Soma ibirimo

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 1: Gicurasi-Kanama 2014)

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 1: Gicurasi-Kanama 2014)

Abahamya ba Yehova barimo barubaka amazu azaba icyicaro cyabo gikuru i Warwick, muri leta ya New York. Kuva muri Gicurasi kugera muri Kanama 2014 abubatsi bakoze akazi katoroshye bubaka igaraji, inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo, inzu y’amacumbi ya C n’iya D. Aya mafoto agaragaza imwe mu mirimo yakozwe muri ayo mezi.

Reba uko amazu y’i Warwick azaba ameze igihe azaba yuzuye. Dore uko akurikirana:

  1. Igaraji

  2. Parikingi y’abashyitsi

  3. Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

  4. Inzu y’amacumbi ya B

  5. Inzu y’amacumbi ya D

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya A

  8. Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Tariki ya 1 Gicurasi 2014: I Warwick

Uturutse ahagana hepfo ureba haruguru, witegeye ikiyaga cy’Ubururu. Aha hakwegereye harimo kubakwa igice cyo munsi y’ubutaka cy’inzu y’amacumbi ya D. Ahegereye ikiyaga, harimo gutegura amaforomo yo kumenamo beto zo kubaka inzu y’amacumbi ya C.

Tariki ya 14 Gicurasi 2014: Ahandi hantu bateranyiriza ibikoresho

Abakozi bateranya inkuta z’icyumba cyo kwiyuhagiriramo. Icyo cyumba kiba kirimo ahagenewe amatiyo y’amazi, insinga z’amashanyarazi, ahagenewe kwinjiza umwuka n’ibindi. Imirimo ya nyuma y’icyo cyumba izakorwa kimaze guterekwa mu nzu.

Tariki ya 22 Gicurasi 2014: Igaraji

Abashinzwe gukora iby’amazi barimo barakorera mu nzu yo munsi y’ubutaka. Mu gihe cyose imirimo y’ubwubatsi izaba ikorwa, aha ni ho abakozi bagera kuri 500 bazajya bafatira amafunguro, abandi bagera kuri 300 bayafatire mu bindi byumba by’iyo nzu. Imirimo yo kubaka nijya kurangira, ibi byumba byo kuriramo by’agateganyo bizakurwaho, aho hantu hakorwe neza hahinduke igaraji.

Tariki ya 2 Kamena 2014: Igaraji

Abakozi basanza ubutaka bwihariye buzaterwamo ibyatsi hejuru y’inzu. Gutera ibyatsi ku gisenge birinda ibidukikije, bigatuma hadakoreshwa amashanyarazi menshi, bikagabanya umuvuduko w’amazi kandi bikayungurura amazi y’imvura.

Tariki ya 5 Kamena 2014: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Aha hazubakwa amazu atatu afatanye, ari ku buso bwa m2 42.000. Abakozi bapatanye barimo barafunga ferabeto z’inkingi z’ayo mazu.

Tariki ya 18 Kamena 2014: Igaraji

Abakozi bamena godoro ku gisenge. Bambaye imigozi ibafata ngo badahanuka.

Tariki ya 24 Kamena 2014: Inzu y’amacumbi ya C

Abakozi bashyira mu nzu amatiyo yinjiza umwuka akanawusohora n’ibyuma bikonjesha mu nzu cyangwa bikahashyushya. Mu Bahamya ba Yehova bakora i Warwick, 35 ku ijana ni bashiki bacu.

Tariki ya 11 Nyakanga 2014: I Montgomery muri leta ya New York

Iyi nzu yaguzwe muri Gashyantare 2014 kugira ngo ijye iteranyirizwamo ibikoresho kandi ibikwemo ibintu bikoreshwa muri uyu mushinga. Yubatse ahantu hafite ubuso bwa m2 20.000. Ibintu by’umweru biri iburyo ahagana hejuru, ni twa tuzu two kwiyuhagiriramo tugiye koherezwa i Warwick.

Tariki ya 24 Nyakanga 2014: Inzu y’amacumbi ya C

Iyi inzu ikwegereye ni inzu y’amacumbi ya C. Izacumbikira abakozi bagera hafi kuri 200 bakora ku cyicaro gikuru. Ibyinshi mu byumba bigize iyi nzu bizaba bifite ubuso buri hagati ya m2 30 na 55. Ibyo byumba bizaba bifite igikoni gito, icyumba cyo kwiyuhagiriramo n’ibaraza.

Tariki ya 25 Nyakanga 2014: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Abakozi basiza ikibanza kizubakwamo iyo nzu. Ibumoso bw’iyi foto ahagana hejuru, hari imashini isya amabuye azakoreshwa mu bwubatsi. Uyu mushinga wose uzarangira ku kibanza cya Warwick hamaze kuvanwa itaka ringana na m3 260.000. Ugereranyije, buri munsi kuri icyo kibanza hakora amakamyo 23.

Tariki ya 30 Nyakanga 2014: Igaraji

Abakozi batera ibyatsi ku gisenge.

Tariki ya 8 Kanama 2014: I Warwick

Uwafotoye iyi foto yari hejuru y’inzu y’ibiro, mu cyuma kizamura ibikoresho. Ibumoso bw’iyi foto ahagana hasi ni parikingi y’abashyitsi yamaze kubakwa, kandi buri munsi iba yuzuyemo imodoka z’abakozi. Hari Abahamya bakoze urugendo rw’amasaha 12 kugira ngo bahagere, baje gukora iminsi nk’itatu gusa cyangwa ine.

Tariki ya 13 Kanama 2014: Igaraji

Inzu yo kuriramo by’agateganyo iri hafi kuzura. Televiziyo (ntizirashyirwaho) hamwe na bafure bizatuma abakozi bakurikirana isomo ry’umunsi n’izindi gahunda zo mu buryo bw’umwuka zibera ku biro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tariki ya 14 Kanama 2014: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakozi bamena beto yo ku igorofa rya mbere. Ahagana iburyo hari umukozi ukoresha icyuma gituma beto yegerana kugira ngo izume ikomeye kandi itarimo imyenge.

Tariki ya 14 Kanama 2014: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Aya ni amatiyo y’insinga z’amashanyarazi zo hagati mu nzu. Bagiye kuyamenaho beto.

Tariki ya 14 Kanama 2014: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Bari hafi kurangiza kumena beto ya etaje ya mbere. Kugeza ubu ni yo beto nyinshi kurusha izindi zamenwe, kuko ifite m3 540. Iyo beto yavanzwe n’imashini iri ku kibanza, itwarwa n’amakamyo umunani agenda ayivanga. Nanone hakoreshejwe imashini ebyiri zo kuyisuka kandi imenwa mu masaha 5 n’igice. Inkingi ubona hagati mu ifoto ni yo izubakwamo ingazi.

Tariki ya 14 Kanama 2014: Inzu y’amacumbi ya C

Barimo barubaka urukuta rwo hejuru y’inzu rutuma umuntu atagwa. Ahagana hirya harubakwa inzu y’amacumbi ya A

Tariki ya 15 Kanama 2014: Inzu y’amacumbi ya C

Imashini iteruye icyumba cyo kwiyuhagiriramo kugira ngo igishyire muri etaje ya gatatu. Mu mushinga wo kubaka Warwick, hakoreshwa cyane ibikoresho byateranyirijwe ahandi hantu. Ibyo bituma ku kibanza hataba abantu benshi kandi akazi kagakorwa vuba.

Tariki ya 20 Kanama 2014: Inzu y’amacumbi ya C

Abakozi bapatanye bubaka bakoresheje inkuta zakozwe mbere y’igihe. Izo nkuta ziba zikozwe ku buryo zidakenera gusigwa irangi kandi ntizisaba akazi kenshi ko kuzitaho. Zubakwa mu buryo bwihuse ku buryo bizatuma akazi karangirira igihe.

Tariki ya 31 Kanama 2014: I Warwick

Ifoto yafashwe uturutse hepfo. Kuri iyi nzu y’amacumbi ya D, barimo barategura aho bazamena beto ngo bongereho indi etaje. Inyuma yayo, hari inzu y’amacumbi ya C igiye kuzura.