Soma ibirimo

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 2: Nzeri 2015—Kanama 2016

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 2: Nzeri 2015—Kanama 2016

Abahamya ba Yehova bo mu Bwongereza bagiye kwimura ibiro byabo biri i Mill Hill mu mugi wa Londres, babijyane ku birometero bigera kuri 70 ahagana mu burasirazuba, hafi y’umugi wa Chelmsford mu ntara ya Essex. Muri aya mafoto murabona uko imirimo y’ubwubatsi bw’ibiro by’Abahamya bishya yagenze, guhera muri Nzeri 2015 kugeza muri Kanama 2016.

Tariki ya 29 Ukwakira 2015: Aho babika ibikoresho

Abakozi bamena beto imbere y’igaraje.

Tariki ya 9 Ukuboza 2015: Aho babika ibikoresho

Abubatsi bakora igisenge k’inzu izakoreramo ibiro bitandukanye hamwe n’icyumba abubatsi bazajya bariramo mu gihe bazaba bubaka.

Tariki ya 18 Mutarama 2016: Aho babika ibikoresho

Ku marembo; umukozi arimo arakura ibiti mu nzira akoresheje imashini yabigenewe. Mbere y’uko umushinga w’ubwubatsi urangira, abashinzwe kwita ku busitani bazatera ibindi biti bisaga igihumbi bisimbura ibyatemwe.

Tariki ya 31 Werurwe 2016: Ku kibanza

Abakozi barimo bavana mu butaka bimwe mu bintu bidakenewe byahahoze; iryo taka rirasukurwa, rigakoreshwa ibindi.

Tariki ya 14 Mata 2016: Ku kibanza

Abakozi bitegura guterura za kontineri bakoresheje imashini iterura. Izo kontineri zizakoreshwa nk’ibiro by’abubatsi mu gihe bazaba bubaka.

Tariki ya 5 Gicurasi 2016: Ku kibanza

Abakozi barimo gutoragura imyanda bayishyira ahabigenewe. Abagize Komite Ishinzwe Ubwubatsi bishyiriyeho intego y’uko 95 ku ijana by’imyanda idateje akaga izaba yarangije kuvanwa mu kibanza, kandi iyo ntego bamaze kuyirenza. Uko bigaragara 89 ku ijana y’ibyashenywe ku mazu yari ahubatse urugero nk’amatafari, imbaho n’ibindi barabibitse ngo bizongere bikoreshwe.

Tariki ya 23 Gicurasi 2016: Aho babika ibikoresho

Umukozi urimo arakora mu miferege y’aho bazubaka amacumbi y’agateganyo y’abubatsi.

Tariki ya 26 Gicurasi 2016: Ku kibanza

Umwubatsi arimo gufata ibipimo by’ubutaka kugira ngo arebe niba ubwo butaka bwakoreshwa mu kubaka imihanda y’aho ibyo biro bizubakwa.

Tariki ya 31 Gicurasi 2016: Uko hazaba hameze

Ku itariki ya 31 Gicurasi 2016 ni bwo Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yemeje iki gishushanyo mbonera. Nanone Abayobozi bo muri ako gace bemeye uwo mushinga w’Abahamya wo kubaka. Ubu noneho imirimo yo kubaka igiye gukomeza.

Tariki ya 16 Kamena 2016: Ku kibanza

Abakozi barimo batunganya ubutaka bwafashwe ku kibanza kugira ngo buzakoreshwe mu bindi. Ibyo bizatuma hadakoreshwa amafaranga menshi.

Tariki ya 20 Kamena 2016: Ku kibanza

Abakozi barimo basiza umuhanda w’aho bazashyira amarembo. Bakomeje gukora nubwo muri ayo mezi hagwaga imvura nyinshi bigatuma haba isayo.

Tariki ya 18 Nyakanga 2016: Aho babika ibikoresho

Barimo batera amazi mu muhanda kugira ngo bagabanye ivumbi. Kugirira gahunda n’isuku ku kibanza ni bimwe mu mategeko agenga abubatsi. Ayo mategeko ahuje neza n’amahame yo muri Bibiliya adusaba kubaha abandi no kubitaho.

Tariki ya 18 Nyakanga 2016: Aho babika ibikoresho

Umwubatsi arimo akata utwuma bashyira mu matiyo yo mu byuma bikonjesha mu nzu.

Tariki ya 22 Nyakanga 2016: Ku kibanza

Abakozi bayungurura ubutaka bungana na metero kibe 20.000. Ibyo ni byo byagaragajwe kuri iyi foto.

Tariki ya 22 Nyakanga 2016: Ku kibanza

Abubatsi barimo basiza ikibanza, kugira ngo kizubakweho amazu ateganyijwe ku gishushanyo mbonera.

Tariki ya 18 Kanama 2016: Ku kibanza

Hagati ku ruhande rw’ibumoso, abubatsi barangije gusiza ikibanza ku buryo imirimo yo kubaka amacumbi ishobora gutangira. Hirya gato ibumoso, hubatswe amazu y’agateganyo ashobora gucumbikira abubatsi bagera ku 118.