Soma ibirimo

Imirimo y’ubwubatsi i Tuxedo

Imirimo y’ubwubatsi i Tuxedo

Ubu ni mu gitondo, saa moya zibura cumi n’itanu i Tuxedo, muri leta ya New York. Ikirere kirakeye, urubura rutwikiriye ikiyaga gito kiri iruhande rw’inzu y’amagorofa ane. Abagabo n’abagore bambaye imyenda y’akazi na za bote binjiye muri iyo nzu. Baje baturutse mu macumbi, mu mahoteli yo hafi aho, no mu yindi migi yo muri iyo leta, nka Patterson, Wallkill na Brooklyn iri ku birometero nka 80.

Icyakora si ko bose baje uyu munsi. Abenshi muri bo baje baturutse kure cyane, mu duce dutandukanye two muri Amerika no mu bindi bihugu, baje gukora hano i Tuxedo. Bamwe bazahamara icyumweru, abandi ibyumweru bitandatu, abandi bo bazahamara igihe kirere. Birihiye itike ibazana kandi ntibazahemberwa imirimo bazakora. Nyamara bishimiye kuza kuhakora.

Ubu hari abitangiye gukora imirimo bagera ku 120, nubwo uwo mubare uzagenda wiyongera mu mezi ari imbere. Binjiye mu nzu yo kuriramo kandi buri meza yicarwaho n’abantu icumi. Benshi basutse ka kawa baranywa. Hari impumuro y’inyama z’ingurube iva mu gikoni. Saa moya zuzuye za mu gitondo, bakurikiranye kuri videwo ibiganiro bishingiye ku murongo wo muri Bibiliya. Iminota cumi n’itanu nyuma yaho, abakora mu gikoni batangiye gutanga ibyokurya. Uretse izo nyama, babahaye n’imigati, amagi n’ibinyampeke biseye. Hari ibyokurya bihagije.

Barangije kurya barasenga, none bagiye gutangira akazi. Abakora mu bwubatsi baraganira bishimye ari na ko bambara ingofero, amadarubindi, utujire n’imikandara by’abubatsi.

Imirimo bagiye gukora igamije guhindura amazu yahoze akorerwamo n’Uruganda rw’Impapuro i Tuxedo, bakayahinduramo amazu y’ububiko bw’ibikoresho bizubakishwa icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Icyo cyicaro kizubakwa ku birometero bike ugana mu majyepfo, mu mugi wa Warwick. Amazu yari asanzwe ahari azahindurwamo amacumbi n’ibiro, aho bakorera imirimo itandukanye n’aho babika ibintu. Kuwa kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2013, urwego rushinzwe imyubakire rwatanze uburenganzira bwo kubaka i Tuxedo, buhuje n’amabwiriza yatanzwe.

Abo bakozi baje kuhakora igihe gito bakirwa bate iyo bakigera aho bagomba gucumbika? William wo muri leta ya New Jersey, yaravuze ati “iyo uhageze, abavandimwe bashinzwe kwakira abantu baguha ibisobanuro by’ibanze: aho icyumba cyawe kiri, uko hateye n’uko wakoresha imfunguzo. Buri wese aba yifuza kugufasha. Iyo ugeze i Tuxedo, nyuma y’amafunguro ya mu gitondo, ubonana n’umuvandimwe uhagarariye ikipe uzakoramo, akagusobanurira icyo uzakora.”

Abahakora bumva bamerewe bate? Yajaira n’umugabo we bavuye muri Poruto Riko, bafasha mu kubaka inkuta no kuzitera ibishahuro. Yajaira yaravuze ati “tubyuka saa kumi n’igice za mu gitondo, tugakora isuku aho tuba, tukanywa ikawa hanyuma tukajya gufata bisi itujyana ku kazi. Bigera ku mugoroba twarushye, ariko ntibitubuza guhora duseka. Buri wese aba yishimye cyane.”

Ikibanza cy’i Warwick gikikijwe n’ishyamba. Zach n’umugore we Beth baturutse muri leta ya Minnesota, bafasha mu gutunganya ikibanza cy’i Warwick. Igihe bababazaga impamvu baje kuhakora, Beth yarashubije ati “twumva nta kintu cyiza mu buzima cyaruta gukorera Yehova. Twifuzaga gukoresha ubuhanga bwacu mu murimo we.”