Soma ibirimo

“Uruhare rw’abagore mu bwubatsi”

“Uruhare rw’abagore mu bwubatsi”

Ikigo gikomeye cy’ubwubatsi mu Bwongereza, cyashimiye Abahamya ba Yehova kubera ko batoza abagore gukoresha imashini zihambaye mu mushinga wo kubaka ibiro byabo biri hafi ya Chelmsford, muri Essex. Icyo kigo gishinzwe guteza imbere ubwubatsi * mu Bwongereza cyahaye Abahamya amanota angana 10 ku 10 kubera gutoza abagore gukora mu mishinga y’ubwubatsi. Kuki Abahamya babonye amanota menshi?

Mu Bwongereza, abagore batageze kuri 13 ku ijana ni bo bakora mu bwubatsi. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bake ari bo bemera gukora mu by’ubwubatsi. Icyakora, abagore b’Abahamya bagera kuri 40 ku ijana bakora mu mushinga wo kubaka ibiro bikuru byabo biri i Chelmsford. Uwo mubare wariyongereye ugera no kuri 60, kandi bamwe muri abo bagore bakoresha imashini zihambaye.

Abagore bakorana n’abagabo ku kibanza kiri i Chelmsford

Abo bagore b’Abahamya babigezeho bate? Imyitozo n’ubufasha bahabwa bibigiramo uruhare runini. Ibyo ni na byo icyo kigo gishishikariza abantu kwitaho. Gishishikariza abubatsi guha agaciro umurimo wabo, bagaharanira ko buri mukozi yumva yubashywe, akumva afashwe nk’abandi, akumva ko ashyigikiwe kandi agahabwa imyitozo.

Abagore batozwa gukoresha imashini zihambaye

Umugore witwa Jade watojwe gukoresha imashini nini yaravuze ati: “Byarantangaje cyane! Numvaga ntazabishobora. Hari ubwo mba mbona ari akazi katoroshye, ariko nkomeza gutozwa kandi nkunguka ibindi bintu bishya.” Lucy na we akoresha imashini nini. Yaravuze ati: “Igihe nazaga hano numvaga nta cyo nzi. Ariko kuva nahagera nahawe imyitozo. Kuva icyo gihe, maze gukorana n’amakipe atanu; rwose nabonye imyitozo ihagije.”

Bari mu myitozo yo gukoresha imashini

Abagore ntibatojwe gukoresha izo mashini gusa. Eric uhagarariye itsinda ry’abubatsi yaravuze ati: “Akenshi usanga abagore bita ku bikoresho dukoresha kurusha abagabo. Gutahura ikibazo imashini ifite biraborohera cyane.”

Gushyigikira abagore mu mishinga y’ubwubatsi

Carl uyobora amatsinda atandukanye y’abubatsi bakoresha imashini nini, yaravuze ati: “Natangajwe cyane no kubona ukuntu abagore bahise bamenya gutwara imashini. Inshuro nyinshi numva ari bo nahitamo gukoresha kuruta abagabo bamaze imyaka myinshi bazitwara.”

Bakoresha imashini zifatanya amatiyo

Iyo abahagarariye amatsinda bafashije abakozi bagenzi babo, bituma bigirira ikizere. Ibyabaye kuri Therese birabigaragaza. Kubera ko amenyereye gukoresha imashini, azi ko kwirinda impanuka muri ako kazi bisaba kwita ku nshingano no gufata imyanzuro. Therese yaravuze ati: “Iyo nibutse ko uhagarariye itsinda anyitayeho, ndushaho gukora byinshi kuko mba nagiriwe ikizere. Kumenya ko abandi bishimira ibyo nkora kandi ko babiha agaciro, bituma ndushaho gukunda akazi nkora.”

Abigail na we utwara imashini nini n’ibikamyo, yishimira ukuntu bakorana mu bumwe kandi bagafashanya. Yaravuze ati: “Abagabo dukorana ku kibanza, babona ko nange hari icyo nshoboye. Baba biteguye kumfasha aho kunyigizayo ngo babyikorere; barareka nkarangiza akazi kange.”

Bita ku kazi kabo

Uretse kuba abagore bakorera i Chelmsford bakoresha imashini ziremereye, nanone batojwe gukora inyigo, gutunganya ibibanza, gusana imashini, kubaka ibikwa n’ibindi. Robert wakoranye n’abagore mu mishinga itandukanye, yaravuze ati: “Bita ku kazi kabo, bakagira umwete kandi bakita no ku tuntu dutoduto.” Tom ukora mu birebana no gukora inyigo, yaravuze ati: “Abagore dukorana, ibyo bakora babikora babyitondeye kandi babishyizeho umutima. Ntibaba bashaka ko hagira akantu kabisoba.”

Ntibitangaje kuba Fergus uhagarariye amatsinda y’abubatsi yaravuze ati: “Nta wahakana ko abagore bagira uruhare rukomeye mu bwubatsi.”

^ par. 2 Icyo ni ikigo gishinzwe guteza imbere ubwubatsi mu Bwongereza.