Soma ibirimo

Amapaji yaragabanyijwe, indimi ziriyongera

Amapaji yaragabanyijwe, indimi ziriyongera

Guhera muri Mutarama 2013, igazeti ya Nimukanguke! n’iy’Umunara w’Umurinzi ugenewe abantu bose, azajya asohoka ari amapaji 16 buri nomero, aho kuba 32.

Kubera ko ayo magazeti azaba arimo ingingo nke, bizafasha amakipi y’abahinduzi kuyahindura mu ndimi nyinshi. Urugero, igazeti ya Nimukanguke! yo mu Kuboza 2012 yahinduwe mu ndimi 84, naho Umunara w’Umurinzi wo muri uko kwezi uhindurwa mu ndimi 195. Icyakora, guhera muri Mutarama 2013, igazeti ya Nimukanguke! izahindurwa mu ndimi 98 naho Umunara w’Umurinzi uhindurwe mu ndimi 204.

Umunara w’Umurinzi wo kwigwa uzakomeza gusohoka ari amapaji 32.

Ibicapwa byaragabanyijwe, ibyinshi bishyirwa kuri interineti

Kugabanya umubare w’amapaji y’amagazeti ducapa, bizatuma hagira ibintu bibiri bihinduka ku rubuga rwacu rwa www.pr418.com.

  1. Zimwe mu ngingo zari zisanzwe zisohoka mu magazeti acapye, zizajya ziboneka gusa kuri uru rubuga. Urugero, izari zisanzwe ziboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose, ari zo “Urubuga rw’abakiri bato,” “Ibyo niga muri Bibiliya” na raporo y’Abarangije mu ishuri rya Gileyadi, hamwe n’izari zisanzwe zisohoka mu igazeti ya Nimukanguke!, ari zo “Urubuga rw’abagize umuryango” n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” zizajya zisohoka kuri interineti gusa.

  2. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! azajya aboneka no mu yandi mafayili yo mu rwego rwa elegitoroniki. Hashize imyaka runaka, ayo magazeti aboneka mu ifayili ya PDF ku rubuga rwa www.pr418.com. Ariko ubu ayo magazeti azajya aboneka no mu ifayili yo mu bwoko bwa HTML, ku buryo umusomyi ashobora kuyisomera kuri orudinateri ye bitamugoye, cyangwa ku bindi bikoresho bya elegitoronike bigendanwa. Ibyo bizanatuma ushobora kubona mu buryo bworoshye ibindi bitabo byacu, ubu biboneka kuri interineti mu ndimi zigera kuri 400.