Dufite “ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose”
Gusohora Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye
Ku itariki ya 16 Kanama 2024, abantu 12.738 bateraniye kuri Sitade ya ULK mu mujyi wa Kigali, igihe umuvandimwe Jeffrey Winder, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatangazaga ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye, mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Abahamya ba Yehova bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda babonye Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2010. Hamaze gutangwa kopi 390.000 za Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova barenga 33.000, bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ku isi hose. Ariko se kuki byabaye ngombwa ko iyo Bibiliya ivugururwa? Ni ba nde bayivuguruye? Wakwemezwa n’iki ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye ihuje n’ukuri? Ni ibihe bintu byongewe muri iyo Bibiliya bizadufasha ‘kugira ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose?’—2 Timoteyo 3:16, 17.
Kuki yavuguruwe?
Uko imyaka igenda ishira, indimi zigenda zihinduka. Ni yo mpamvu Bibiliya ivugururwa kugira ngo ikomeze gukoresha ururimi rwumvikana. Bibiliya iramutse ikoresha imvugo ya kera cyane, abantu benshi ntibakumva ibyo ivuga.
Igihe Bibiliya yandikwaga bwa mbere, Yehova yakoze ku buryo yandikwa mu ndimi abantu basanzwe bashoboraga kumva. Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya na yo yakurikije urwo rugero, maze isohora umwandiko uvuguruye w’iyo Bibiliya y’Icyongereza mu kwezi kwa 10, mu mwaka wa 2013. Mu Ijambo ry’Ibanze ry’iyo Bibiliya, hagira hati: “Intego yacu, ni iyo guhindura Bibiliya ihuje n’umwandiko w’umwimerere, irimo amagambo yumvikana kandi isomeka mu buryo bworoshye.”
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yabanje guhindurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda yari ishingiye kuri Bibiliya yo mu rurimi rw’Icyongereza, yo mu mwaka wa 1984 (New World Translation of the Holy Scriptures—With References). Iyo Bibiliya yo mu rurimi rw’Ikinyarwanda yarimo ibintu byinshi byari biherutse kuvugururwa muri Bibiliya y’Icyongereza, kandi ikoresha imvugo yo mu Kinyarwanda yumvikana ku buryo kuyisoma byoroshye.
Nanone kuva iyo Bibiliya yasohoka mu Cyongereza, abantu barushijeho gusobanukirwa ururimi rw’Igiheburayo, Icyarameyi n’Ikigiriki, ni ukuvuga indimi Bibiliya yanditswemo bwa mbere. Havumbuwe izindi nyandiko za kera zandikishijwe intoki zitari ziriho igihe iyo Bibiliya yasohokaga bwa mbere. Izo nyandiko zatumye abahindura Bibiliya mu zindi ndimi barushaho kumenya uko umwandiko wa Bibiliya ukwiriye gusomwa.
Ibyo byatumye amwe mu magambo yo muri Bibiliya agira ibyo ahindurwaho, kugira ngo hashyirwemo ibyo abashakashatsi muri rusange bemeranyaho kandi babona ko bihuje n’ukuri, bigaragara mu mwandiko wa mbere wa Bibiliya. Urugero hari inyandiko za kera zandikishijwe intoki zagaragaje ko muri Matayo 7:13 havuga ngo: “Nimunyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari n’inzira ngari bijyana abantu kurimbuka.” Muri Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya za kera, ijambo “irembo” ntiryari ririmo. Ariko ubushakashatsi bwakozwe mu nyandiko za kera zandikishijwe intoki, bwagaragaje ko iryo jambo “irembo” ryari riri mu mwandiko wa mbere wa Bibiliya. Ubwo rero ni yo mpamvu iryo jambo ryashyizwe muri Bibiliya ivuguruye. Hari ahandi hantu henshi havuguruwe. Icyakora ibyo bintu byahinduwe, ni ibintu byoroheje cyane ku buryo bitahinduye ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ahandi hantu hatandatu muri Bibiliya hakwiriye kugaragara izina ry’Imana “Yehova.” Aho hantu ni mu Bacamanza 19:18 no muri 1 Samweli 2:25; 6:3; 10:26; 23:14, 16. Ubu noneho Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Icyongereza ivuguruye ibonekamo izina ry’Imana “Yehova,” inshuro zigera ku 7.216 harimo n’inshuro 237 ziri mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo.
Ni ba nde bayivuguruye?
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ni iy’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society, kandi ni wo ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko. Hashize imyaka irenga ijana Abahamya ba Yehova batanga Bibiliya hirya no hino ku isi. Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yasohoye iyo Bibiliya y’Icyongereza hagati y’umwaka wa 1950 n’uwa 1960. Kubera ko abagize iyo komite batifuzaga kuba ibyamamare, bahisemo ko amazina yabo atamenyekana, ndetse na nyuma yo gupfa.—1 Abakorinto 10:31.
Mu mwaka wa 2008, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yashyizeho abandi bavandimwe bagize Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya. Abagize iyo komite bahise batangira kuvugurura umwandiko wa Bibiliya y’Icyongereza, bashingiye ku bintu byinshi byahindutse ku rurimi rw’Icyongereza kuva Bibiliya ya mbere yo muri urwo rurimi yasohoka. Nanone bitaye ku bisubizo by’ibibazo birenga 70.000, byari byarabajijwe n’abahinduye iyo Bibiliya mu ndimi zirenga 120.
Bibiliya yo mu rurimi rw’Ikinyarwanda yavuguruwe ite?
Mbere na mbere, hatoranyijwe Abakristo biyeguriye Imana kugira ngo bahindure iyo Bibiliya mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Byaragaragaye ko iyo abahinduzi bakoreye hamwe, aho kugira ngo buri wese akore wenyine, ari bwo bakora umwandiko mwiza kandi utarimo amarangamutima y’uwawuhinduye (Imigani 11:14). Muri rusange, buri wese muri abo bahinduzi yabaga amaze igihe ari umuhinduzi w’ibitabo byacu. Abo bahinduzi bahawe amahugurwa arebana n’amahame y’ibanze yo guhindura Bibiliya mu rundi rurimi, no gukoresha porogaramu zihariye za mudasobwa.
Abahinduzi ba Bibiliya bakoresheje ikoranabuhanga rituma babona ubushakashatsi bwakozwe ku magambo yo muri Bibiliya. I New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hashyizweho Urwego Rushinzwe Ubuhinduzi kugira ngo rufashe abakoze uwo murimo. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikurikiranira hafi imirimo yo guhindura Bibiliya mu zindi ndimi ikoresheje Komite Ishinzwe Ubwanditsi. None se ibyo babikoze bate?
Abahinduzi basabwe guhindura Bibiliya ku buryo (1) iba ihuje n’ukuri kandi abantu basanzwe bakayumva bitabagoye, (2) guhindura amagambo mu buryo bumwe, no (3) guhindura ijambo ku ijambo mu gihe bishoboka. Ese ibyo byarashobotse? Reka tubirebere kuri iyi Bibiliya imaze gusohoka. Abahinduzi babanje kureba amagambo yo mu rurimi rw’Ikinyarwanda asobanura kimwe n’ayakoreshejwe muri Bibiliya bari basanganywe. Porogaramu abahinduzi bakoresha ituma babona amagambo yo muri Bibiliya afitanye isano n’asobanura kimwe. Nanone iyo porogaramu igaragaza umwandiko w’Ikigiriki n’uw’Igiheburayo ku buryo abahinduzi baba bashobora gukora ubushakashatsi, bakamenya ahandi ayo magambo yakoreshejwe. Ibyo byose bibafasha kongera kureba amagambo yo mu rurimi rw’Ikinyarwanda bakoresha. Nanone abahinduzi bihatira gukoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe n’amagambo yoroshye muri buri murongo.
Mu by’ukuri, guhindura mu rundi rurimi, birenze kugenda ufata ijambo ukarisimbuza irindi. Hari ibintu byinshi bikorwa kugira ngo amagambo yo mu rurimi rw’Ikinyarwanda yumvikanishe igitekerezo gihuje n’ukuri cyo muri Bibiliya bitewe n’aho yakoreshejwe. Iyo usomye iyi Bibiliya wibonera ko hakozwe akazi kenshi. Abahinduye iyi Bibiliya mu Kinyarwanda bashyize ubutumwa bwo mu nyandiko za kera muri urwo rurimi nk’uko buri koko, kandi batuma uwo mwandiko wumvikana kandi usomeka mu buryo bworoshye.
Turagutera inkunga yo gusuzuma iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya. Ushobora kuyisomera kuri interinete, kuri porogaramu ya JW Library cyangwa ugasaba Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu Bibiliya icapye. Ushobora kuyisoma wiringiye ko ibyo Imana yivugiye byashyizwe mu Kinyarwanda nk’uko biri koko.
Ibiranga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye
Inyigisho Zishingiye ku Ijambo ry’Imana: Usangamo imirongo y’Ibyanditswe isubiza ibibazo 20 byo mu nyigisho z’ibanze za Bibiliya
Ibivugwamo: Aho buri gitabo cya Bibiliya gitangirira, uhasanga incamake igufasha kumenya aho wasanga inkuru yo muri Bibiliya. Ibyo byasimbuye imitwe y’amagambo yabaga iri hejuru kuri buri paji
Impuzamirongo: Harimo gusa imirongo ikunze gukoreshwa mu murimo wo kubwiriza
Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji: Bigaragaza ukundi umurongo wahindurwa, uko wahindurwa ijambo ku ijambo, cyangwa bigatanga ibindi bisobanuro by’inyongera
Urutonde rw’Amagambo Yakoreshejwe muri Bibiliya: Harimo gusa amagambo n’imirongo bikunze gukoreshwa mu murimo wo kubwiriza no kwigisha
Ibisobanuro by’Amagambo yo muri Bibiliya: Harimo ibisobanuro bigufi by’amagambo abarirwa mu magana yakoreshejwe muri Bibiliya
Umugereka wa A: Ugaragaza ibigize Bibiliya ivuguruye, urugero nk’imiterere yayo, amagambo yahinduwe n’uko izina ry’Imana rikoreshwa
Umugereka wa B: Urimo imitwe 15 igaragaza mu mabara, amakarita n’imbonerahamwe