Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 4: Werurwe—Kanama 2017)
Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Bwongereza yagenze, kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2017.
28 Werurwe 2017: Ku kibanza
Ikamyo izanye ikintu kimeze nka kontineri ariko gifite urukuta rumwe rukozwe mu kirahuri. Aho barimo bagishyira ni ahantu hateganyirijwe abasura ikibanza kugira ngo babashe kwitegereza uko imirimo igenda badashyize ubuzima bwabo mu kaga. Gahunda yo gusura aho hantu yatangiye muri Gicurasi 2017 kandi muri Kanama 2017, abantu basaga 17.000 bari bariyandikishije basaba kuhasura ngo barebe aho uwo mushinga ugeze.
29 Werurwe 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Abubatsi bakoresha imashini kugira ngo bazamure igisenge bateranyirije hasi, bagishyire ku macumbi ya F. Iyo nzu y’amacumbi ni yo ya mbere irimo yubakwa. Kubera ko inyubako zisanzuye, abubatsi bashobora guhindukiza igisenge bitabaye ngombwa ko babanza kugisenya.
7 Mata 2017: Amacumbi
Inyubako eshanu z’amacumbi zirimo zirubakirwa icya rimwe. Ahagana hasi ku ifoto, hari abakozi barimo bazirika za ferabeto kugira ngo bategure aho bazamena beto ku nzu y’amacumbi ya B. Ahagana hagati iburyo, barimo baramena beto ku nzu y’amacumbi ya D. Ahagana ibumoso ho, abubatsi barimo barashyira inkuta zubatswe na beto ahazajya esikariye n’ibyuma bizamura abantu bikanabamanura mu nzu y’amacumbi ya E.
19 Mata 2017: Ku kibanza
Umukozi arimo arasena aho bateranyirije amatiyo abiri azacamo insinga. Ayo matiyo abiri bayateranya bakoresheje umuriro. Iyo barangije, bareba ko yujuje ubuziranenge kandi akaba akomeye. Hamaze gukorwa amatiyo afite uburebure bwa kirometero 2.
25 Mata 2017: Amacumbi
Umukozi arimo asukura inzira y’amazi. Aho bahacisha ibikoresho kandi hagatuma amazi y’imvura abona aho aca ngo adateza umwuzure.
28 Mata 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Umugabo n’umugore we barimo bashushanya aho inkuta z’ikirongozi zizubakwa.
5 Gicurasi 2017: Amacumbi
Iyi ni ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza inyubako eshanu z’amacumbi zirimo zirubakwa. Muri Nzeri, inkuta za beto zari zararangije kubakwa, harimo harakorwa imirimo ijyanirana n’inkuta z’imbere mu nyubako y’amacumbi ya F (iri inyuma iburyo) kandi iyo nyubako yari yaratangiye gusigwa amarangi. Hagati aho, abakozi batangiye kubaka inkuta z’inzu y’amacumbi ya E (iri inyuma ibumoso) no gushyiramo ibirahuri. Inzu y’amacumbi ya B, C n’iya D (ziri ahagana imbere) zarimo zitunganywa kugira ngo abakora ibishushanyo mbonera, abashinzwe iby’amashanyarazi n’abandi, batangire kuzubaka.
18 Gicurasi 2017: Ku kibanza
Robert Luccioni ufasha Inteko Nyobozi, akaba n’umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi ku Isi Hose (WDC) atanga disikuru yo gutera inkunga abagize amakipi y’ubwubatsi. Urwo rwego rwita ku bishushanyo mbonera n’inyubako z’umuryango wacu kugira ngo bikorwe neza kandi hakoreshwe amafaranga make.
25 Gicurasi 2017: Ku kibanza
Abakozi barimo bamena beto ahazajya habikwa gaze, insinga za interineti n’ibikoresho by’amashanyarazi. Iburyo, abakozi barimo baramena beto aho bazubaka inkuta zizajya zituma urusaku rw’amamashini rutumvikana cyane.
7 Kamena 2017: Inzu y’amacumbi ya E
Abashinzwe ibishushanyo mbonera barimo bongera gusuzuma ibyo bishushanyo kugira ngo bubake.
13 Kamena 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Umukozi arimo ashyiramo ibyuma bizajyamo amadirishya ku nkuta zo hanze.
22 Kamena 2017: Inzu y’amacumbi ya E
Bubatse igikwa kizengurutse inzu y’amacumbi ya E kugira ngo abakozi bage bagera ku nkuta z’iyo nyubako mu buryo bworoshye.
11 Nyakanga 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Umuntu ushinzwe gusiga amarangi arimo asiga ku birahuri ibintu bibirinda. Iyo byumye birakomera ku buryo birinda ikirahuri kwangirika mu gihe bakirimo barubaka kandi ibyo bintu bishobora gukurwaho mu gihe bitagikenewe.
13 Nyakanga 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Abakozi barimo bagenzura ibyuma bitanga ubushyuhe mu cyumba. Iyo bamaze kubirangiza, nibwo bashyiraho beto ya nyuma ihisha amatiyo.
19 Nyakanga 2017: Ku kibanza
Umukozi ukora mu busitani arimo akata imizi y’indabyo ziri hafi y’amarembo. Uburyo abikoramo butuma zidakenera kwitabwaho inshuro nyinshi.
1 Kanama 2017: Inzu y’ibiro
Umukozi arimo ashyira ikimenyetso ahazajya umuryango winjira mu nzu y’ibiro, akahashinga akuma kandi akagasiga irangi kugira ngo kagaragare neza. Muri iyo nzu hazabamo igikoni n’aho gufatira amafunguro, nanone hashobora kuzakoreshwa nk’inzu mberabyombi. Ahagana inyuma haragaragara inyubako z’amacumbi.
8 Kanama 2017: Amacumbi
Umugabo n’umugore we barimo baratega aho bazamena beto, ahazubakwa umugende w’amazi. Ahagana inyuma hagaragara inzu z’amacumbi za E na F; bazizengurukijeho ibintu bituma abakozi badahura n’imbeho nyinshi cyane mu gihe cy’ubukonje.
9 Kanama 2017: Ku kibanza
Barimo baratoza umuntu gukoresha icyuma kizamura ibintu. Icyo cyuma barimo barakoresha gishobora guterura beto za borudire zipima ibiro 70. Iyo bamaze gushyira borudire ahabigenewe, bahita bamena beto ku mpande zose kugira ngo ikomere.
16 Kanama 2017: Ku kibanza
Uyu muvandimwe afashe itiyo y’amazi kugira ngo itizengurutsa, mu gihe barimo bayishyira mu mwanya igomba kunyuramo. Hazakenerwa itiyo ireshya na kirometero nibura 3, kugira ngo ige izana amazi kuri ibyo biro by’ishami bishya.
22 Kanama 2017: Inzu y’amacumbi ya E
Umukozi arimo arakata amatafari akoresheje imashini yabigenewe. Amatafari y’ibice akoreshwa kugira ngo bubake neza aho inyubako z’amacumbi zirangirira. Muri rusange, inyubako z’amacumbi zizubakwa n’amatafari arenga 300.000.