Agatabo gakoreshwa ku isi hose karimo amashusho yigisha
Odval uba muri Mongoliya ntazi neza imyaka afite, ariko atekereza ko yaba yaravutse mu mwaka wa 1921. Akiri muto yaragiraga amatungo y’iwabo kandi yakandagiye mu ishuri umwaka umwe gusa. Ntazi gusoma. Ariko vuba aha, yabonye agatabo karimo amashusho meza kamufashije kumenya Imana no kumenya ibintu byiza ihishiye abayumvira. Ibyo bintu yamenye byamukoze ku mutima.
Ako gatabo kanditswe n’Abahamya ba Yehova kasohotse mu mwaka wa 2011, karimo ubwoko bubiri. Utwo dutabo twombi turimo amashusho meza cyane ariko icyo dutandukaniyeho ni uko kamwe gafite amagambo make.
Agafite amagambo menshi gafite umutwe uvuga ngo “Tega Imana amatwi uzabeho iteka,” vuba aha kazaba kaboneka mu ndimi 583; naho akandi kenda kumera nka ko kazaba kaboneka mu ndimi 483. Kasohotse mu ndimi nyinshi kurusha Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ry’Umuryango w’Abibumbye, kuko mu kwezi k’Ukwakira 2013 ryari rimaze guhindurwa mu ndimi 413. Byongeye kandi, hamaze gucapwa kopi zigera kuri miriyoni 80 z’utwo dutabo twombi.
Muri Burezili hari umukecuru wishimye amaze kwakira ako gatabo karimo amagambo make maze aravuga ati “birashimishije kumenya ko hari abantu bita ku bantu bameze nkanjye. Ubundi nangaga ibitabo byanyu kuko ntazi gusoma. Ariko noneho aka gatabo ndagashaka.”
Umugore utazi gusoma uba mu Bufaransa witwa Brigitte yaravuze ati “buri munsi nitegereza amashusho ari muri aka gatabo.”
Umuhamya wo muri Afurika y’Epfo yaranditse ati “nta kandi gatabo keza nk’aka nigeze nkoresha mu gutangiza ibiganiro ngeza ukuri kwa Bibiliya ku bantu bo mu ifasi ibamo Abashinwa. Nabwirije abantu b’ingeri zose: abize kaminuza, abahanga cyane ndetse na ba bandi basoma bibagoye. Agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka kamfasha kubagezaho inyigisho z’ibanze za Bibiliya mu buryo bwihuse. Mu minota mirongo itatu gusa mba namaze gushyiraho urufatiro.”
Abahamya ba Yehova bo mu Budage bigisha Bibiliya umugabo n’umugore bize. Umugabo yashishikajwe cyane n’ako gatabo, maze aravuga ati “kuki mutampaye aka gatabo kare kose? Kamfasha gusobanukirwa ibintu bivugwa muri Bibiliya mu buryo bworoshye.”
Umugore wo muri Ositaraliya ufite ubumuga bwo kutumva yaravuze ati “namaze imyaka myinshi mbana n’abihaye Imana mu kigo cyabo. Nakoranaga bya bugufi n’abayobozi b’idini. Ikibabaje ni uko nta n’umwe muri bo wigeze anyigisha icyo Ubwami bw’Imana ari cyo. Amashusho yo muri aka gatabo yamfashije gusobanukirwa icyo amagambo yo muri Matayo 6:10 asobanura.”
Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Kanada byaranditse biti “ako gatabo karimo amagambo make kamaze gusohoka mu rurimi rw’igikiriyo, abantu benshi bakomoka muri Siyera Lewone bashimiye Abahamya ba Yehova bavuga ko bakoze akazi katoroshye kugira ngo babagezeho ubutumwa bwo muri Bibiliya. Hari n’abavuze bati ‘mwita ku bantu, mu gihe abandi bo batabikora.’”