Soma ibirimo

Bibiliya ikomeye

Bibiliya ikomeye

Abahamya ba Yehova babona ko nta kindi gitabo gifite akamaro kurusha Bibiliya. Bayikoresha buri gihe biyigisha kandi bageza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Ibyo byatumaga Bibiliya zabo zisaza vuba. Ni cyo cyatumye Abahamya ba Yehova bakora ibishoboka byose kugira ngo Bibiliya —Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013, ibe inogeye ijisho kandi ikomeye.

Iyo Bibiliya nshya yagombaga kuba ikomeye. Igihe abahagarariye abakozi bo mu icapiro ry’Abahamya riri i Wallkill, muri leta ya New York muri Amerika, babwiraga umuyobozi w’isosiyete iteranya ibitabo ko bifuza gukora Bibiliya imeze ityo, yarababwiye ati “iyo Bibiliya mushaka ntibaho.” Yongeyeho ati “birababaje kuba Bibiliya hafi ya zose zarakozwe ku buryo uzibona wese abona ari nziza ariko ugasanga zitamara kabiri.”

Hari Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zacapwe kera zitamaraga igihe kirekire, ndetse hari n’ubwo iyo habaga hari ubushyuhe bwinshi impapuro zatandukanaga. Abahagarariye icapiro basuzumye ibyo bakwifashisha bakora igifubiko cya Bibiliya, kore bazakoresha n’uburyo bwo kuyiteranya kugira ngo bakore iyo Bibiliya ikomeye ku buryo yaramba mu gihe ikoreshwa kenshi kandi ikaba yakoreshwa ahantu hashyuha cyangwa hakonja. Nyuma yo gukora ubwo bushakashatsi, bakoze Bibiliya zo gukoreraho igerageza baziha Abahamya baba mu bihugu byo mu turere dukonja cyane n’ibyo mu turere dushyuha cyane kugira ngo bazigerageze.

Nyuma y’amezi atandatu, bagaruye izo Bibiliya ngo basuzume uko zimeze. Abakora mu icapiro bamaze kuzisuzuma, bakoze izindi Bibiliya zitameze nk’iza mbere, na zo barazohereza ngo zikorerweho igerageza. Bibiliya zakoreweho iryo gerageza zose hamwe ni 1.697. Hari Bibiliya nke muri izo zafashwe nabi, ariko si cyo cyari kigamijwe. Urugero, hari Bibiliya yaraye hanze inyagirwa n’imvura, indi irengerwa n’amazi menshi yatewe n’inkubi y’umuyaga. Ibyavuye muri iryo gerageza no muri izo mpanuka zombi byagaragaje muri rusange urugero iyo Bibiliya ikomeyemo.

Mu mwaka wa 2011, igihe iryo gerageza ryakorwaga, Abahamya baguze imashini zifatanya ibitabo mu buryo bwihuse bazishyira mu icapiro riri Ebina mu Buyapani n’iriri i Wallkill. Intego ntiyari iyo gucapa Bibiliya zari guhabwa gusa abari kuza mu nama ngarukamwaka, ahubwo yari iyo gucapira muri ayo macapiro yombi Bibiliya zimeze kimwe.

Ibifubiko byihinahina si byiza

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, ayo macapiro abiri yatangiye gukora ibifubiko by’umukara n’umutuku wijimye bya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yari isanzweho, zikoresheje igifubiko cy’ubundi bwoko bwa purasitike. Icyakora izo mashini nshya zashyize mu gifubiko kore n’umwenda bitigeze bikorerwa igerageza, kandi nyuma yo gushyira ibyo bifubiko kuri Bibiliya, byagiye byihinahina mu buryo bugaragara. Twabanje gushyiraho imihati ngo dukemure icyo kibazo biranga, duhitamo kudakomeza gucapa izo Bibiliya.

Abakoze bimwe mu bikoresho byifashishijwe mu gukora ibyo bifubiko, bavuze ko ibifubiko byoroshye bikunze guhura n’icyo kibazo cyo kwihinahina kandi ko bigoye kugikemura. Aho kugira ngo Abahamya bahite bakora igifubiko gikomeye, bari bariyemeje gukora Bibiliya ifite igifubiko cyoroshye ariko kizakomeza kugaragara neza. Nyuma y’amezi ane bakora igerageza ry’ibifubiko birimo kore n’imyenda bitandukanye, baje kubona kore n’umwenda byatumye icapiro ryongera gukora, rigakora Bibiliya zifite igifubiko cyoroshye kitihinahina.

Twongera guhagarika imirimo yo gucapa izo Bibiliya

Muri Nzeri 2012, amacapiro yahawe itegeko ryo kutongera gucapa Bibiliya zari zisanzwe, asabwa gutanga izo yari afite mu bubiko zose, maze agategereza kuzacapa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye. Byari biteganyijwe ko iyo Bibiliya isohoka ku itariki ya 5 Ukwakira 2013, mu nama ngarukamwaka ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.

Amacapiro yohererejwe mu buryo bwa elegitoroniki umwandiko wa Bibiliya nshya kuwa gatanu tariki ya 9 Kanama 2013, atangira gucapa bukeye bwaho. Barangije gucapa Bibiliya ya mbere yuzuye ku itariki ya 15 Kanama. Mu byumweru birindwi byakurikiyeho, abakozi bo mu icapiro ry’i Wallkill n’iryo muri Ebina bakoraga amanywa n’ijoro basimburana, kugira ngo bashobore gucapa no kohereza Bibiliya zisaga 1.600.000. Uwagiye muri iyo nama ngarukamwaka wese yabonye iye.

Nubwo iyo Bibiliya nshya ari nziza kandi ikaba yarakozwe ku buryo izaramba, ubutumwa butanga ubuzima buyikubiyemo ni bwo bw’ingenzi kurushaho. Hari umugore wo muri Amerika wabonye iyo Bibiliya nshya, maze bukeye bwaho arandika ati “ubu nshobora gusobanukirwa Bibiliya neza mbifashijwemo n’iyi Bibiliya nshya.”