Soma ibirimo

Gukorana n’Abahamya ba Yehova i Warwick

Gukorana n’Abahamya ba Yehova i Warwick

Abantu benshi batangajwe n’ukuntu abakoraga imirimo y’ubwubatsi i Warwick bitangaga babikuye ku mutima. Umuyobozi wa sosiyete yashyize muri ayo mazu ibyuma bizamura abantu bikanabamanura, yabwiye umwe mu bakoraga i Warwick ati “mukora ibintu bitangaje rwose. Muri iki gihe, abantu ntibakunze gutanga igihe cyabo.”

Igihe uwo muyobozi hamwe n’abandi bumvaga ko Abahamya bubakaga ku cyicaro gikuru cyabo kiri i Warwick, muri leta ya New York bari abavolonteri, batekereje ko ari abo hafi aho kandi ko bazajya bakora gusa mu mpera z’icyumweru. Batangajwe no kubona abantu basezeye ku kazi kabo kandi bakava hirya no hino mu gihugu kugira ngo bamare amezi ndetse n’imyaka bakora kuri uwo mushinga w’ubwubatsi.

Mu mpera z’umwaka wa 2015, abavolonteri b’Abahamya bagera ku 23.000 bari bamaze gukora i Warwick, bakorana n’abagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nanone hari abandi bantu bagera kuri 750 batari Abahamya ba Yehova baje kudufasha muri uwo mushinga, kugira ngo urangirire ku gihe. Abenshi muri bo bashimishijwe cyane no gukorana n’Abahamya ba Yehova kandi byabakoze ku mutima.

Ahantu heza ho gukorera

Uhagarariye isosiyete ikora amadirishya n’inkuta yaranditse ati “abakozi bacu bakora kuri uyu mushinga wanyu batangajwe n’imyifatire myiza y’Abahamya bakorana. Ibyo byatumye abakozi bacu benshi basigaye barwanira gukora hano.”

Hari indi sosiyete yaduhaye abakozi bo kubaka igice cyo hejuru ya fondasiyo mu mazu y’amacumbi. Igihe amasezerano yayo yari amaze kurangira, hari abakozi bayo batatu biyemeje gukomeza gukorana n’Abahamya. Baretse akazi kabo, bajya gukorana n’indi sosiyete yari igikomeza kubaka.

Imico ya gikristo iranga Abahamya yatumye n’abandi bakozi babigana. Hari umugabo umwe wakoreraga indi sosiyete yatwubakiye fondasiyo. Hashize amezi menshi, umugore we yabonye ko yari yarahindutse ndetse yaranahinduye imvugo ye. Yaratangaye cyane maze aravuga ati “yarahindutse cyane ku buryo ntakimenya niba ari wa wundi!”

“Ese ejo abagore na bo bazaza?”

Abahamya benshi bakoraga i Warwick ni abagore. Batwaraga bisi, bagakora isuku, bakaba ba sokeriteri, bakayobora imodoka, bagakoresha imashini zikomeye, bagateranya insinga zijyana interineti mu mazu, bagafunika amatiyo, bagashyiraho inkuta, bagatunganya ahantu hazaca amazi kandi bakanamena beto. Bakoranaga umwete.

Hari umukozi utari Umuhamya wakoraga ku gisenge wabonye ko iyo abagabo n’abagore babaga bava muri bisi, bagendaga bafatanye ukuboko. Ibyo byamukoze ku mutima. Kandi yabonye ko abagore bakoranaga umwete. Yaravuze ati “utarebye neza watekereza ko abagore babaga baherekeje abagabo babo gusa, nyamara na bo bakoraga batikoresheje. Nubatse ahantu henshi muri New York, ariko ni ubwa mbere nabona ibintu nk’ibi.”

Mu mpera z’umwaka wa 2014 no mu ntangiriro za 2015 hari ubukonje bukabije, ku buryo umuntu yumvaga yakwigumira mu rugo aho kugira ngo ajye ku kazi. Umuhamya witwa Jeremy, ukorana n’urwego rushinzwe kugenzura imirimo y’ubwubatsi, yaravuze ati “akenshi iyo habaga hakonje, kapita w’imwe muri sosiyete yubakaga fondasiyo yarambazaga ati ‘ese ejo abagore na bo bazaza gukora?’

“‘Yego.’

“‘Na ba bandi baba bahagaze hanze bayobora imodoka?’

“‘Yego.’

“Nyuma yaje kumbwira ko yabwiye abakozi be ko bagomba kuza gukora kubera ko n’abagore b’Abahamya na bo bagombaga kuza ku kazi.”

Abashoferi ba bisi bashimishwa n’akazi kabo

Hakodeshejwe bisi zirenga 35 zo gutwara abavolonteri, zikabazana ku kazi kandi zikabasubiza ku macumbi yabo.

Mu gitondo mbere yo kwatsa imodoka, hari umushoferi wahagurutse abwira abo bavolonteri ati “nsigaye nishimira gutwara Abahamya. Muzambabarire mwandikire bosi wanjye kugira ngo angumishe kuri aka kazi. Mwatumye menya ibintu byinshi byo muri Bibiliya. Tutarabonana, sinari nzi izina ry’Imana cyangwa ko isi izahinduka paradizo. Ubu si ngitinya urupfu. Nungutse byinshi rwose. Ubutaha ningira konji, muzambona mu Nzu y’Ubwami yanyu.”

Umuhamya wa Yehova witwa Damiana, ukora i Warwick yaravuze ati “umunsi umwe tumaze kurira bisi, umushoferi yavuze ko hari ikintu ashaka kutubwira. Yavuze ko yari amaze gutwara Abahamya 4.000, baba bava cyangwa bajya ku ishansiye zitandukanye z’i New York. Yaravuze ati ‘ahari abantu ntihabura urunturuntu, ariko mwe nubwo mufite ibyo mutandukaniyeho, mukorana mu bumwe. Ibyo ni ibintu bishimishije.’ Yanatubwiye ko akunda kuganira natwe.

“Arangije kuvuga, umwe mu Bahamya bari bari muri iyo bisi yaramubajije ati ‘ese ukunda indirimbo zacu?’

“Yarasetse maze aravuga ati ‘cyane rwose! Ahubwo turirimbe iya 134!’” *

^ par. 22 Indirimbo ya 134, iboneka mu gitabo Turirimbire Yehova, ifite umutwe uvuga ngo “Sa n’uwireba igihe byose bizaba byahindutse bishya.” Ivuga ukuntu abantu bazaba bari mu isi nshya iyobowe n’Imana bazaba bishimye.