Soma ibirimo

Amashusho afasha abasomyi bacu kwiyumvisha ibyo basoma

Amashusho afasha abasomyi bacu kwiyumvisha ibyo basoma

Ibyinshi mu bitabo by’Abahamya ba Yehova biba birimo amashusho y’amabara meza ajyana n’umwandiko, ariko si ko byahoze. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1879, nta foto yari irimo. Ibitabo byacu byamaze imyaka ibarirwa muri mirongo bisohokamo imyandiko myinshi n’ishusho nk’imwe cyangwa ifoto imwe itari iy’amabara.

Muri iki gihe, ibyinshi mu bitabo byacu biba birimo amashusho n’amafoto menshi. Abanyabugeni bacu n’abashinzwe gufotora ni bo bategura amashusho n’amafoto akoreshwa mu bitabo bicapye no kuri interineti. Kugira ngo bategure amashusho n’amafoto azakoreshwa mu kwigisha amateka n’ukuri ko muri Bibiliya, bibasaba kwitonda no gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Reka dufate urugero rw’ifoto iri kumwe n’iyi ngingo, yagaragaye bwa mbere mu gice cya 19 cy’igitabo ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye,’ ikaba igaragaza umugi wa kera wa Korinto. Nk’uko bivugwa mu gice cya 18 cy’igitabo cy’Ibyakozwe, intumwa Pawulo ari imbere ya bema cyangwa intebe y’urubanza. Abashakashatsi bahaye umunyabugeni amakuru y’ibyo bagezeho igihe bakoraga ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo, birebana n’inyubako zariho igihe Pawulo yagezwaga imbere ya Galiyo, ni ukuvuga aho zari ziri, n’amabara y’amabuye ya marimari yari azubatse. Nanone abashakashatsi batanze amakuru y’ukuntu Abaroma bambaraga mu kinyejana cya mbere, ikaba ari na yo mpamvu umutware Galiyo ugaragara hagati mu ifoto, yashushanyijwe yambaye imyambaro ya cyami. Yambaye ikanzu n’umwitero urimo ibara ry’isine hamwe n’inkweto zitwa calcei. Abashakashatsi babonye ko iyo Galiyo yabaga ahagaze kuri bema, yabaga yerekeye mu majyaruguru y’uburengerazuba. Ibyo byatumye uwo munyabugeni ashobora kugira igitekerezo cy’uko urumuri rw’aho hantu rwagombye kuba rumeze.

Abikwa neza kandi kuri gahunda

Amafoto yose tuyita amazina kugira ngo bashobore kuyashakisha, no kongera kuyakoresha mu gihe bibaye ngombwa. Mu gihe cy’imyaka myinshi, twabikaga amashusho mu mabahasha manini dukurikije ibitabo yabonetsemo. Amafoto yabikwaga hakurikijwe ingingo yibandaho. Uko ayo mabahasha yagendaga yiyongera, kubona amafoto no kongera kuyakoresha byarushagaho kugorana.

Mu wa 1991, twarangije kubika ayo mafoto muri orudinateri ku buryo kuyashakisha bitagorana, kandi rwose ibyo ni byo twari dukeneye. Ubu hamaze kubikwa amafoto arenga 440.000. Uretse amafoto yasohotse mu bitabo byacu, hari andi mafoto abarirwa mu bihumbi ahabwa ibiyaranga maze akabikwa kugira ngo azakoreshwe mu bitabo byacu.

Amakuru yerekeye ayo mafoto, urugero nk’igihe yakoresherejwe n’aho yakoreshejwe, amazina ya buri muntu ugaragara kuri iyo foto hamwe n’igihe ibiri kuri iyo foto byabereye, byose birabikwa. Kubona amafoto mu buryo bwihuse bigira akamaro cyane cyane iyo hategurwa igitabo gishya.

Hari n’igihe dusaba uburenganzira mu bigo by’ubucuruzi bwo gukoresha amafoto yihariye. Urugero, tuvuge ko dukeneye ifoto yo gushyira mu igazeti ya Nimukanguke! igaragaza ingendo umubumbe wa Saturune ukora. Ikipi yacu ibishinzwe ishakisha ifoto ikwiriye, hanyuma igasaba ba nyir’iyo foto uburenganzira bwo kuyikoresha. Hari abemera kuduha amafoto ku buntu, kuko bazi ko dukora umurimo wo kwigisha Bibiliya ku isi hose. Abandi badusaba kwishyura cyangwa bakadusaba kugaragaza aho ifoto yavanywe. Iyo tumaze kubyemeranyaho na bo, ni bwo dukoresha iyo foto kandi tukayibika muri orudinateri aho tubika andi.

Muri iki gihe, ibitabo byacu bimwe na bimwe biba byiganjemo amafoto. Urugero, kuri uru rubuga rwacu haboneka inkuru zo muri Bibiliya zishushanyije, kandi ushobora no kuhasanga udutabo dufite amabara meza, urugero nk’agatabo Tega Imana amatwi, tuboneka no mu nyandiko zicapye, tukaba twigisha amasomo y’ingenzi dukoresheje amagambo make. Ibyo bitabo hamwe n’ibindi byo kuri interineti, byose bigamije kwigisha Bibiliya.