana y’umuzika ikaguma mu bwenge bwe umunsi wose, ibintu by’agaciro kenshi abanyeshuri bamenyeye muri iri shuri bishobora kuzakomeza kubafasha na nyuma y’amasomo.

Umuvandimwe Herd yibukije abanyeshuri ko Imana ifite ubushobozi bwo kwibuka butagira iherezo. Inyenyeri zibarirwa muzi za miriyari zo mu isanzure zose yazise amazina kandi nta n’imwe azigera yibagirwa (Zaburi 147:4). Mbega ukuntu azarushaho kwibuka imihati abanyeshuri bashyizeho mu gihe bigaga ishuri rya Gileyadi! Bibikiye “ubutunzi mu ijuru” kandi nta wushobora kwiba ibintu by’agaciro Yehova yibukira kuri abo banyeshuri.​—Matayo 6:​20.

Kubera ko Imana yibuka ibyo abo banyeshuri bakoze n’urukundo bayikunda, bafite impamvu zumvikana zo guha agaciro ibyo bize mu ishuri rya Gileyadi no kubyibuka. Umuvandimwe Herd yagize ati “nimuzajya mwibuka ibyiza mwaboneye muri iri shuri, ntimuzibagirwe gushimira uwatumye mugira ibyo byishimo, ari we Yehova. Kwibuka ibyo mwize mu ishuri ntibikabarambire kuko nimukomeza kubyibuka bizabagirira akamaro.”

“Bonera ihumure mu mbaraga za Yehova zitagira akagero.” Sam Roberson, umwarimu wo mu ishuri rya Gileyadi, yateye abanyeshuri inkunga yo kwishingikiriza ku mbaraga za Yehova aho kwishingikiriza ku mbaraga zabo mu gihe bahuye n’ibigeragezo. Mu Befeso 3:​20 havuga ko Imana ishobora “gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose.” Imbaraga zayo zirenze cyane ibyo dutekereza ku buryo n’amagambo ngo ‘ibirenze ibyo dushobora gutekereza’ adashobora kubisobanura neza, kuko uwo murongo wongeraho ngo ibirenze “cyane” ibyo dutekereza.

Yehova aha imbaraga ze zitarondoreka buri Mukristo. “Ameze nk’umunyambaraga uteye ubwoba,” cyangwa “intwari iteye ubwoba,” mu gihe cy’ingorane zikomeye (Yeremiya 20:11; Bibiliya Yera). Umuvandimwe Roberson yibukije abanyeshuri ko Yehova azabafasha gutsinda ingorane zose bashobora kuzahura na zo.

“Mukomeze kwiyubaha mu murimo w’Ubwami.” William Samuelson, na we akaba ari umwarimu mu ishuri rya Gileyadi, yasobanuye ko abanyeshuri bize ishuri rya Gileyadi baboneye icyubahiro mu murimo w’Ubwami mu buryo bubiri. Bagaragaje ko bakwiriye icyubahiro binyuze ku murimo wabo haba mbere y’uko bajya kwiga ishuri ndetse no mu gihe cy’amasomo, kandi bakomeje guhabwa icyubahiro binyuze mu guhagararira ubutegetsi buruta ubundi bwose ku isi, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana.

Abo banyeshuri bakora iki kugira ngo bakomeze kurinda icyo cyubahiro bahawe? Umuvandimwe Samuelson yabateye inkunga yo guha Yehova icyubahiro no kubaha abandi, nk’uko Yesu yubahaga abo yabaga ari kumwe na bo no mu gihe byabaga ngombwa ko abakosora cyangwa akabagira inama. Ibyo bizabagirira akahe kamaro? Kimwe n’intumwa Pawulo, abo banyeshuri bazarushaho kubahwa, bubahishe umurimo bakora aho kwishakira icyubahiro.​—Abaroma 11:13.

“Ububasha bw’amafarashi buri mu kanwa kayo.” Michael Burnett, undi mwarimu mu ishuri rya Gileyadi, yagaragaje ukuntu iyo dukora umurimo tuba dusohoza ibivugwa mu Byahishuwe 9:​19. Ibyo bigaragazwa n’ububasha tuvugana mu murimo wo kubwiriza dukoresha ibyo twigira mu materaniro ya gikristo. Hanyuma yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri, basubiramo ibyababayeho mu murimo wo kubwiriza bakoze bari mu ishuri rya Gileyadi cyangwa barabikina. Urugero, hari umunyeshuri watumye umukozi wo kuri sitasiyo ashimishwa n’ukuri akoresheje ikibazo kigira kiti “Ibihe byagenwe by’amahanga byatangiye ryari kandi birangira ryari?” (Luka 21:24). Igihe yasubiraga gusura uwo mugabo, yashubije cya kibazo yifashishije Daniyeli igice cya 4, hamwe n’umugereka wo mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

“Imitima yabo yarakomejwe.” Adrian Fernandez, akaba ari umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami bya Amerika, yagize icyo abaza imiryango ibiri yize iryo shuri. Kubera ko Bibiliya igaragaza ko hari abagaragu b’Imana bagiye bishyira hejuru bamaze guhabwa inshingano yihariye, umuvandimwe Helge Schumi yavuze ko ari yo mpamvu amasomo yo mu ishuri rya Gileyadi akunze kuba arimo inama zirebana no gukomeza kwicisha bugufi (2 Ngoma 26:16). Mu buryo nk’ubwo, umuvandimwe Peter Canning yabibukije inama iri muri disikuru itangwa mu ishuri rya Gileyadi, irebana no kwiga ururimi rwo mu gihugu boherejwemo, igira iti “ntimukiyemere, ahubwo mujye muhora mwiteguye kumera nk’injiji.” Abo banyeshuri bose uko ari bane bagaragaje ko bashimira kuba barahawe inyigisho zatumye baba abantu bakomeye, biteguye gukora umurimo ubategereje, kandi izo nyigisho zatumye imitima yabo ikomera.​—Abaheburayo 13:9.

“Mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” (Luka 10:20). Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru y’ifatizo y’uwo munsi. Abarangiza mu ishuri rya Gileyadi muri iki gihe batandukanye n’abarangije mu myaka yashize, kuko abenshi badahita boherezwa mu mafasi mashya cyangwa ngo bavuge inkuru z’ibyababayeho igihe babwirizaga mu mafasi atari yarigeze abwirizwamo. None se bagombye kwitwara bate?

Igihe abigishwa 70 Yesu yari yohereje mu murimo wo kubwiriza bagarukaga, bavuze inkuru zishimishije z’ukuntu bari birukanye abadayimoni mu izina rya Yesu (Luka 10:​1, 17). Yesu na we yiyemereye ko ibyo bintu byari bishimishije, ariko arababwira ati “icyakora ntimwishimire ko imyuka ibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” (Luka 10:20). Muri ubwo buryo, yagaragaje ko batari kuzajya bagira ibyo byishimo buri munsi. Ntibagombaga kwibanda ku byo bagezeho, ahubwo bari kwibanda ku budahemuka bwabo kuri Yehova kandi bakishimira ko amazina yabo “yanditswe mu ijuru.”

Umuvandimwe Jackson yaravuze ati “ibyo Yesu yigishije abigishwa be 70 natwe biratureba.” Ntitugomba gushingira ibyishimo byacu ku byo tugeraho mu murimo cyangwa ngo abe ari byo dupimiraho mbere na mbere ubudahemuka bwacu. Ahubwo ibyishimo byacu n’ubudahemuka bwacu tubihabwa no gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ikomeye no gukorana umwete umurimo we.

Yesu na we yahuye n’imimerere yashoboraga kumuca intege. Urugero, amaze kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza, batangiye kumukurikira (Yohana 6:​10-​14, 22-​24). Icyakora bidatinze, benshi muri bo bagushijwe n’inyigisho ye, bityo abigishwa benshi bisukiranyaga mu buryo bushimishije batangira kugenda ari benshi (Yohana 6:​48-​56, 60, 61, 66). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, intumwa zizerwa zo zari zariyemeje kwizirika kuri Yesu. Badusigiye urugero rwiza kuko batibandaga gusa ku byo bageragaho ahubwo bakibanda ku budahemuka bwabo no ku mishyikirano myiza bari bafitanye na Yehova.​—Yohana 6:​67-​69.

Umusozo. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo, hanyuma umwe muri bo ahagararira abandi mu gusoma ibaruwa yo gushimira. Umuvandimwe  Pierce yashoje avuga ko abagaragu b’Imana, ushyizemo n’abarangije ishuri rya Gileyadi, atari abantu b’ibitangaza muri iyi si (Ibyakozwe 4:​13; 1 Abakorinto 1:​27-​31). Icyakora turihariye kuko Yehova yemera kudukoresha kandi akaduha umwuka wera we. Umuvandimwe Pierce yongeyeho ko Yehova adashishikazwa n’amashuri twize, ahubwo ko “ashishikazwa n’ubudahemuka n’ishyaka tumugaragariza.”