Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 5: Nzeri 2017—Gashyantare 2018)
Aya mafoto agaragaza uko imirimo yo kubaka ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Bwongereza yagenze, kuva muri Nzeri 2017 kugeza muri Gashyantare 2018.
6 Nzeri 2017: Inzu y’amacumbi ya C
Abubatsi barimo batunganya amatafari azakoreshwa.
20 Nzeri 2017: Inzu y’amacumbi ya D
Umwubatsi wo mu ikipi ishinzwe ibishushanyo mbonera apima ahazashyirwa inkuta. Arimo arakoresha ibikoresho byabigenewe ngo abikore neza. Iyo nzu iri hirya ni inzu y’amacumbi ya F, ikaba igeze kure yubakwa.
27 Nzeri 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Umwubatsi utera igishahuro arimo apiriza amazi ku rukuta kandi agakoresha umwiko kugira ngo runoge neza. Kugira ngo amazi akoreshwe neza, hari urwego rubishinzwe rufata umwuka ukonje rukawunyuza mu cyuma cyabigenewe maze hakavamo amazi, akaba ariyo bakoresha batera igishahuro.
3 Ukwakira 2017: Ku kibanza
Imbere y’inzu y’amacumbi ya E, abubatsi barimo bashyira amapave mu muhanda.
10 Ukwakira 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Umwubatsi ufite imyaka 71 yubaka urukuta rw’inyuma rw’inzu y’amacumbi ya F. Kuva uyu mushinga watangira, Abahamya ba Yehova bagera mu 100 barengeje imyaka 70 bagiye bitanga, bagakoresha ubuhanga bwabo n’ubunararibonye bafite bashyigikira uyu mushinga.
16 Ugushyingo 2017: Amazu y’amacumbi
Iyi foto yafatiwe mu kirere. Igaragaza amazu y’amacumbi azaba afite ibisenge bitangiza ibidukikije. Ibyo bisenge biterwaho ibyatsi hejuru ku buryo amazi yinjiramo ariko akagira ahantu agarukira ntiyangize inzu. Ibyatsi biba biri hejuru ni ibyatsi bisanzwe. Ibyo bisenge ntibyangiza ibidukikije, bigabanya amashanyarazi akoreshwa kandi bigatuma amazi y’imvura atagira ibyo yangiza. Imbere y’ayo mazu harimo kubakwa fondasiyo y’inzu y’amacumbi ya A hamwe na fondasiyo y’ahazubakwa inzu y’ibiro.
21 Ugushyingo 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Abubatsi barimo bubaka ahazashyirwa urugi. Iyo bamaze gushyiramo inzugi ntibiba ngombwa ko bongera kuzisiga amarangi.
28 Ugushyingo 2017: Inzu y’ibiro
Nimugoroba abubatsi barimo barashyira fondasiyo imbere y’inzu y’ibiro. Hagati mu ifoto, abubatsi barimo barashinga ibyuma mu myobo bamaze kumenamo beto; iyo myobo ifite metero 20 z’ubujyakuzimu. Iyo nzu iri hakurya ni inzu y’amacumbi ya B.
5 Ukuboza 2017: Inzu y’amacumbi ya E
Umwubatsi atunganya ahazanyura amatiyo anyuramo umwuka ushyushya mu nzu. Ayo matiyo ari mu gisenge. Ibisenge bizubakishwa imbaho kugira ngo ubukonje butagera mu nzu zo hejuru.
8 Ukuboza 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Umwubatsi uri mu ikipi ishinzwe finisaje arimo arasena urukuta kugira ngo bazarusigeho irangi. Arimo arakoresha imashini yabigenewe ivanaho umukungugu.
21 Ukuboza 2017: Ku kibanza
Abubatsi babiri barimo batunganya inzira igana ahazashyirwa insinga z’amashanyarazi. Iyo nzira bari kuyitunganya ku buryo izameramo ibyatsi bigatuma amazi y’imvura adatemba ngo yangize amazu.
26 Ukuboza 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Abasiga amarangi barimo barasiga ahazajya igikoni. Nyuma yaho bazashyiraho irangi rya nyuma.
28 Ukuboza 2017: Inzu y’amacumbi ya F
Abubatsi barimo barubaka amabaraza. Ayo matiyo atukura mubona anyuramo umwuka ushyushye mu gihe cy’ubukonje kugira ngo sima n’inkuta basize irangi byume.
16 Mutarama 2018: Inzu y’amacumbi ya F
Umwubatsi arimo arakoresha igikoresho cyabigenewe afatisha ku rukuta tapi bometseho. Inyuma ye, hari abandi bubatsi bari kugenzura niba tapi bometse ku rukuta zarafashe neza.
27 Mutarama 2018: Inzu y’amacumbi ya E
Abubatsi bari mu nama iba buri munsi mbere y’uko batangira akazi. Uhagarariye ikipi y’abo bubatsi arimo arababwira uko bakwirinda impanuka n’ibishobora kubateza akaga. Abubatsi bakorera mu zindi nzego z’imirimo bitangiye gukora amasaha y’ikirenga kugira ngo basukure inzu y’amacumbi ya F no hafi yayo mbere y’uko abantu ba mbere baza kuyibamo.
1 Gashyantare 2018: Inzu y’amacumbi ya F
Abubatsi bo mu isosiyete y’ubwubatsi barimo barangiza kubaka amabaraza yo ku nzu y’amacumbi ya F. Buri baraza ry’inzu y’amacumbi risize irangi ritandukanye n’iry’indi kugira ngo umuntu abashe kuyatandukanya. Nanone batoranya irangi basiga bakurikije uko amababi y’ibiti biri hafi y’inzu y’amacumbi biba bisa. Hirya yaho, bari gukuraho ibintu byari bikikije iyo nzu bari barashyizeho kugira ngo ubukonje butabangamira abubatsi.
3 Gashyantare 2018: Inzu z’amacumbi
Umugabo n’umugore we barimo bimukira mu nzu y’amacumbi ya F imaze umunsi umwe yuzuye. Iyo abubatsi bimukiye muri ayo mazu, bigabanya amafaranga yakoreshwaga mu kwishyura ubukode n’ingendo kandi bigatuma abakozi bakora neza.
12 Gashyantare 2018: Inzu y’amacumbi ya A
Nijoro abubatsi bo mu isosiyete y’ubwubatsi barimo bamena beto ahazubakwa parikingi. Inyuma yaho hari inzu y’amacumbi ya B.
15 Gashyantare 2018: Inzu y’amacumbi ya E
Umugabo n’umugore we barimo bakata ameza azakoreshwa mu gikoni. Iyo bayakatiye mu gikoni aho azashyirwa bituma atazangirika mu gihe cyo kwimuka.