Soma ibirimo

Raporo y’inama ngarukamwaka

“Igitabo cy’Imana ni ubutunzi”

Raporo y’inama ngarukamwaka

Mu mpera z’icyumweru, ku itariki ya 5 n’iya 6 Ukwakira 2013, abantu 1.413.676 bo mu bihugu 31 bakurikiranye inama ngarukamwaka ya 129 ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Bamwe bari aho yabereye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Jersey City, muri Leta ya New Jersey, muri Amerika, abandi bayikurikirana kuri videwo.

Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni we wari uhagarariye iyo porogaramu. Yateye abari aho amatsiko, abizeza ko iyo nama yari bubafashe kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bishingiye kuri Bibiliya, igatuma umucyo w’ukuri urushaho kumurika kandi bakaboneramo “ibyokurya mu gihe gikwiriye.”​—Matayo 24:45; Imigani 4:​18.

“Imurika rya Bibiliya rihesha Yehova ikuzo.”

Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi yasobanuye ibirebana na gahunda nshya yo kumurika Bibiliya ikorerwa ku cyicaro gikuru cy’Abahamya cy’i Brooklyn muri leta ya New York, muri Amerika. Iyo gahunda yiswe “Bibiliya n’Izina ry’Imana.” Iryo murika rigaragaza ahantu nyaho izina ry’Imana riboneka, haba mu Byanditswe by’igiheburayo no mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo, ririmo Bibiliya nyinshi za kera, ibihangano bya kera byongeye gusubirwamo n’impapuro zo muri Bibiliya yanditswe hagati y’umwaka wa 500 na 1500.

Nanone iryo murika ririmo impapuro zo muri Bibiliya yo mu kinyejana cya 16 yahinduwe na William Tyndale, akaba ari na we muhinduzi wa Bibiliya wa mbere washyize izina ry’Imana mu buhinduzi bw’icyongereza. Nanone ririmo ipaji yo muri Bibiliya yo mu mwaka wa 1602 yahinduwe mu cyesipanyoli yitwa Reina-Valera Bible, ikaba ishyira ijambo “Iehova” ahaboneka izina ry’Imana hose. Iryo murika nanone ririmo Bibiliya yitwa Grande Bible iri mu cyongereza (icapwa ryo mu wa 1549), Bibiliya ya Elias Hutter irimo indimi 12 (icapwa ryo mu wa 1599, nanone yitwa Nuremberg Polyglot), hamwe na Bible de Genève (icapwa ryo mu wa 1603), zose zikaba zikoresha izina ry’Imana.

Umuvandimwe Sanderson yatumiriye buri wese kuzajya kwirebera iryo murika rya Bibiliya, agira ati “mu by’ukuri dusenga dusaba ko . . . ryazafasha abantu bose bafite imitima itaryarya, abize n’abatarize, gukunda ibintu bibiri natwe dukunda, ni ukuvuga Ijambo ry’Imana ry’agaciro kenshi ari ryo Bibiliya, n’izina ry’Imana rihebuje, ari ryo Yehova.”

Isomo ry’umwaka wa 2014.

Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi amaze kuyobora icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyo muri icyo cyumweru mu magambo ahinnye, umuvandimwe Pierce yatangaje isomo ry’umwaka wa 2014, rigira riti “Ubwami bwawe nibuze” (Matayo 6:​10). Nubwo igihe cyose iryo somo ry’umwaka ryaba rikwiriye ku Bahamya ba Yehova, ubu bwo ririhariye kuko mu mwaka wa 2014, Ubwami buzaba bumaze imyaka ijana bwimitswe mu ijuru.

“Impano y’agaciro kenshi ituruka ku Mana.”

Nyuma yaho, abari bakurikiranye inama barebye videwo igaragaza amateka ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yanditswe n’Abahamya ba Yehova, bamwe babona ko ari imwe muri Bibiliya zihinduye neza cyane. Igihe Nathan Knorr yatangazaga ko hasohotse umubumbe wa mbere w’iyo Bibiliya, mu ikoraniro mpuzamahanga ryabaye mu wa 1950 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ukwiyongera kwa gitewokarasi,” yagiriye abari aho inama na n’ubu ikidufitiye akamaro. Yagize ati “muzasome iyi Bibiliya yose. Muzayige. Muzafashe abandi kuyiga kuko izabafasha kwambaza izina rya Yehova.”

“Ibintu bishimishije byaranze amateka.”

Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze iyo disikuru yarimo amajwi n’amashusho byafashwe igihe uwo muvandimwe yagiraga icyo abaza abantu bane bo kuri Beteli yo muri Amerika bari bahari igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohokaga ku ncuro ya mbere mu mibumbe itandatu, hagati y’umwaka wa 1950 n’uwa 1960.

Eunice Timm yibuka uko byari bimeze igihe bakoreshaga iyo Bibiliya mu materaniro. Yakundaga cyane ibintu byamufashaga gukora ubushakashatsi biyigize, urugero nk’impuzamirongo. Kubera ko kwitwaza iyo mibumbe yose mu materaniro bitari byoroshye, we yajyanaga imibumbe yabaga ari bukenere gusa hamwe na Bibiliya nto ya King James Version, kugira ngo aze kurebamo imirongo atari yiteze ko basoma.

Hari ibindi bintu iyo Bibiliya nshya yahinduye ku birebana na gahunda zo gusenga. Urugero, Fred Rusk yavuze ko mbere y’umwaka wa 1950, abahagarariraga abagize umuryango wa Beteli mu isengesho bakundaga gukoresha imvugo ya kera yo muri Bibiliya ya King James Version, bashaka kuvuga ngo “ubwami bwawe nibuze.” Icyakora Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya imaze kuboneka, bacitse kuri iyo mvugo ishaje, maze mu gihe basengera mu ruhame bakajya bakoresha imvugo ikoreshwa mu biganiro bya buri munsi.

John Wischuk yatangajwe n’ukuntu iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yari ihinduye neza ndetse n’ukuntu abavandimwe bayihinduye bicishaga bugufi cyane. Yaravuze ati “ntibigeze bashaka ko amazina yabo amenyekana, baba bakiriho na nyuma yo gupfa, kuko bifuzaga ko ikuzo ryose rihabwa Yehova Imana.” Charles Molohan yagaragaje ibyiyumvo yari asangiye na bagenzi be agira ati “Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yadufashije gushimangira ukuri mu mitima yacu kandi ituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera, ku buryo natwe dushobora kujya gukomeza ukwizera kw’abandi.”

“Turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi zacu”

(Ibyakozwe 2:​11). Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru ari na yo yatangajemo ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya isubiwemo yo mu mwaka wa 2013. Ahagana ku musozo wa disikuru ye, abari bakurikiranye iyo nama bose, hakubiyemo n’abayikurikiraniraga kuri videwo, bahawe kopi ya Bibiliya.

Umuvandimwe Jackson yavuze ko hashize imyaka isaga 60 umubumbe wa mbere wa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya usohotse. Kuva icyo gihe, ururimi rw’icyongereza rwagiye ruhinduka, ariko intego twari dufite duhindura Bibiliya yo ntiyahindutse. Intego yacu ni uguhindura Ijambo ry’Imana ijambo ku rindi uko bishoboka kose tudatandukiriye icyo rishaka kuvuga.

Mu mwaka wa 2005, Inteko Nyobozi yarushijeho kwibanda kuri gahunda yo guhindura Bibiliya mu ndimi nyinshi. Kuva icyo gihe, umubare w’indimi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ibonekamo wariyongereye, uva ku ndimi 52 ugera ku 121, n’izindi ndimi 45 irimo guhindurwamo. Mu gihe abahinduzi babaga bahindura iyo Bibiliya mu zindi ndimi, hari ibibazo babajije bashaka gusobanukirwa amagambo amwe n’amwe cyangwa imvugo zimwe na zimwe. Kugeza ubu habajijwe ibibazo bisaga 52.000 kandi birasubizwa. Ibyinshi muri ibyo bibazo byagaragaje ahantu hatandukanye umwandiko w’icyongereza wari ukwiriye kunonosorwa cyangwa guhuzwa n’igihe tugezemo.

Urugero, umuvandimwe Jackson yasobanuye ko muri Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya z’icyongereza zagiye zicapwa mu bihe byashize, amagambo yo muri 1 Samweli 14:11 yashoboraga kumvikanisha igitekerezo cy’uko Yonatani n’uwari umutwaje intwaro biyambitse ubusa imbere y’Abafilisitiya. Kugira ngo bakureho urujijo, muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya isubiwemo, uwo murongo bawuhinduye ngo “biyereka izo ngabo z’Abafilisitiya.” Nanone muri Mika 2:6, hahindurwaga ijambo ku rindi ngo “ntihakagire ijambo risohoka mu kanwa kanyu. Bemeye ko amagambo asohoka mu kanwa kabo.” Muri Bibiliya yasubiwemo, uwo murongo wahinduwemo ngo “ntimugahanure. Barahanura.”

Mu myaka itanu ishize, Inteko Nyobozi yashyizeho abagize komite ishinzwe gusubiramo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, none barayirangije. Iyo Bibiliya yasubiwemo, inogeye ijisho, kuyisoma biroroshye kandi irakomeye ku buryo itazasaza vuba n’iyo waba uyikoresha cyane. Umuvandimwe Jackson yatangaje ko mu gihe cya vuba aha iyo Bibiliya y’icyongereza izaboneka mu nyandiko ifite inyuguti nini no mu nyandiko ifite inyuguti nto.

“Jya ‘ukoresha neza ijambo ry’ukuri.’”

Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yasuzumye izindi ngingo zifasha umuntu gukora ubushakashatsi zikubiye muri iyo Bibiliya nshya, ashingira disikuru ye ku magambo yo muri 2 Timoteyo 2:​15. Ayo magambo agira ati ‘gukoresha neza’ yakoreshejwe muri uwo murongo, afashwe uko yakabaye asobanura “gukata ikintu utibeshye.” Twifuza gukoresha “inkota y’umwuka” nta kwibeshya kandi tukayikoresha neza (Abefeso 6:​17). Nyuma yaho umuvandimwe Lett yagaragaje izindi ngingo zikubiye muri iyo Bibiliya zadufasha kubigenza dutyo.

  1. Mu mapaji abanza hari ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Iriburiro ry’Ijambo ry’Imana,” irimo imirongo ya Bibiliya isubiza ibibazo 20 bihereranye n’inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya.

  2. Umugereka A ugaragaza uko iyo Bibiliya yasubiwemo iteye, urugero nk’uko yanditse, amagambo yagiye ahinduka n’uko izina ry’Imana ryakoreshejwe.

  3. Umugereka B, urimo ingingo 15 ziri mu mabara, zikubiyemo amakarita n’imbonerahamwe umuntu yakoresha yiyigisha cyangwa yigisha abandi.

  4. Ku ntangiriro ya buri gitabo cya Bibiliya, hari ingingo ivuga ngo “Ibikubiyemo” ivuga muri make ibikubiye muri icyo gitabo, igafasha umusomyi kubona icyo ashaka bitamugoye. Ibyo byasimbuye amagambo aba ari hejuru ku ipaji agaragaza ibikubiye kuri iyo paji, yabonekaga muri Bibiliya itarasubirwamo.

  5. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibisobanuro by’amagambo yo muri Bibiliya” isobanura muri make amagambo yo muri Bibiliya abarirwa mu magana.

  6. Irangiro ry’amagambo ya Bibiliya” ryaragabanyijwe cyane. Rikubiyemo gusa amagambo n’imirongo y’Ibyanditswe bikoreshwa cyane mu murimo wo kubwiriza no kwigisha.

  7. Impuzamirongo ziba hagati y’inkingi zombi zo ku ipaji ya Bibiliya, na zo zaragabanyijwe. Ubu izo mpuzamirongo zikubiyemo gusa imirongo y’Ibyanditswe izafasha abantu mu murimo wo kubwiriza.

  8. Ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji bigaragaza ubundi buryo uwo murongo wahindurwamo, uko uwo murongo wahindurwa ijambo ku ijambo n’imimerere uwo murongo wanditswemo.

JW Library.

John Ekrann wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Amerika, yagaragaje porogaramu nshya ya JW Library ikoreshwa ku bikoresho bya elegitoroniki, urugero nka telefoni zigezweho na za tabuleti. Iyo porogaramu ifasha umuntu kugera kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasubiwemo hamwe n’izindi Bibiliya eshanu. Iyo porogaramu yasohotse ku itariki ya 7 Ukwakira 2013, kandi ushobora kuyivana ku mbuga zikomeye za interineti ku buntu.

“Guhindura Ijambo ry’Imana mu buryo bwumvikanisha ibitekerezo bihuje n’ukuri.”

Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi yasobanuye amahame abahinduye iyo Bibiliya isubiwemo bagendeyeho igihe biteguraga kuyihindura. Bashyize mu bikorwa amagambo yo mu 1 Abakorinto 14:​8, 9, maze bakora ibishoboka byose kugira ngo iyo Bibiliya isubiwemo izashobore kumvikana mu buryo bworoshye. Iyo babonaga guhindura ijambo ku ijambo bishobora kugoreka igitekerezo Bibiliya yashakaga kumvikanisha, barabyirindaga.

Urugero, mu Ntangiriro 31:20 hahinduwe ijambo ku rindi haba havuga ngo “Yakobo yibye umutima wa Labani.” Icyakora imvugo ijimije yo mu rurimi rw’igiheburayo yakoreshejwe muri uwo murongo ntisobanura kimwe n’imvugo ikoreshwa mu cyongereza, akaba ari yo mpamvu Bibiliya yasubiwemo, ihindura ayo magambo ngo “Yakobo yarushije ubwenge Labani.” Mu buryo nk’ubwo, mu 1 Abakorinto 7:​39 haramutse hahinduwe ijambo ku ijambo hakumvikanisha ko umugore ashobora gushaka undi mugabo mu gihe umugabo we “asinziriye.” Ariko kubera ko hari igihe Ibyanditswe bikoresha ijambo “gusinzira” byerekeza ku rupfu, Bibiliya yasubiwemo ikura abasomyi mu rujijo ivuga ngo “umugabo we aramutse asinziriye mu rupfu.”

Umuvandimwe Morris yagize ati “iyi Bibiliya yanditswe mu mvugo isanzwe abantu bakoresha mu buzima bwa buri munsi, baba ari abahinzi, aborozi, abashumba n’abarobyi. Bibiliya ihinduye neza itanga ubutumwa mu mvugo abantu b’imitima itaryarya bashobora kumva, uko imimerere bakuriyemo yaba iri kose.”

“Jya ukoresha ‘amagambo meza’ kandi ‘y’ukuri akwiriye.’”

David Splane wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze iyo disikuru yari ishingiye ku magambo yo mu Mubwiriza 12:10. Abanditsi ba Bibiliya bakoze uko bashoboye kose kugira ngo batange ibitekerezo biturutse ku Mana, kandi abagize komite yahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ku ncuro ya mbere, na bo bayihinduye babyitondeye. Iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya isubiwemo, na yo yakurikije iri hame: “gukoresha amagambo y’ukuri akwiriye” no gutuma ubutumwa buturuka ku Mana busobanuka neza uko bishoboka kose.

Umuvandimwe Splane yagize ati “hari amagambo menshi yo mu rurimi rw’icyongereza agira ibisobanuro birenze kimwe.” Urugero, muri 2 Timoteyo 1:​13 Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zo mu cyongereza zagiye zicapwa mu bihe byashize, zakoreshaga amagambo ngo “ishusho y’amagambo mazima.” Ijambo “ishusho” rigira ibisobanuro byinshi mu cyongereza, ku buryo hari n’ubwo riba risobanura “igishushanyo . . . cy’abanyabugeni.” Hari abaheraga kuri ibyo bisobanuro, bakumva ko iyo mvugo isobanura ko inyigisho za Bibiliya ari nk’igishushanyo cyiza cy’abanyabugeni. Icyakora, ibisobanuro bihuje n’ijambo ryakoreshejwe mu rurimi rw’umwimerere ni “urugero umuntu akwiriye kwigana.” Bityo, Bibiliya isubiwemo yakoresheje amagambo agira ati “icyitegererezo cy’amagambo mazima.”

Nanone umuvandimwe Splane yasobanuye ahandi habaye ihinduka kugira ngo iyo Bibiliya ihuze n’icyongereza cy’ubu. Urugero, ijambo “kumanika” ryakoreshejwe muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’icyongereza bashaka gusobanura uburyo Yesu yishwemo, akenshi risobanura gushita umuntu ku giti gisongoye ukamumanika. Kubera ko Yesu atashiswe ku giti gisongoye, Bibiliya yasubiwemo ikoresha amagambo ngo “kumanikwa ku giti hakoreshejwe imisumari.”​—Matayo 27:22, 23, 31.

Umuvandimwe Splane yashoje agira ati “dusenga dusaba ko gusoma iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya isubiwemo kandi mukayiga byazatuma murushaho kwegera Yehova. Nanone twifuza ko Yehova yababera umubyeyi, akababera Imana kandi akababera incuti magara.”

Umusozo.

Umuvandimwe Pierce yagereranyije iyo Bibiliya yasubiwemo n’ifunguro ry’ibanze mu ‘birori birimo ibyokurya by’akataraboneka’ byataguwe na Yehova (Yesaya 25:6). Yashoje iyo porogaramu asaba abari bayikurikiranye kuririmba indirimbo ya 114 mu gitabo Turirimbire Yehova, ifite umutwe uvuga ngo “Igitabo cy’Imana ni ubutunzi.”