Soma ibirimo

Amafoto y’i Wallkill (Igice cya 1: Nyakanga 2013-Ukwakira 2014)

Amafoto y’i Wallkill (Igice cya 1: Nyakanga 2013-Ukwakira 2014)

Abahamya ba Yehova barimo kwagura no kuvugurura amazu yabo ari i Wallkill, muri leta ya New York. Aya mafoto agaragaza imwe mu mirimo yakozwe guhera muri Nyakanga 2013 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2014. Biteganyijwe ko iyo mirimo izarangira mu kwezi k’Ugushyingo 2015.

Amafoto yafatiwe mu kirere agaragaza amazu y’i Wallkill ku itariki ya 21 Ukwakira 2013.

  1. Ahashyirwaga imyaka (hashenywe muri Mutarama 2014)

  2. Inzu yaguwe irimo imesero n’aho bahanagurira imyenda

  3. Aho bafatira amafunguro

  4. Inzu y’amacumbi ya E

  5. Inzu ikorerwamo imirimo itandukanye

  6. Icapiro

  7. Umugezi wa Shawangunk Kill

Tariki ya 12 Nyakanga 2013: Inzu yaguwe irimo imesero n’aho bahanagurira imyenda

Imashini iterura inkuta kugira ngo zishyirwe mu mwanya wazo. Izi nkuta zakorewe ku kibanza.

Tariki ya 19 Nyakanga 2013: Inzu y’amacumbi ya E

Abakozi bashyira muri beto ibikoresho byabugenewe bituma inzu ishobora guhangana n’umutingito. Muri iyo nzu hashyizwemo ibyo bikoresho bireshya na metero 7.600.

Tariki ya 5 Kanama 2013: Inzu y’amacumbi ya E

Abakozi batunganya amatafari y’inyuma.

Tariki ya 30 Kanama 2013: Inzu yaguwe irimo imesero n’aho bahanagurira imyenda

Abakozi barimo baratunganya icyumba kizashyirwamo ibikoresho bizakoreshwa muri iyo nzu.

Tariki ya 17 Nzeri 2013: Inzu y’amacumbi ya E

Umukozi utunganya igisenge.

Tariki ya 15 Ukwakira 2013: Inzu y’amacumbi ya E

Nyuma yo gushyira muri beto ibikoresho byabugenewe bituma inzu ihangana n’umutingito, abakozi barimo barareba ko nta myenge yasigayemo. Nibagira iyo babona bazongeramo ibyo bikoresho byabugenewe.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2013: Inzu yaguwe irimo imesero n’aho bahanagurira imyenda

Mu mirimo ikorwa ku gisenge, harimo no gushyiraho icyuma gisohora umwuka mu nzu.

Tariki ya 9 Ukuboza 2013: Inzu y’amacumbi ya E

Abakozi bashyira mu idari kore yabugenewe yo kuziba imyenge. Imirimo yo kubaka iyo nzu bakayikomeza kugira ngo izahangane n’imitingito, yamaze igihe kigera ku mwaka n’igice.

Tariki ya 11 Ukuboza 2013: Inzu yaguwe irimo imesero n’aho bahanagurira imyenda

Umukozi ukora ahazatunganyirizwa amazi yanduye.

Tariki ya 10 Mutarama 2014: Ahashyirwaga imyaka

Basenya inzu yahunikwagamo imyaka, yakoreshejwe kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu mwaka wa 2008. Ntiyongeye gukoreshwa kuva igihe i Wallkill barekaga korora inkoko, inka n’ingurube.

Tariki ya 22 Mutarama 2014: Inzu ikorerwamo imirimo itandukanye

Abavandimwe bakura intebe mu cyumba kugira ngo cyose kizavugururwe.

Tariki ya 29 Mutarama 2014: Ahashyirwaga imyaka

Ibi bigega byabikwagamo ibiryo by’amatungo.

Tariki ya 3 Werurwe 2014: Icapiro

Iyi ni inzu nshya Urwego Rushinzwe Kwigisha Imyuga ruzakoreramo.

Tariki ya 4 Nyakanga 2014: Inzu ikorerwamo imirimo itandukanye

Umusuderi usudira inkingi.

Tariki ya 19 Nzeri 2014: Aho bafatira amafunguro (Inzu y’amacumbi ya E)

Bashyira itapi aho abubatsi bafatiraga amafunguro.

Tariki ya 22 Nzeri 2014: Inzu y’amacumbi ya E

Bakora finisaje mu cyumba cyiburungushuye cy’igorofa rya mbere.

Tariki ya 24 Nzeri 2014: Inzu ikorerwamo imirimo itandukanye

Batunganya ahazashyirwa icyuma kizamura abantu kandi kikabamanura.

Tariki ya 2 Ukwakira 2014: Aho bafatira amafunguro (Inzu y’amacumbi ya E)

Icyumba bafatiramo amafunguro cyaraguwe kigira imyanya 1.980 yo kwicaramo.

Tariki ya 22 Ukwakira 2014: Inzu ikorerwamo imirimo itandukanye

Baracukura kugira ngo bagure inkingi. Iyi mirimo izatuma iyi nzu irushaho gukomera ku buryo yahangana n’imitingito.